Mu kwa mbere haratangira abanyeshuri bashya ibihumbi 500

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko umubare w’abana batangira ishuri ugenda wiyongera uko umwaka uje, bikaba biteganyijwe ko muri Mutarama 2021 abana bagera ku bihumbi 500 bazatangira ishuri.

Ababyeyi barasabwa kwihutira gusubiza abana ku ishuri
Ababyeyi barasabwa kwihutira gusubiza abana ku ishuri

Ibyo biravugwa mu gihe imyiteguro irimbanyije yo kwakira abo bana mu mashuri mu gihugu hose, nubwo itariki bazatangiriraho itaratangazwa.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, avuga ko ubwo bwiyongere bw’abana batangira ishuri buturuka ahanini ku bukangurambaga bugenda bukorwa ku bijyanye n’uburezi.

Ati “Uko iminsi iza ni ko umubare w’abana batangira ishuri ugenda wiyongera, urugero mu mwaka ushize abatangiye ishuri bari ibihumbi 450 mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. None ubu mu ibarura turimo gukora turabona barimo kugera mu bihumbi 500 bazatangira mu kwa mbere”.

Ati “Ubwo bwiyongere bwa buri mwaka buterwa ahanini n’ubukangurambaga bukorwa bwo gushishikariza ababyeyi kohereza abana mu mashuri. Ikindi ni uko n’Abanyarwanda bororoka ari cyo gituma n’amashuri yigenga abona abana yigisha”.

Minisitiri Uwamariya avuga kandi ko ubwo bwiyongere bw’abana bagana ishuri muri rusange mu gihugu, ari na bwo bwatumye Leta ishyiraho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi, aho byari biteganyijwe ko muri uyu mwaka hazubakwa ibyumba by’amashuri 25,505 ndetse n’abarimu bakiyongera.

Mu mashuri menshi yo mu gihugu wasangaga mu cyumba kimwe harimo abana bari hagati ya 60 na 80 ndetse hari n’aho barengaga, icyakora muri uko kongera umubare w’ibyumba by’amashuri, Leta ikaba ishaka ko nta cyumba cyajyamo abana barenga 46, gusa ngo bibaye byiza kurushaho icyumba cyajyamo abana 30 kugira ngo bige bisanzuye.

Kubera kongera ibyumba by’amashuri ndetse n’abana bagana ishuri bakaba bagenda biyongera, Leta yafashe na gahunda yo kongera umubare w’abarimu mu buryo budasanzwe bazafasha abo bana, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

Ubwo buryo ngo burimo gukoreshwa kubera ko mu gihe cyashize, hari abarimu bakoze ibizamini by’akazi batsindwa ari benshi ku buryo umubare w’abarimu ukenewe utari kuzaboneka vuba kandi amashuri yaratangiye.

Kugeza ubu mu mashuri abanza umwarimu umwe bibarwa ko yigisha abana 59, naho mu mashuri yisumbuye umwarimu umwe akita ku bana 29.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

Byaba byiza REB ihaye uburengazira uturere akaba ari two dushyira abarimu mu myanya y’akazi bityo byatuma icyo gikorwa kirushaho kwihuta kd bikagabanya za mutation za hato na hato zakwa n’abarezi kuko baba bagiye bashyirwa kure y’imiryango yabo nyamara kd hafi yabo hari ubwo usanga nabo babakeneye.

Ikindi kd ndibaza niba n’amashuri y’incuke nayo arahita atangira ?
Bikajyana no kubagenera abarimu .

Aime yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Muraho neza, nanjye ndatanga igitekerezo cyo kubanza gushyira abarimu mu myanya kuko hari ibigo Biburaho abarimu benshi ku buryo abahari badashobora kubigisha bose ngo bigende uko bikwiye.
Urugero kuri Gs Rutare hari abarimu iri mu karere ka Kayonza ifite abarimu 16,ikaba ikeneye abandi 17.
Murumva ko icyo Cyibazo kigomba gukemuka mbere y’uko abanyeshuri baza.

Xxxxxxxxcccx yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Ni byiza ko hatekerejwe kongera abarimu kugira ngo hongerwe ibyumba by’amashuri hagamijwe umubare muke mu ishuri.
GUSA NTIBYUMVIKANA:
1. Uburyo reb inanirwa gushyira abarimu mu mysnya y’akazi, ariko ikabasha kohereza abanyeshuri batsinze ari ibihumbi n’ibihumbi mu mashuri. Hari ikibyihishe inyuma

2. Uburyo hagenderwa ku turere Kandi akazi kari gutangwa ku rwego rw’igihugu

Ikindi n’uko abanyeshuri bahawe buruse za leta, babaha diploma ziriho isomo rimwe, mu gihe private univerties bashyiraho amasomo menshi, leta ubwayo itanga akazi igakumira abo yigishije ikabagenera n’ibyo biga. Urugero: uwize English Education muri UR, ashobora gukumirwa n’uwize muri private bahaye diploma iriho ko yize English, French, Kiswahili , Kinyarwanda, ... ngo Ni we uzabyigisha byose!

Ikindi ndashima ko akazi katangwa hagendewe kuri transcript aho kujya mu bizamini byo muturere bikenesha abashomeri baznguruka igihugu, barangiza bakabaza amazina y’imirenge, ukeneye English, chemistry, biology or physics teachers. There is something behind. Ni ukuri mushatse ko ibibazo bikemuka, you in charge of education, mwabikemura bikarangira. Mbifurije gufata imyanzuro iboneye tukubaka urwatubyaye.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Ni byiza ko abana batangira.arikose,abana bo muwa mbere bari basanzwemo 2020,bazigana nabazatangira 2021?

Marianne yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

REB nidufashe itangaze abarimu bafashe kumyanya yo kwigisha

Misago king Manasse yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Mubyukuri turashimira Minisiteri y uburezi ko iri mungamba ariko abantu batanze result sleep ubu bari mugihirahiro kuko umwaka warangiye bataratangarizwa abemerewe akazi nibande so REB nidufashe kuko batunguje umuntu akazi bakamujyana kure atari bubone replacement yihuse byazabangamira abantu benshi ni batangaze abarimu ndetse na bayobozi bibigo Murakoze Mugire Noheli nziza numwaka mushya 2021

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka