
Mu itangazo ryasohowe n’Ikigo NESA kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, rivuga ko mu rwego rwo gutegura umwaka w’amashuri wa 2024-2025, NESA imenyesha abantu bose ko umwaka w’amashuri uzatangira ku itariki 9 Nzeri 2024.
Ikigo NESA kandi cyatangaje ko ibijyanye n’ingengabihe cyangwa se uko ibihembwe by’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 bizaba bireshya bizamenyekana mu minsi iri imbere.
Muri iri tangazo kandi NESA yavuze ko ibijyanye n’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nabyo bizamenyekana mu minsi mike iri imbere.
Tariki ya 8 Nyakanga 2024 nibwo abanyeshuri basoza amashuri abanza batangiye gukora ibizamini bya Leta, bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024, aho abakoze ibyo bizamini bagera ku 202.999.
Ni mu gihe tariki 23 Nyakanga 2024, abarangije icyiciro rusange (tronc-commun) aribwo batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024, aho abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta muri icyo cyiciro bari 143.842.

Ohereza igitekerezo
|
Mutubwire igihe amanota azasohokera
Amanota ashobora gusohoka kuri 28/9/2024
Barabyihutishije cyane
Twizere ko ab,umwaka1n,uwa4yisumbuye batazatangira le9 September küko ababyeyi mean mutugoye
Mwadufashe rwose kwitegura neza jujya kwishuli bikaba 25 Nzeri 2024
Kuko abaturuka mucyaro baba batatabona ibikiresho.mbaye mbashimiye kuko muzadufasha
Byaribyiza kuritwe twakoze ibizamini ariko mwatuvuganira tugatangira nko kuwa 23 nzeri 2024 bibayebyiza mwatubwira igihe ibizamini bizasohokera
Mwadufasha tukazatangira kuri 23 ko birihuse
Turaba shimira uburyo muhora mutuba hafi fite ikibazo ko nabuze kode nakoreyeho national 2023 nayibonagute
Mudufashe mwongere igihe Wenda nkokuwa 23nzeri 2023 kugirango twitegure nkabanyeshuri cyanecyane ababyeyi kubona ibisabwa.
Mwatuvuganira igihe bakacyongera mbasi bakazagenda kwi tariki 23
Turabashimiye cyane kabisa
Nukutwongerera igihe ,mukaduha nko kuri 23 nzeri nibyo bydufasha kwitegura neza
Yego 👍👍👍👍👍👍
Ni byiza kuba dusubiye kwishuri,gusa harubundi buryo hongerwigihe mwaduha byibuze tugatangira,nko kuri 23 nzeri
Mwadusobanurira niba uyumwaka abazakora niba bazabazwa na Nesa cyangwa Ari REB byadufasha murakoze