Mu kwa mbere haratangira abanyeshuri bashya ibihumbi 500

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko umubare w’abana batangira ishuri ugenda wiyongera uko umwaka uje, bikaba biteganyijwe ko muri Mutarama 2021 abana bagera ku bihumbi 500 bazatangira ishuri.

Ababyeyi barasabwa kwihutira gusubiza abana ku ishuri
Ababyeyi barasabwa kwihutira gusubiza abana ku ishuri

Ibyo biravugwa mu gihe imyiteguro irimbanyije yo kwakira abo bana mu mashuri mu gihugu hose, nubwo itariki bazatangiriraho itaratangazwa.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, avuga ko ubwo bwiyongere bw’abana batangira ishuri buturuka ahanini ku bukangurambaga bugenda bukorwa ku bijyanye n’uburezi.

Ati “Uko iminsi iza ni ko umubare w’abana batangira ishuri ugenda wiyongera, urugero mu mwaka ushize abatangiye ishuri bari ibihumbi 450 mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. None ubu mu ibarura turimo gukora turabona barimo kugera mu bihumbi 500 bazatangira mu kwa mbere”.

Ati “Ubwo bwiyongere bwa buri mwaka buterwa ahanini n’ubukangurambaga bukorwa bwo gushishikariza ababyeyi kohereza abana mu mashuri. Ikindi ni uko n’Abanyarwanda bororoka ari cyo gituma n’amashuri yigenga abona abana yigisha”.

Minisitiri Uwamariya avuga kandi ko ubwo bwiyongere bw’abana bagana ishuri muri rusange mu gihugu, ari na bwo bwatumye Leta ishyiraho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi, aho byari biteganyijwe ko muri uyu mwaka hazubakwa ibyumba by’amashuri 25,505 ndetse n’abarimu bakiyongera.

Mu mashuri menshi yo mu gihugu wasangaga mu cyumba kimwe harimo abana bari hagati ya 60 na 80 ndetse hari n’aho barengaga, icyakora muri uko kongera umubare w’ibyumba by’amashuri, Leta ikaba ishaka ko nta cyumba cyajyamo abana barenga 46, gusa ngo bibaye byiza kurushaho icyumba cyajyamo abana 30 kugira ngo bige bisanzuye.

Kubera kongera ibyumba by’amashuri ndetse n’abana bagana ishuri bakaba bagenda biyongera, Leta yafashe na gahunda yo kongera umubare w’abarimu mu buryo budasanzwe bazafasha abo bana, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

Ubwo buryo ngo burimo gukoreshwa kubera ko mu gihe cyashize, hari abarimu bakoze ibizamini by’akazi batsindwa ari benshi ku buryo umubare w’abarimu ukenewe utari kuzaboneka vuba kandi amashuri yaratangiye.

Kugeza ubu mu mashuri abanza umwarimu umwe bibarwa ko yigisha abana 59, naho mu mashuri yisumbuye umwarimu umwe akita ku bana 29.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

Mubyukuri turashimira Minisiteri y uburezi ko iri mungamba ariko abantu batanze result sleep ubu bari mugihirahiro kuko umwaka warangiye bataratangarizwa abemerewe akazi nibande so REB nidufashe kuko batunguje umuntu akazi bakamujyana kure atari bubone replacement yihuse byazabangamira abantu benshi ni batangaze abarimu ndetse na bayobozi bibigo Murakoze Mugire Noheli nziza numwaka mushya 2021

Misago king Manasse yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Ahubwo mutubarize MINEDUC impamvu bashaka abarimu muburyo budasazwe kandi nabatsinze ikizami cyakazi batarashyirwa munyanya aho abantu batsinze namanota 80% 85% 90% batarahabwa akazi ahubwo bararata kuvuga NGO baratsizwe gusa.

Alias yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Kongera imibare w’abarimu n’ibyumba by’amashuri Ni byiza turabyishimiye ariko leta yibuke ko Hari Aho ibyumba bikiri muri mu ntangiriro Kandi ngo bizigirwamo mu kwa mbere.ikindi yibuke ko Yuri mu gihembwe cya kabiri

Irankunda Jean Aime yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Hm
Nsabiye abarimu bahawe amabaruwa mukwa11 none bakaba batarabona abayobazi bibigo boherejwe mo

Gashema yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Rwose ntabwo ibintu bikorerwa muri ministeri uburezi bisobanutse iyo kugeza ubu abarimu bashyizwe mu mwanya mu kwa 11 harimo abataragera mu kazi nabagezemo ntibahembwe.barangiza ngo abana baziga mu kwa 1 tumaze 2 mois ikigo gifitea abarimu 5 gusa mucyumba 10 koko iryo Rene rizavahe? Abayobozi bibigo bamwe barakora nkabazakurwa ku bigo bariho.gushyira abayobozi mu mwanya kdi aribo bake byabananije iki? Ese wazubaka inzu nta fondation kohereza abarimu mu kigo ngo umuyobozi azabasangeyo koko nibyo byiza. Ahh ntibyoroshye pe

Safari yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Turashimira Mineduc akazi katoroshye irimo ikora ariko nkuko iri gushaka abarimu ikoresheje uburyo budasanzwe hatekerezwe no kubakandida batsinze ibizamini ntibahabwe imyanya batsindiye ndetse nabambuwe uburenganzira bwo gushyirwa ku rutonde rwabatanze transcripts

TUYISENGE yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Bakemure ibibazo by,amashuri, intebe bashyireho n,abayobozi

John nessen yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

REB yatanze itangazo ryo gutanga dossiers mu ukuyobora ibigo.Binyuze kuri ba nyiribigo.Iyobgahunfa igeze he?

John nessen yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

MINEDUC yibuke ko abenshi mu bubaka aya mashuri badahembwa kandi na bo bagomba kujyana abana ku ishuri bafite ibikoresho bihagije.MINEDUC yibuke ko turi mu gihembwe cya kabiri ariko ibigo byinshi bifite abarimu badahagije nyamara hari urutonde muri buri karere ngo rw’abategereje akazi.Hanyuma muri MINEDUC bazavuga ukuri ryari?

Alias yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Abana nibyo rwose bari bamaze igihe kirekire murugo nibaze bakire ubumenyi

Zirimwabagabo Antoine yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Ibinibyizap ariko byagakwiye kwihutishwa abahiswemo bakamenyekana hakirikare bakazajyamukazi nta stress bafite yoguhuzagurika nimurebe ko tugeze kuri28/12/2020 Kandi ngo amashuri nimukwa 1 byihutishwe rwose

Tuyisenge jean Bosco yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Nibyiza kuba abana bagana ishuri bakomezaga kwiyongera. Gusa nibyiza ko hakorwa na gahunda y’ubukangurambaga kubijyanye no kuringaniza urubyaro.Ahubwo abasabye ku myanya y’ubuyozi bw’ishuri n’ababungirije byo byahezehe? MINEDUC ikurikira ne hatazazamo amanyanga.Ikindi Hari abafite A1 Bari muri Secondaire bafite uburambe bishyuye ayabo bajya kwiga babona A0 kuki Abo MINEDUC itabazamura ngo ibahembere niveau ko bashoboye batarinze gusubira mu bizamini nkuko Minisante ibigenza nka Motivation y’uko bataruhiye ubusa? MINEDUC ibyikora nibyiza nibakomerezaho bihutisha nibintu ,twiyubakire u Rwanda ruzira ruswa.

alias yanditse ku itariki ya: 26-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka