Hatangajwe igihe umwaka w’amashuri 2024-2025 uzatangirira

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje igihe umwaka w’amashuri 2024-2025 uzatangirira mu rwego rwo gufasha ababyeyi n’abanyeshuri kwitegura neza.

Umwaka w'amashuri 2024-2025 uzatangira tariki 9 Nzeri 2024
Umwaka w’amashuri 2024-2025 uzatangira tariki 9 Nzeri 2024

Mu itangazo ryasohowe n’Ikigo NESA kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, rivuga ko mu rwego rwo gutegura umwaka w’amashuri wa 2024-2025, NESA imenyesha abantu bose ko umwaka w’amashuri uzatangira ku itariki 9 Nzeri 2024.

Ikigo NESA kandi cyatangaje ko ibijyanye n’ingengabihe cyangwa se uko ibihembwe by’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 bizaba bireshya bizamenyekana mu minsi iri imbere.

Muri iri tangazo kandi NESA yavuze ko ibijyanye n’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nabyo bizamenyekana mu minsi mike iri imbere.

Tariki ya 8 Nyakanga 2024 nibwo abanyeshuri basoza amashuri abanza batangiye gukora ibizamini bya Leta, bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024, aho abakoze ibyo bizamini bagera ku 202.999.

Ni mu gihe tariki 23 Nyakanga 2024, abarangije icyiciro rusange (tronc-commun) aribwo batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024, aho abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta muri icyo cyiciro bari 143.842.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 66 )

Mutubwire igihe amanota azasohokera

Alex yanditse ku itariki ya: 22-08-2024  →  Musubize

Amanota ashobora gusohoka kuri 28/9/2024

Mbyariyehe celestin yanditse ku itariki ya: 24-08-2024  →  Musubize

Barabyihutishije cyane

Cedrique yanditse ku itariki ya: 22-08-2024  →  Musubize

Twizere ko ab,umwaka1n,uwa4yisumbuye batazatangira le9 September küko ababyeyi mean mutugoye

clement yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Mwadufashe rwose kwitegura neza jujya kwishuli bikaba 25 Nzeri 2024
Kuko abaturuka mucyaro baba batatabona ibikiresho.mbaye mbashimiye kuko muzadufasha

Felicien yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Byaribyiza kuritwe twakoze ibizamini ariko mwatuvuganira tugatangira nko kuwa 23 nzeri 2024 bibayebyiza mwatubwira igihe ibizamini bizasohokera

Valens yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Mwadufasha tukazatangira kuri 23 ko birihuse

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Turaba shimira uburyo muhora mutuba hafi fite ikibazo ko nabuze kode nakoreyeho national 2023 nayibonagute

Japhet yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Mudufashe mwongere igihe Wenda nkokuwa 23nzeri 2023 kugirango twitegure nkabanyeshuri cyanecyane ababyeyi kubona ibisabwa.

Niyitanga yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Mwatuvuganira igihe bakacyongera mbasi bakazagenda kwi tariki 23

Jpaul yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Turabashimiye cyane kabisa

Nshizirungu Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-08-2024  →  Musubize

Nukutwongerera igihe ,mukaduha nko kuri 23 nzeri nibyo bydufasha kwitegura neza

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Yego 👍👍👍👍👍👍

Carine yanditse ku itariki ya: 22-08-2024  →  Musubize

Ni byiza kuba dusubiye kwishuri,gusa harubundi buryo hongerwigihe mwaduha byibuze tugatangira,nko kuri 23 nzeri

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Mwadusobanurira niba uyumwaka abazakora niba bazabazwa na Nesa cyangwa Ari REB byadufasha murakoze

Ndayizeye irene yanditse ku itariki ya: 21-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka