Abayobozi mu nzego zinyuranye barishimira uburyo abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri bakomeje guhanga udushya, mu rwego rwo gufasha igihugu guhanga imirimo no gukora bimwe mu bikoresho Leta ishoramo amafaranga ibitumiza mu mahanga.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA) bufite gahunda yo kongera amashuri y’imyuga ku buryo mu mwaka wa 2024 ayo mashuri azaba yigwamo na 60% by’abanyeshuri bose bo mu Rwanda.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi(REB) kigiye gutanga mudasobwa zo mu bwoko bwa ’Positivo Wise’ ku bana biga mu mashuri abanza, zikazasimbuzwa izari zisanzwe zo mu bwoko bwa XO.
Umuyobozi w’itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati n’uburasirazuba, Dr. Blassious Ruguri yashimye Perezida Kagame wabahaye ikibanza i Gacuriro, bakaba bagiye kucyubakamo ibitaro biri ku rwego mpuzamahanga.
Urubyiruko rwize imyuga n’ubumenyingiro ruhamya ko rutangira kwinjiza amafaranga rukiri mu ishuri ku buryo iyo rurangije kwiga rudashomera, rugashima Leta yashyizeho iyo gahunda.
Abakobwa 416 biga muri INES-Ruhengeri bafashwa na FAWE-Rwanda ku bufatanye na ‘Mastercard Foundation’ bakomoka mu miryango ikennye batsinze neza ibizamini byo mu mashuri yisumbuye, ni bo bahawe inkunga yo kurihirwa kaminuza.
Amarushanwa ya ‘TVET Youth Challenge’ asize abanyeshuri 42 biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bahembwe miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda, zigamije gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yabo.
Ababyeyi bo mu murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bishimiye gahunda y’intore mu biruhuko izatangira kuwa kabiri tariki 19/11/2019 kuko izarinda abana kuzerera.
Umuryango mpuzamahanga ugamije guteza imbere umuco wo gusoma ibitabo hakoreshejwe ikoranabuhanga (NABU), watangije ikoranabuhanga rifasha Abanyarwanda gusoma ibitabo by’ikinyarwanda bakoresheje telephone zigendanwa.
Abanyeshuri bagaragarije inzego zitandukanye uburyo Abanyarwanda (kugera ku badafite amikoro ahagije), bashobora kubeshwaho n’ubumenyi bwigishwa mu Rwanda.
Ababikira barerera mu ishuri ry’incuke ‘Ste Josepha Rosello’ riherereye mu karere ka Huye, bifuje kuritangizamo n’amashuri abanza ariko kuva muri 2017 ntibarabona ibyangombwa byo kuryagura.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, ubwo hatangizwaga ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, abanyeshuri biga mu ishuri ryigisha umuziki rya Nyundo bakoreraga ibizamini kuri site ya Shyogwe mu karere ka Muhanga, (...)
Mu gitaramo cyo kwakira abanyeshuri bashya batangiye amasomo muri INES-Ruhengeri mu mwaka wa 2019-2020, abanyeshuru bibukijwe ko bagomba kwirinda imyitwarire mibi n’ibishuko, bakerekeza umutima wabo ku masomo bategura ejo hazaza.
Ubuyobozi bw’umuryango ‘Ineza’ bwashyikirije isomero rya ‘Vision Jeunesse Nouvelle’ mu karere ka Rubavu ibitabo byagenewe abana, hashyirwaho n’abana bazajya bakundisha abandi gusoma mu midugudu.
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, yatangarije abitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, ko buruse yakuwe ku bihumbi 35 igashyirwa ku bihumbi 40 y’u Rwanda ku kwezi.
Mujyanama Claude, ukoresha izina rya TMC mu itsinda rya Dream Boys, ari mu basoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ryo gucunga imishinga minini, kimwe n’abandi basanga ibihumbi icyenda basoje kaminuza muri uyu mwaka wa 2019.
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yibukije abanyeshuri bashya baje kwiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare ko batumwe kwiga atari ugutwara inda cyangwa kuzitera.
Mu ruzinduko yagirirye muri Kaminuza y’ubumenyingiro ya INES-Ruhengeri kuwa gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2019, Ambasaderi w’igihugu cy’Ubudage mu Rwanda Dr. Thomas Kuvz yijeje ubuyobozi bw’iyi Kaminuza ubufatanye, buzarushaho gutanga ireme ry’imishinga igihugu cye gifatanyije n’iyi Kaminuza, kugira ngo ireme ry’uburezi (...)
Ministiri w’uburezi Dr. Eugene Mutimura yasababye abanyeshuri barangije mu mashuri makuru y’ubumenyingiro gukoresha ubumenyi bahawe n’amahirwe Leta ibagenera, bakabikoresha bashakira ibisubizo bimwe mu bibazo bigaragara mu gihugu.
Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Imisoro n’Iterambere (International Centre for Tax and Development-ICTD), mu rwego rwo kunoza ubushakashatsi burebana n’imisoro hagamijwe iterambere.
Brillant Rugwiro Musoni wiga kuri New Vision Primary School i Huye ni we watsinze amarushanwa y’icyongereza yabereye i Dubai mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Abanyeshuri biga muri Wisdom School mu karere ka Musanze, basobanuriwe imikorere y’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena n’umutwe w’Abadepite bituma barushaho kumenya amahame yayo n’inshingano zayo.
Abarimu bo mu Karere ka Huye bifuza ko umwarimu ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), akabasha gukorera iy’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) yajya aherwaho mu kuzamurwa mu ntera, mu kigo akoreramo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Dr. Isaac Munyakazi yijeje gukemura ibibazo cyo gutinda kubona abasimbura abarimu bagiye mu kiruhuko cy’ababyeyi.
Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene hamwe na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Peter Vrooman batangije gahunda y’igitabo ku munyeshuri, aho igiye gufasha abanyeshuri biga mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatatu.
Umuryango mpuzamahanga uteza imbere imikino ifasha abana gukunda ishuri, Right To Play, ukorera no mu Rwanda ugiye kubakira bimwe mu bigo by’amashuri ibibuga bitandukanye by’imikino bizafasha abana kubona aho bidagadurira.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke ruravuga ko ruri gutandukana n’ubushomeri n’ubukene byari bibugarije nyuma y’aho bubakiwe ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TVET Muhondo, batewemo inkunga n’igihugu cy’Ubuyapani.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko mu gihe ababyeyi bagiye gukora umuganda rusange, abana babo na bo bazajya bakora umuganda wo gusoma.
Abana bafite ubumuga bwo kutabona biga mu mashuri atandukanye yabagenewe, bagiye kujya barushanwa kwandika inkuru no kuzisoma mu ruhame n’ababona kuko na bo bashoboye.
Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu ishami rya Siyansi n’Ikorabuhanga (National Council for Science and Technology), kuri uyu wa kane tariki 19 Nzeri 2019 bahembye imishinga 11 y’abashakashatsi mu buzima, ubuhinzi, umutungo kamere ndetse no mu bushakashatsi bukorerwa mu nganda. Buri mushinga wahawe miliyoni 50 yose hamwe (...)