Ibizamini by’ikoranabuhanga bigamije guca ruswa n’ikimenyane – REB

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kiratangaza ko gukoresha ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga bigamije guca burundu ikimenyane, ruswa n’akarengane byagaragaraga mu ishyirwa mu myanya ry’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Leon Mugenzi/REB
Leon Mugenzi/REB

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Leon Mugenzi, atangaza ko ibizamini bikozwe mu ikoranabuhanga bizajya birangira buri mukandida azi amanota ye, azi niba akomeza mu kiciro gikurikiyeho cyangwa yatsinzwe.

Mugenzi avuga ko ibizamini bikozwe mu ikoranabuhanga kandi bizafasha kwihutisha igihe cyo gukosora impapuro, rimwe na rimwe byakururaga ibibazo bishingiye ku kimenyane na ruswa.

Agira ati “Ibi bizamini umuntu azajya arangiza gukora ahite abona amanota ye nta byo kuvuga ngo uyu ni mushiki wanjye ni we watsinze neza, uyu ni runaka nari muzi, mbese ikoranabuhanga rizadufasha guca burundu ikimenyane n’akarengane”.

Mugenzi avuga ko ubuyobozi bw’akarere n’abakozi ba REB bazakomeza gukorana barambagiza abayobozi b’ibigo by’amashuri mu buryo batoranywa hakemezwa abazakora ibizamini.

Agira ati “Nta cyahindutse kuri Sitati igenga abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko icyo twongeyemo ni uko umuntu watoranyijwe tumugereranya n’abandi bagenzi be. Abakomeje kugaragaza ibibazo ni abari abayobozi b’agateganyo, hari n’abatanze ibirego, ariko mu itoneshwa twaciye mu gihugu ntabwo twakwemera ko umuntu atoneshwa kuko kuyobora ikigo cy’amashuri ntabwo twapfa kwemerera ubonetse wese”.

Abihaye Imana ni bo bonyine batarebwa n’ibizamini by’abifuza kuyobora ibigo by’amashuri

Mugenzi avuga ko Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo muri 2015 rivuga ku masezerano y’amashuri y’abanyamadini na Leta mu ngingo ya gatandatu isobanura ko mu kigo cy’abihaye Imana iyo bifuza ko ukiyobora aba uwihaye Imana hatangwa umukandida mu bihaye Imana akemererwa kuyobora ikigo atiriwe akora ibizamini.

Iyo ikigo cy’abihaye Imana gishaka gushyiraho umuyobozi w’ikigo cy’ishuri w’umuyoboke w’idindi, icyo gihe REB isaba abakandida batatu igatoranyamo urusha abandi akaba ari we wemezwa kuyobora ikigo ariko na we agomba gukora ikizamini, ibyo bivuze ko mu bigo by’abihaye Imana n’ubundi hazakurikizwa iryo teka.

Agira ati “Niba uwihaye Imana ari we uzayobora ikigo yaba padiri, pasiteri cyangwa Shehe abo bazemezwa nk’abayobozi b’ibigo badakoze ibizamini, icyo gihe ariko hanarebwa ubushobozi bwabo ntabwo ari ugufata uwo ari we wese. Na ho ku bayoboke b’ayo madini bashaka kuyobora ibigo bazakora ibizamini ariko tuzaka urutonde rw’abakandida mu bigo by’abihaye Imana maze uwatsinze kurusha abandi muri abo batatu abe ari we uyobora ikigo”.

Mugenzi avuga ko ubu ibizamini mu bindi bigo bigiye kuba bisubitswe kugira ngo ikoranabuhanga ryibande cyane ku bizamini by’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, aho biteganyijwe ko umuntu azajya ajya imbere ya mudasobwa agasubiza ibibazo byashyizwemo akarangiza gukora abona n’amanota ye.

Ku bijyanye n’abakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo bw’ibizamini ngo byaba biterwa n’uko ari ugutinya gusa ibizamini, ariko ikigamijwe mu bizamini ari ugukorera mu mucyo, kuko n’ubundi gutoranya abazakora ibizamini bazemererwa bitewe n’uko bashoboye nk’uko akarere kazajya kaba kabibonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 41 )

Mwiriwe! Mbese iyo umuntu yabaye shortlisted ariko ntiyibone kurutonde rw’abazakora examen mu karere yasabye abigenza gute?

Elias yanditse ku itariki ya: 18-12-2022  →  Musubize

Reb niyihutishe akazi kubantu batsinze kuko igihe kibaye kirekire abantu baraheze mugihirahiro

Nzabamwita Deogeatias yanditse ku itariki ya: 26-02-2022  →  Musubize

Nakoze ikizamini kumwanya wumuyobozi wikigo cy’ishuri mfite Amanota70.30% kandi ndi umukandida kukigo kidiniigifatanya na leta kubwanasezerano. Uwomwanyako arijyewe Wabashije kugira ayomanota mubandi bakandida idini ryari ryasinyiye,haraburikingompabwe uwo nwanya?

Nzabamwita Deogeatias yanditse ku itariki ya: 26-02-2022  →  Musubize

Murakoze rwose turashima cyane REB yatekereje ubu buryo bwo gukoresha Exam ikoresheje ikorana buhanga gusa nasomye ibitekerezo by’abagenzi bange mwaha amahirwe abakoze kubera imbogamizi nyinshi bahuye nazo nka network n’ibindi ubutaha bikajya mu murongo neza. Ibijyanye na mutation rwose nabyo mubishyiremo imbaraga. Murakoze.

Tuyisenge Claudine yanditse ku itariki ya: 13-01-2022  →  Musubize

MWIRIWE NEZA?TWISHIMIYE UBURYO IBIZAMINI BY’AKAZI BYAKOZWE ARIKO TWARI TWIZEYE KO UBWO ARI IKORANA BUHANGA NO GUSHYIRWA MU MYANYA BIZOROHA NONE NDABONA BYARATINZE CYANE,NKABA NAGIRANGO MBAZE ABABISHINZWE IGIHE BAZABITANGARIZA.

Theogene yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

murakoze cyane kubera iyi gahunda mwashyieho y’ikoranbuhanga kuko rwose ruswa n’ikimenyane byavuzaga ubuhuha muturere.gusa icyijyanye na mutation nacyo hatekerezwe ubundi buryo kuko niho ruswa isigariye kugirango bakwegereze iwanyu benshi bimwe ayo mahirwe kandi bujuje ibisabwa abandi barayahabwa .turabashimiye.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 31-10-2021  →  Musubize

Turabashimira byimazeyo uburyo bw’ikorana buhanga mu ikorwa ry’ibizamini mwaduhaye turifuza ko na interview izajye ikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko amarangamutima y’abantu yo ntiyabura rwose kdi iyo ukoze exam ugahita ubona amanota yawe utaha wemeye.ikindi bazajye bakora urutonde rimwe mugihugu rw’abakoze Bose hashingiwe kucyo bakozeho kugirango nimushyira mumyanya abatsinze abazajya basigara kuri Waiting List bajye bona Neza Murakoze.

NYAMWIGENDAHO METHODE yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

Murakoze gutekereza kure mugakoresha ikoranabuhanga gusa iyo muvuze ngo akarere kazagira uruhare mu gutanga imyamya yubuyobozi bw’amashuri n’ubundi ikibazo kizagarara bijyanye n’ikimenyane ndetse na ruswa kandi mushaka gukorera mu mucyo

alias yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza ! muzadufashe niba na interview kubakoreye imyanya y’ubuyobozi nayo izakorwe hakoreshejwe ikorana buhanga kuko byo rwose ikimenyane ntago cyabura. murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 19-10-2021  →  Musubize

Muraho neza!! Twasabagako umuntu wakoze ikizamini cyakazi akagitsinda yahabwa Akazi guhera 50% kuko byaribikozwe bwa 1 hanyuma ibindi bikazatekerezwa mukindigihe murakoze

Mhz yanditse ku itariki ya: 17-10-2021  →  Musubize

Muraho neza nimugure amahoro y’Imana! turashimira REB kubwo gushyiraho imukorere mishya yo gukorera kuli online ariko turifuza ko mwadufasha kuko twahuye n’imbogamizi nyishi mugukora exam kuburyo igihe bamwe cyabafataga batarasoza bigatuma bamwe badasoza exam. musuzume maze rwose mutange amahirwe murakoze...

David yanditse ku itariki ya: 15-10-2021  →  Musubize

Ese a barangije gukora exam bazashyirwa mumyanya ryari murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka