
Mu itangazo ryasohowe n’Ikigo NESA kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, rivuga ko mu rwego rwo gutegura umwaka w’amashuri wa 2024-2025, NESA imenyesha abantu bose ko umwaka w’amashuri uzatangira ku itariki 9 Nzeri 2024.
Ikigo NESA kandi cyatangaje ko ibijyanye n’ingengabihe cyangwa se uko ibihembwe by’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 bizaba bireshya bizamenyekana mu minsi iri imbere.
Muri iri tangazo kandi NESA yavuze ko ibijyanye n’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nabyo bizamenyekana mu minsi mike iri imbere.
Tariki ya 8 Nyakanga 2024 nibwo abanyeshuri basoza amashuri abanza batangiye gukora ibizamini bya Leta, bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024, aho abakoze ibyo bizamini bagera ku 202.999.
Ni mu gihe tariki 23 Nyakanga 2024, abarangije icyiciro rusange (tronc-commun) aribwo batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024, aho abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta muri icyo cyiciro bari 143.842.

Ibitekerezo ( 69 )
Ohereza igitekerezo
|
Umwaka w’amashuri uzarangira ryali ko dutangoye kare ?
Umwaka w’amashuri uzarangira ryali ko dutangoye kare ?
Kureba amanota kuri Google ubikora gute
Uko wareba amanota kuri google
Biroroshye kuko uba ufite index number cyangwa ikitwa code
Kureba amanota kuri Google ubikora gute
Kureba amanota kuri Google ubikora gute
Byaba byiza amanota asohotse kare
Kureba amanota kuri Google ubikora gute
Mwadufashije ba kongera igihe kuko minerivari ntiraboneka Kandi bagasohora amanota vuba kuko bisaba kwitegura
Nukuri nibyiz kuba dusubiye ku ishuri arko amanota muyaduhe kuko arakenewe
mudufashe kuko minervar yabaye akayabo byaravuzwe ark ntibyakorwa 85000 byabaye hejuru yijana nacumi mutubwirirumusaza abikurikirine kuko imvugo niyo ngiro
Ingenga bihe muzayiduhane nimfashanyigisho yuyu mwaka ariyo twita scheme of wark
Twaridukumbuye kujya kwiga
Twasabaga ko igihe bacyongera wenda tukazagenda kuri 23/nzeri cyane cyane abakoze ibizamini bya leta