Ibizamini by’ikoranabuhanga bigamije guca ruswa n’ikimenyane – REB

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kiratangaza ko gukoresha ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga bigamije guca burundu ikimenyane, ruswa n’akarengane byagaragaraga mu ishyirwa mu myanya ry’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Leon Mugenzi/REB
Leon Mugenzi/REB

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Leon Mugenzi, atangaza ko ibizamini bikozwe mu ikoranabuhanga bizajya birangira buri mukandida azi amanota ye, azi niba akomeza mu kiciro gikurikiyeho cyangwa yatsinzwe.

Mugenzi avuga ko ibizamini bikozwe mu ikoranabuhanga kandi bizafasha kwihutisha igihe cyo gukosora impapuro, rimwe na rimwe byakururaga ibibazo bishingiye ku kimenyane na ruswa.

Agira ati “Ibi bizamini umuntu azajya arangiza gukora ahite abona amanota ye nta byo kuvuga ngo uyu ni mushiki wanjye ni we watsinze neza, uyu ni runaka nari muzi, mbese ikoranabuhanga rizadufasha guca burundu ikimenyane n’akarengane”.

Mugenzi avuga ko ubuyobozi bw’akarere n’abakozi ba REB bazakomeza gukorana barambagiza abayobozi b’ibigo by’amashuri mu buryo batoranywa hakemezwa abazakora ibizamini.

Agira ati “Nta cyahindutse kuri Sitati igenga abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko icyo twongeyemo ni uko umuntu watoranyijwe tumugereranya n’abandi bagenzi be. Abakomeje kugaragaza ibibazo ni abari abayobozi b’agateganyo, hari n’abatanze ibirego, ariko mu itoneshwa twaciye mu gihugu ntabwo twakwemera ko umuntu atoneshwa kuko kuyobora ikigo cy’amashuri ntabwo twapfa kwemerera ubonetse wese”.

Abihaye Imana ni bo bonyine batarebwa n’ibizamini by’abifuza kuyobora ibigo by’amashuri

Mugenzi avuga ko Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo muri 2015 rivuga ku masezerano y’amashuri y’abanyamadini na Leta mu ngingo ya gatandatu isobanura ko mu kigo cy’abihaye Imana iyo bifuza ko ukiyobora aba uwihaye Imana hatangwa umukandida mu bihaye Imana akemererwa kuyobora ikigo atiriwe akora ibizamini.

Iyo ikigo cy’abihaye Imana gishaka gushyiraho umuyobozi w’ikigo cy’ishuri w’umuyoboke w’idindi, icyo gihe REB isaba abakandida batatu igatoranyamo urusha abandi akaba ari we wemezwa kuyobora ikigo ariko na we agomba gukora ikizamini, ibyo bivuze ko mu bigo by’abihaye Imana n’ubundi hazakurikizwa iryo teka.

Agira ati “Niba uwihaye Imana ari we uzayobora ikigo yaba padiri, pasiteri cyangwa Shehe abo bazemezwa nk’abayobozi b’ibigo badakoze ibizamini, icyo gihe ariko hanarebwa ubushobozi bwabo ntabwo ari ugufata uwo ari we wese. Na ho ku bayoboke b’ayo madini bashaka kuyobora ibigo bazakora ibizamini ariko tuzaka urutonde rw’abakandida mu bigo by’abihaye Imana maze uwatsinze kurusha abandi muri abo batatu abe ari we uyobora ikigo”.

Mugenzi avuga ko ubu ibizamini mu bindi bigo bigiye kuba bisubitswe kugira ngo ikoranabuhanga ryibande cyane ku bizamini by’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, aho biteganyijwe ko umuntu azajya ajya imbere ya mudasobwa agasubiza ibibazo byashyizwemo akarangiza gukora abona n’amanota ye.

Ku bijyanye n’abakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo bw’ibizamini ngo byaba biterwa n’uko ari ugutinya gusa ibizamini, ariko ikigamijwe mu bizamini ari ugukorera mu mucyo, kuko n’ubundi gutoranya abazakora ibizamini bazemererwa bitewe n’uko bashoboye nk’uko akarere kazajya kaba kabibonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 41 )

Ubu buryo bw’ikizamini cy’ikoranabuhanga rwose nange ndabushima ni bwiza cyane kuko bugiye kurandura burundu ruswa n’ikimenyane, ariko se ko ku myanya y’ubuyobozi (head teachers) ko hazajya hakorwa na interview, ubwo iyo interview na yo izakoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga? Bitaye ibyo n’ubundi ruswa n’ikimenyane kuri uwo mwanya w’ubuyobozi yakomeza ikagaragara kuko interview ibamo ruswa n’ikimenyane ku buryo utabasha no kubivumbura.

BITANGIMANA Desire yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Dushigikiye iki cyemezo cyo gukora ikizamini hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko hazakemuka ibibazo byinshi birimo ruswa n’itoneshwa.

Elias yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

Dushigikiye iki cyemezo cyo gukora ikizamini hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko hazakemuka ibibazo byinshi birimo ruswa n’itoneshwa.

Elias yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

Ubwo buryo ni bwiza cyane.none ko Hari aho yabuze ko abayobozi b’uturere n’abakozi ba REB bazafatanya kurambagiza abayobozi b’ibigo by’amashuri ubwo ntibivuze ko bazashaka abo bazi? Ndumva bagombye kurambagiza nyuma yo gukora ibizamini bagafata abatsinze aho kurambagiza mbere.nacyo cyaba Ari ikimenyane barambagije abazakora ikizamini kuko ubwo baba nabonye iyo myanya mbere ya exam.kubarambagiza mbere buvuga kubashyiraho njye Niko mbyumva.

Uwamungu jackson yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka