Mu kwa mbere haratangira abanyeshuri bashya ibihumbi 500

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko umubare w’abana batangira ishuri ugenda wiyongera uko umwaka uje, bikaba biteganyijwe ko muri Mutarama 2021 abana bagera ku bihumbi 500 bazatangira ishuri.

Ababyeyi barasabwa kwihutira gusubiza abana ku ishuri
Ababyeyi barasabwa kwihutira gusubiza abana ku ishuri

Ibyo biravugwa mu gihe imyiteguro irimbanyije yo kwakira abo bana mu mashuri mu gihugu hose, nubwo itariki bazatangiriraho itaratangazwa.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, avuga ko ubwo bwiyongere bw’abana batangira ishuri buturuka ahanini ku bukangurambaga bugenda bukorwa ku bijyanye n’uburezi.

Ati “Uko iminsi iza ni ko umubare w’abana batangira ishuri ugenda wiyongera, urugero mu mwaka ushize abatangiye ishuri bari ibihumbi 450 mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. None ubu mu ibarura turimo gukora turabona barimo kugera mu bihumbi 500 bazatangira mu kwa mbere”.

Ati “Ubwo bwiyongere bwa buri mwaka buterwa ahanini n’ubukangurambaga bukorwa bwo gushishikariza ababyeyi kohereza abana mu mashuri. Ikindi ni uko n’Abanyarwanda bororoka ari cyo gituma n’amashuri yigenga abona abana yigisha”.

Minisitiri Uwamariya avuga kandi ko ubwo bwiyongere bw’abana bagana ishuri muri rusange mu gihugu, ari na bwo bwatumye Leta ishyiraho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi, aho byari biteganyijwe ko muri uyu mwaka hazubakwa ibyumba by’amashuri 25,505 ndetse n’abarimu bakiyongera.

Mu mashuri menshi yo mu gihugu wasangaga mu cyumba kimwe harimo abana bari hagati ya 60 na 80 ndetse hari n’aho barengaga, icyakora muri uko kongera umubare w’ibyumba by’amashuri, Leta ikaba ishaka ko nta cyumba cyajyamo abana barenga 46, gusa ngo bibaye byiza kurushaho icyumba cyajyamo abana 30 kugira ngo bige bisanzuye.

Kubera kongera ibyumba by’amashuri ndetse n’abana bagana ishuri bakaba bagenda biyongera, Leta yafashe na gahunda yo kongera umubare w’abarimu mu buryo budasanzwe bazafasha abo bana, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

Ubwo buryo ngo burimo gukoreshwa kubera ko mu gihe cyashize, hari abarimu bakoze ibizamini by’akazi batsindwa ari benshi ku buryo umubare w’abarimu ukenewe utari kuzaboneka vuba kandi amashuri yaratangiye.

Kugeza ubu mu mashuri abanza umwarimu umwe bibarwa ko yigisha abana 59, naho mu mashuri yisumbuye umwarimu umwe akita ku bana 29.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

Nimugirevuba mushyire abarimumumyanya utakabonye abone uko akomeza gushakisha

Alias yanditse ku itariki ya: 31-12-2020  →  Musubize

Muhumure,abakeneye akazi turi benshi.
Ariko nanone imyanya nayo Ni nyinshi.

Private school reta irazemera. Ntampamvu rero yo gutinda kuribyo. Icyingenzi Nuko
Ibyangombwa byasuzumwe bagasanga byuzuye.
Tube mumagambo dutegereze.

Twagirimana Aimable yanditse ku itariki ya: 31-12-2020  →  Musubize

Bibaye byiza njye ndumva mugutanga akazi hazitabwa no ku gihe umuntu aba yaraboneye degree bityo bizafasha abasaziye mu bushomeri kuba basubizwa pe.Nk’ubu umuntu warangije kwiga 2015 akaba afite 65% njye numva yahabwa amahirwe mbere y’ufite 70% ariko yararangije 2019.

Niyitegeka yanditse ku itariki ya: 30-12-2020  →  Musubize

Bibaye byiza njye ndumva mugutanga akazi hazitabwa no ku gihe umuntu aba yaraboneye degree bityo bizafasha abasaziye mu bushomeri kuba basubizwa pe

Niyitegeka yanditse ku itariki ya: 30-12-2020  →  Musubize

Nibyiza ariko mugutanga akazi bazibande aho umuntu yize nkurugero umuntu wize muri kaminuza ya leta imyaka4 ntaho ahuriye nuwize private imyaka3 kdi usanga biga amasahamake nka weekend,..kdi muru leta biga all day bataruhuka kdi muri private kuhabona amanota biroroha cyane kuko baroroshya cyane naho leta inota ryaho ribona umugabo hagasiba undi mbese wiga uruha ninota ukaribona warikoreye biruhije ikindi kdi bakeneye guhabwa akazi bakishyura ninguzanyo leta ibayabahaye

Manzi eric yanditse ku itariki ya: 29-12-2020  →  Musubize

Nukuri kose pe, inota ryumunyeshuri wiga cg wize muri leta riba ritubye ugereranije nuwize private, nukuri icyonacyo bage bakirebaho. THKS

MISIGARO SYLVERE yanditse ku itariki ya: 30-12-2020  →  Musubize

None se niba ufite ikibazo ku manota yo muri private ko ari menshi ko utahize ubize ute cg iyaba ariho ujya kwiga ukagira menshi. None se ko n’ubundi batanze ikizamini mugatsindwa na byo niyo mpamvu ra? Senga Imana ukabone hanyuma ureke ubwikunde bukabije n’abandi n’abantu kandi bishyuye ayabo ubwo na we waryaga neza.

Benda yanditse ku itariki ya: 30-12-2020  →  Musubize

Jyewe ndashaka kuvuga ku ihindagurika rya un GAHUNDA yuburezi et buri et gihe.
Mbaza ngo umwana wize mukinyarwanda mu p1 p2 p3 igihembwe kimwe azaza tige mucyongereza bishoboke KO numvise René Ndayambaje ariko yavuze,nako yategetse?

Kavune Obadias yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Ese abari basanzwe bigisha mumashuri yisumbuye bakaza gusezera ubu bakaba barasabye akazi ko kwigisha nanone,bazahabwa igeragezwa ryumwaka nabo Kandi bafite uburambe? Ko stati nshya igenga abarimu mungingo yayo ya 33 ivuga ko umwalimu wasoje igeragezwa neza agahabwa akazi Burundu atongera kugeragezwa iyo agiye kwigisha ahandi?

Ngabikeye yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Nyakubahwa minister muzamutubwirire bavugurure imitangira y’akazi mubureza uburyo bikorwamo!niba umuntu adepoje gasabo bivuzeko ariho atuye ashaka gukorera hamworohereza nigute bakujyana mukandi karere koko? Nibyo bizana akavuyo umuntu ntakore neza yirirwa yiruka ashaka mutation adatuje namba pe by a byiza bagiye bafecta umuntu aho yadepoje

Uwamahoro Linda yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Nyakubahwa minister muzamutubwirire bavugurure imitangira y’akazi mubureza uburyo bikorwamo!niba umuntu adepoje gasabo bivuzeko ariho atuye ashaka gukorera hamworohereza nigute bakujyana mukandi karere koko? Nibyo bizana akavuyo umuntu ntakore neza yirirwa yiruka ashaka mutation adatuje namba pe by a byiza bagiye bafecta umuntu aho yadepoje

Uwamahoro Linda yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Nyakubahwa minister muzamutubwirire bavugurure imitangira y’akazi mubureza uburyo bikorwamo!niba umuntu adepoje gasabo bivuzeko ariho atuye ashaka gukorera hamworohereza nigute bakujyana mukandi karere koko? Nibyo bizana akavuyo umuntu ntakore neza yirirwa yiruka ashaka mutation adatuje namba pe by a byiza bagiye bafecta umuntu aho yadepoje

Uwamahoro Linda yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Nibyo konjyera kwishimirwa ko abanyeshuri bo mucyiciro cya Lower primary bagiye gusubukura kwiga .Ariko Nkuko mudahwema gutekereza mwalimu ufasha abanyeshuri I Twagiragango tubasabe mu manuke mujye mumikorere y’umwalimu sacco baratuzonze ntibyumvikana uburyo umwalimu yi saving utufaranga yanjya kudufatayo ngo arayungukira 16% twe tubona nubwo mudutekereza neza ariko mu mibereho haracyari abadusonga.Mubabwire ayo mafaranga yacu tuba twarizigamiye mu mwalimu sacco bajye bayaduha ntayandi mananiza baratuzonze pe.

Etienne yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Ni harebwe no kubarimu bakorera kuri level ntoya Kandi basanzwe bafite izisumbuyeho,ariko bakaba bagishakisha Indi myanya Kandi bayirimo nubundi,nibahe ibigo ndavuga ba Directeurs,bagaragaze abarimu namaze kubona nivo , bagaragaze numwanya barimo nuwo babashyiramo,babijyane kukarere,Akarere kabihe,umugisha, umwarimu akomereze,akazi Aho yarasanzwe,akora

Elias yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka