Ibizamini by’ikoranabuhanga bigamije guca ruswa n’ikimenyane – REB

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kiratangaza ko gukoresha ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga bigamije guca burundu ikimenyane, ruswa n’akarengane byagaragaraga mu ishyirwa mu myanya ry’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Leon Mugenzi/REB
Leon Mugenzi/REB

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Leon Mugenzi, atangaza ko ibizamini bikozwe mu ikoranabuhanga bizajya birangira buri mukandida azi amanota ye, azi niba akomeza mu kiciro gikurikiyeho cyangwa yatsinzwe.

Mugenzi avuga ko ibizamini bikozwe mu ikoranabuhanga kandi bizafasha kwihutisha igihe cyo gukosora impapuro, rimwe na rimwe byakururaga ibibazo bishingiye ku kimenyane na ruswa.

Agira ati “Ibi bizamini umuntu azajya arangiza gukora ahite abona amanota ye nta byo kuvuga ngo uyu ni mushiki wanjye ni we watsinze neza, uyu ni runaka nari muzi, mbese ikoranabuhanga rizadufasha guca burundu ikimenyane n’akarengane”.

Mugenzi avuga ko ubuyobozi bw’akarere n’abakozi ba REB bazakomeza gukorana barambagiza abayobozi b’ibigo by’amashuri mu buryo batoranywa hakemezwa abazakora ibizamini.

Agira ati “Nta cyahindutse kuri Sitati igenga abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko icyo twongeyemo ni uko umuntu watoranyijwe tumugereranya n’abandi bagenzi be. Abakomeje kugaragaza ibibazo ni abari abayobozi b’agateganyo, hari n’abatanze ibirego, ariko mu itoneshwa twaciye mu gihugu ntabwo twakwemera ko umuntu atoneshwa kuko kuyobora ikigo cy’amashuri ntabwo twapfa kwemerera ubonetse wese”.

Abihaye Imana ni bo bonyine batarebwa n’ibizamini by’abifuza kuyobora ibigo by’amashuri

Mugenzi avuga ko Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo muri 2015 rivuga ku masezerano y’amashuri y’abanyamadini na Leta mu ngingo ya gatandatu isobanura ko mu kigo cy’abihaye Imana iyo bifuza ko ukiyobora aba uwihaye Imana hatangwa umukandida mu bihaye Imana akemererwa kuyobora ikigo atiriwe akora ibizamini.

Iyo ikigo cy’abihaye Imana gishaka gushyiraho umuyobozi w’ikigo cy’ishuri w’umuyoboke w’idindi, icyo gihe REB isaba abakandida batatu igatoranyamo urusha abandi akaba ari we wemezwa kuyobora ikigo ariko na we agomba gukora ikizamini, ibyo bivuze ko mu bigo by’abihaye Imana n’ubundi hazakurikizwa iryo teka.

Agira ati “Niba uwihaye Imana ari we uzayobora ikigo yaba padiri, pasiteri cyangwa Shehe abo bazemezwa nk’abayobozi b’ibigo badakoze ibizamini, icyo gihe ariko hanarebwa ubushobozi bwabo ntabwo ari ugufata uwo ari we wese. Na ho ku bayoboke b’ayo madini bashaka kuyobora ibigo bazakora ibizamini ariko tuzaka urutonde rw’abakandida mu bigo by’abihaye Imana maze uwatsinze kurusha abandi muri abo batatu abe ari we uyobora ikigo”.

Mugenzi avuga ko ubu ibizamini mu bindi bigo bigiye kuba bisubitswe kugira ngo ikoranabuhanga ryibande cyane ku bizamini by’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, aho biteganyijwe ko umuntu azajya ajya imbere ya mudasobwa agasubiza ibibazo byashyizwemo akarangiza gukora abona n’amanota ye.

Ku bijyanye n’abakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo bw’ibizamini ngo byaba biterwa n’uko ari ugutinya gusa ibizamini, ariko ikigamijwe mu bizamini ari ugukorera mu mucyo, kuko n’ubundi gutoranya abazakora ibizamini bazemererwa bitewe n’uko bashoboye nk’uko akarere kazajya kaba kabibonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 41 )

Dushigikiye iki cyemezo cyo gukora ikizamini hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko hazakemuka ibibazo byonshi birimo ruswa n’itoneshwa nkuko byagiye bigaragara kuva kera.
Murakoze.

Elias yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

Ibizamini ku bayobozi ntibikwiriye rwose hagombye kurebwa kucyo status y’ihariye y’abarimu ivuga , Kandi gutoranya nibyo byazatuma hashyirwamo abayobozi bashoboye , none se abarimu bajyanyemo na bariya bayobozi b’agateganyo bo ko nta kizamini bakoze bakaba baragumye mu myanya ? Mwabisuzuma neza

Alias yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

Ibizamini ni ngombwa rwose ariko stati y’ihariye y’abarimu igaragaza ko gushyirwa mu myanya kw’abayobozi b’ibigo by’amashuri nta bizamini birimo , ivuga ko komite ku Karere ibishibzwe izatoranya ishingiye kubunyangamugayi n’ubushibozi umuntu afite ,Kandi buriya umuntu ashobora kuba yatsinda ikizamini Kandi nta murongo w’imikorere afite , gutoranya rero nibyo byagatanze ikizere cyo gushyiramo abayobozi bashoboye , none se Reba kuba byonyine hararebwe abayobozi b’agateganyo muburyo bwihuse kuriya Kandi inshingano bahawe bakazikore neza , none habayeho gutoranya Muri ba bandit bamaze igihe babikora ntibyaba bitanga umurongo mizima? Mubirebane ubushishozi rwose kumwanya w’ubuyobozi hazabeho gutoranya mubabaye shortlisted . Ikindi se ko abayobozi bashyiriweho iryo bwiriza abarimu bari mu kazi bashya bagiyeho hakurikijye irihe Teka ,hari ibizamini bakoze ? Murebere Abanyarwanda nkuko Muri ku ruhembe rwo hejuru , mufashe umwanzuro utanogeye abagenerwabikorwa byaba bisubiza inyuma iterambere rirambye ry’Abanyarwanda.

Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

Umva kandi da! Ngo Akarere na ReB bazahatanya kurambagiza abayobozi n’ibigo by’amashuri,bivuze ko uzaba yitsindiye examen écrit Akarere na REB batamushaka INTERVIEW izamukuramo. Nzaba mbarirwa d’à!

Higiro yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Ese abazatsinda ibizamini byo kwifisha bazahamagarwa mukazi mutari mwahamagara abari kuri waiting lists?

D’Amour yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Interview idakoreshejwe muburyo bwikoranabuhanga ntacyo byaba bihindiye ho,uko byari bimeze!

Ngamije yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Ibyo bizamini se bizatangira ryari?. Bizakorere he? Bizaba biteye bite(urugero :multiple choice or open ended questions)

Wellars yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

None se ubwo ku bigo by’abihaye Imana ndumva ntacyahindutse ni uguterura bagashyiramo ese bo ubwo budahangarwa bwo kuvuga ngo baratoranya abantu babo bat at u,abe aribo bazapiganira kuyobora nabyo ndumva tutaragira ubwisanzure mu kuyobora ibigo.njye ku rwanjye ruhande niba imyanya ihari yo kuyobora bakayishyize ku isoko utsinze akaba ariwe uyobora naho nitugendera ku madini ni hahandi ntacyo byaba bikemuye.murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Sha ni ukubyakira ntawarya inka nka nyirayo, ibigo byitwa ibyabo ntacyababuza kubyiyoborerera.

Ndaza yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

Ubu buryo ni bwiza pe ariko se nk’umuyobozi uba umaze imyaka icumi ayobora ikigo cyari primary hanyuma bagiha secondary ngo napiganywe kdi yujuje ibisabwa kuki atakomeza kukiyobora? Ikindi ni abarimu bigisha primary bafite Ao muri education babatekerezaho iki?

Arias yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Ariko se mumbwire, hateganyijwe ibyumba birimo izo mudasobwa bazakoreramo cg buri wese azakorera aho abonye?

Mwarimu yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Muraho neza!ubu buryo ni bwiza pe! Ariko se nanone ko ikoranabuhanga ritaragerwaho 100%,ubwo uzaba atazi gukoresha mudasobwa neza cyangwa se atabimenyereye atari impamvu ze bwite ahubwo Ari uko atabyize bihagije icyo cyo si ikibazo ?

Ese ntibazabangamira uburezi budaheza kuko amahirwe menshi azaba agenewe abazi mudasobwa no gukoresha ikoranabuhanga.

Eugene yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Nibyiza rwose gukoresha ikoranabuhanga mubizamini by’abarimu n’abayobozi b’amashuri ariko Nyakubahwa Muyobozi urebye Imvune z’abayobozi bagateganyo bahuye nazo cyane ko mwabashyize mubigo bishyashya bitagiraga naho kwihengeka ntabwo mwakavuzeko kubakuramo aribwo murimo murwanya itoneshwa kko bagiyemo mubizi kdi nubundi harebwa ubushobozi ubunyangamugayo n’ibindi,ikindi mushobora kuvugako muri cyo gihe mwabongereye umushahara arko ingorane nimvune zari zirimo ntibyahura kko umuntu yakoze uko ashoboye afite ibyiringiro ko ibyo yaruhiye ashobora kubigumamo kdi akagenda nawe agera Aho byoroha none ngo bavemo murwanye ruswa n’itonesha? Ubuse ntakarengane karimo koko iyo mubisuzumye?

Alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka