Ibizamini by’ikoranabuhanga bigamije guca ruswa n’ikimenyane – REB
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kiratangaza ko gukoresha ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga bigamije guca burundu ikimenyane, ruswa n’akarengane byagaragaraga mu ishyirwa mu myanya ry’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Leon Mugenzi, atangaza ko ibizamini bikozwe mu ikoranabuhanga bizajya birangira buri mukandida azi amanota ye, azi niba akomeza mu kiciro gikurikiyeho cyangwa yatsinzwe.
Mugenzi avuga ko ibizamini bikozwe mu ikoranabuhanga kandi bizafasha kwihutisha igihe cyo gukosora impapuro, rimwe na rimwe byakururaga ibibazo bishingiye ku kimenyane na ruswa.
Agira ati “Ibi bizamini umuntu azajya arangiza gukora ahite abona amanota ye nta byo kuvuga ngo uyu ni mushiki wanjye ni we watsinze neza, uyu ni runaka nari muzi, mbese ikoranabuhanga rizadufasha guca burundu ikimenyane n’akarengane”.
Mugenzi avuga ko ubuyobozi bw’akarere n’abakozi ba REB bazakomeza gukorana barambagiza abayobozi b’ibigo by’amashuri mu buryo batoranywa hakemezwa abazakora ibizamini.
Agira ati “Nta cyahindutse kuri Sitati igenga abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko icyo twongeyemo ni uko umuntu watoranyijwe tumugereranya n’abandi bagenzi be. Abakomeje kugaragaza ibibazo ni abari abayobozi b’agateganyo, hari n’abatanze ibirego, ariko mu itoneshwa twaciye mu gihugu ntabwo twakwemera ko umuntu atoneshwa kuko kuyobora ikigo cy’amashuri ntabwo twapfa kwemerera ubonetse wese”.
Abihaye Imana ni bo bonyine batarebwa n’ibizamini by’abifuza kuyobora ibigo by’amashuri
Mugenzi avuga ko Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo muri 2015 rivuga ku masezerano y’amashuri y’abanyamadini na Leta mu ngingo ya gatandatu isobanura ko mu kigo cy’abihaye Imana iyo bifuza ko ukiyobora aba uwihaye Imana hatangwa umukandida mu bihaye Imana akemererwa kuyobora ikigo atiriwe akora ibizamini.
Iyo ikigo cy’abihaye Imana gishaka gushyiraho umuyobozi w’ikigo cy’ishuri w’umuyoboke w’idindi, icyo gihe REB isaba abakandida batatu igatoranyamo urusha abandi akaba ari we wemezwa kuyobora ikigo ariko na we agomba gukora ikizamini, ibyo bivuze ko mu bigo by’abihaye Imana n’ubundi hazakurikizwa iryo teka.
Agira ati “Niba uwihaye Imana ari we uzayobora ikigo yaba padiri, pasiteri cyangwa Shehe abo bazemezwa nk’abayobozi b’ibigo badakoze ibizamini, icyo gihe ariko hanarebwa ubushobozi bwabo ntabwo ari ugufata uwo ari we wese. Na ho ku bayoboke b’ayo madini bashaka kuyobora ibigo bazakora ibizamini ariko tuzaka urutonde rw’abakandida mu bigo by’abihaye Imana maze uwatsinze kurusha abandi muri abo batatu abe ari we uyobora ikigo”.
Mugenzi avuga ko ubu ibizamini mu bindi bigo bigiye kuba bisubitswe kugira ngo ikoranabuhanga ryibande cyane ku bizamini by’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, aho biteganyijwe ko umuntu azajya ajya imbere ya mudasobwa agasubiza ibibazo byashyizwemo akarangiza gukora abona n’amanota ye.
Ku bijyanye n’abakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo bw’ibizamini ngo byaba biterwa n’uko ari ugutinya gusa ibizamini, ariko ikigamijwe mu bizamini ari ugukorera mu mucyo, kuko n’ubundi gutoranya abazakora ibizamini bazemererwa bitewe n’uko bashoboye nk’uko akarere kazajya kaba kabibonye.
Ibitekerezo ( 41 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse? Ibizamini mwatanze Hari imbogamizi twahuriyemo nazo, Kandi nyinshi.abantu bakoreye kuri site ya Gs gishari, mu karere ka rwamagana muri lower primary, rwose mutubabarire mutwumve .network yabaye ikibazo gikomeye cyane ku buryo igihe cyari cyateganyijwe cy’ikizamini, cyarangiraga ntana kimwe cya kabili cy’ibibazo umuntu akaze murakoze.

Mbanje kubasuhuza amahoro y’Imana ni abane name rero Ni byiza cyane gukoresha ikoranabuhanga.ariko mfite ikibazo abantu bakoze ikiza imini muri lower primary kuri site ya Gs gishari rwose network yabaye nkeya cyaneeeeeeeeeee kuburyo amasaha yaragenwe yarangi nta bibibazo makumyabili umuntuakoze muzashake uko mwatugenza murakoze
Ndishimye cyane kubera uburyo bwiza knd mbona bugiye gutanga umusaruro no guca imvugo ngo uwavutse neza asazira heza (kubera ukuvugira) . Nshimye Imana yakoreye mubuyobozi bwiza bwa REB igahindura imikorerwe yitangwa rya kazi.Uwabageza hose twese twasigara twisanze mu iterambere rirambye. Ntawuguma kwitwa mwene ngofero undi Abe mwene kibwa. Ikizami online ogera hose no muyindi myanya. Ndi Poteesho1
Amen ikiguzo muzarebe no kubintu by’uburambe (Experience) birabangamye

Muzatangaze itariki zo gukoreraho exam hakirikare kugirango bitegure mushyireho site yaho bazahurira muri burikarere
mwatubwira hazaba hari site yateganyijwe yo guhuriraho hagakorerwa ibizami by online cyangwa niburiwese aho arihose
Ndi umwarimu mu mashuri abanza nabonye A0 2017 ese leta itekereza iki ku mwarimu wongeye ubushobozi?
Ndi umwarimu mu mashuri abanza nabonye A0 2017 ese leta itekereza iki ku mwarimu wongeye ubushobozi?
ibizamini bizabera hehe?bizakorwa umunsi umwe mu gihugu hose?murakoze
Ni byiza ko kumyanya y’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakora ibizamini by’ikoranabuhanga kuko n’ubundi nayo ni ingingo yerekana ko ashoboye,kuko REPORTS nyinshi zitangwa ku ikoranabuhanga bityo rero hakenewe umuyobozi ushoboye naho ubundi ibindi byangombwa asabwa nibyo byerekana ko ari inyagamugayo(yeee haveho ubunyangamugayo bupimishwa ijisho) kandi kuri interview naho hazakoreshwe ikoranabuhanga cyangwa se hazifashishwe za camera