Hatangajwe igihe umwaka w’amashuri 2024-2025 uzatangirira

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje igihe umwaka w’amashuri 2024-2025 uzatangirira mu rwego rwo gufasha ababyeyi n’abanyeshuri kwitegura neza.

Umwaka w'amashuri 2024-2025 uzatangira tariki 9 Nzeri 2024
Umwaka w’amashuri 2024-2025 uzatangira tariki 9 Nzeri 2024

Mu itangazo ryasohowe n’Ikigo NESA kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, rivuga ko mu rwego rwo gutegura umwaka w’amashuri wa 2024-2025, NESA imenyesha abantu bose ko umwaka w’amashuri uzatangira ku itariki 9 Nzeri 2024.

Ikigo NESA kandi cyatangaje ko ibijyanye n’ingengabihe cyangwa se uko ibihembwe by’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 bizaba bireshya bizamenyekana mu minsi iri imbere.

Muri iri tangazo kandi NESA yavuze ko ibijyanye n’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nabyo bizamenyekana mu minsi mike iri imbere.

Tariki ya 8 Nyakanga 2024 nibwo abanyeshuri basoza amashuri abanza batangiye gukora ibizamini bya Leta, bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024, aho abakoze ibyo bizamini bagera ku 202.999.

Ni mu gihe tariki 23 Nyakanga 2024, abarangije icyiciro rusange (tronc-commun) aribwo batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024, aho abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta muri icyo cyiciro bari 143.842.

Ibitekerezo   ( 69 )

Nukutwongerera igihe ,mukaduha nko kuri 23 nzeri nibyo bydufasha kwitegura neza

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Yego 👍👍👍👍👍👍

Carine yanditse ku itariki ya: 22-08-2024  →  Musubize

Ni byiza kuba dusubiye kwishuri,gusa harubundi buryo hongerwigihe mwaduha byibuze tugatangira,nko kuri 23 nzeri

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Mwadusobanurira niba uyumwaka abazakora niba bazabazwa na Nesa cyangwa Ari REB byadufasha murakoze

Ndayizeye irene yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Nukutwongerera igihe twebwe nkabanyeshuri cyane cyane abakoze exam ya leta kugirango dukomeze kwitegura neza

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Mudufashe muzafatire kumanota meza umwana ajye abona passe yakoze cyane bishoboka

Mbyariyehe celestin yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Mudusabire burere nayo izagende nyuma kuko yatashye mbere murakoze

Student teacher from ttc kirambo yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Twari tuziko tuzatangira tarik 23 nzer 2024-2025

Samuel yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

It is very good but birihuse

IRASOHOZA KEVIN yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Ntakunu mwareka abana bakazagenda ku ishuri mumatariki ya nyuma yukwakenda nka 25 gucyo.

Mukamana aliane yanditse ku itariki ya: 20-08-2024  →  Musubize

Twabasabaga ko mwabwira abayobozi bibigo gusubizaho gahunda yashyizweho numuyobozi ukuriye igihugu KAGAME twishyuraga 85000 none twishyura arenze ijana mwadukorera ubuvugizi

Isimbi keza yanditse ku itariki ya: 20-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka