Mu kwa mbere haratangira abanyeshuri bashya ibihumbi 500

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko umubare w’abana batangira ishuri ugenda wiyongera uko umwaka uje, bikaba biteganyijwe ko muri Mutarama 2021 abana bagera ku bihumbi 500 bazatangira ishuri.

Ababyeyi barasabwa kwihutira gusubiza abana ku ishuri
Ababyeyi barasabwa kwihutira gusubiza abana ku ishuri

Ibyo biravugwa mu gihe imyiteguro irimbanyije yo kwakira abo bana mu mashuri mu gihugu hose, nubwo itariki bazatangiriraho itaratangazwa.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, avuga ko ubwo bwiyongere bw’abana batangira ishuri buturuka ahanini ku bukangurambaga bugenda bukorwa ku bijyanye n’uburezi.

Ati “Uko iminsi iza ni ko umubare w’abana batangira ishuri ugenda wiyongera, urugero mu mwaka ushize abatangiye ishuri bari ibihumbi 450 mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. None ubu mu ibarura turimo gukora turabona barimo kugera mu bihumbi 500 bazatangira mu kwa mbere”.

Ati “Ubwo bwiyongere bwa buri mwaka buterwa ahanini n’ubukangurambaga bukorwa bwo gushishikariza ababyeyi kohereza abana mu mashuri. Ikindi ni uko n’Abanyarwanda bororoka ari cyo gituma n’amashuri yigenga abona abana yigisha”.

Minisitiri Uwamariya avuga kandi ko ubwo bwiyongere bw’abana bagana ishuri muri rusange mu gihugu, ari na bwo bwatumye Leta ishyiraho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi, aho byari biteganyijwe ko muri uyu mwaka hazubakwa ibyumba by’amashuri 25,505 ndetse n’abarimu bakiyongera.

Mu mashuri menshi yo mu gihugu wasangaga mu cyumba kimwe harimo abana bari hagati ya 60 na 80 ndetse hari n’aho barengaga, icyakora muri uko kongera umubare w’ibyumba by’amashuri, Leta ikaba ishaka ko nta cyumba cyajyamo abana barenga 46, gusa ngo bibaye byiza kurushaho icyumba cyajyamo abana 30 kugira ngo bige bisanzuye.

Kubera kongera ibyumba by’amashuri ndetse n’abana bagana ishuri bakaba bagenda biyongera, Leta yafashe na gahunda yo kongera umubare w’abarimu mu buryo budasanzwe bazafasha abo bana, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

Ubwo buryo ngo burimo gukoreshwa kubera ko mu gihe cyashize, hari abarimu bakoze ibizamini by’akazi batsindwa ari benshi ku buryo umubare w’abarimu ukenewe utari kuzaboneka vuba kandi amashuri yaratangiye.

Kugeza ubu mu mashuri abanza umwarimu umwe bibarwa ko yigisha abana 59, naho mu mashuri yisumbuye umwarimu umwe akita ku bana 29.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

Mutubatize abantu bahawe placement m’ugushingo 2020 ark ntibahabwe amabaruwa abashira mukazi Kandi nyuma yiyo placement hakaba harakozwe iyindi bakaba bazatangira akazi le05/01/2021,twajya k’uturere batwoherejemo ngo ntabwo amabaruwa yacu arasohoka.Mineduc idutekerezaho iki? Twe tuzatangira akazi ryari?Murakoze

Rwamurera Evariste alias ntiritangazwe yanditse ku itariki ya: 26-12-2020  →  Musubize

Baratanga imyanya nyamara natwe twatsinze ikizamini twabuze Akazi nibakosore akavuyo Kari mwitangwa ryakazi kuko birababaje gutsinda ikizamini ukabura akazi

Mutoni yanditse ku itariki ya: 26-12-2020  →  Musubize

Ni byiza rwose ahubwo leta nitangaze vuba abo barezi kugirango bitegure hakiri kare kdi bazafashe abana cyinyamwuga.murakoze

Ange bertin yanditse ku itariki ya: 26-12-2020  →  Musubize

Nibyo rwose kuba haratekerejwe kugabanya ubucukike mumashuri hingerwa ibyumba by’amashuri ndetse n’abarimu ibi bizatuma umwarimu abona umwanya wokwita no gukurikirana imyigire y’umwana bityo bifashe umunyeshuri kumenya Nexa into yigishijwe!

Evariste Niyigena yanditse ku itariki ya: 26-12-2020  →  Musubize

Rwose amashuri azaba yaruzuye,ahubwo twibaza uburyo abana biga mu wa mbere narangije igihembwe baziga Hari n’abandi bagitangira

Alias yanditse ku itariki ya: 26-12-2020  →  Musubize

Yego nibyiza ko abana bagana amashuri ari benshi ariko gushyira abarimu mumyanya bazategereze kub’abarezi bakorera kuri A2 Kandi bafite A0 cg A1 Hari ndetse Hari n’abagerageje kujya kwiga ibijyanye n’uburezi ngo barebe ko bazamurwa kuri Salary abo nabo bazatekerezweho wenda bijyane n’amanota ariko nukuba yarize PGDE nabyo babihe agaciro.Murakoze

HABIMANA Revocat yanditse ku itariki ya: 26-12-2020  →  Musubize

Amashuri se azaba yaruzuye??????

Manzi yanditse ku itariki ya: 26-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka