‘SMS’ n’urubuga rwa REB ni byo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’ibizami bya Leta
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kiratangaza ko uburyo busanzwe bukoreshwa mu kureba amanota y’ibizami bya Leta butahindutse, aho umuntu ashobora gukoresha ubutumwa bugufi cyangwa agasura urubuga rwa REB akareba amanota y’umwana.
REB itangaza ko ushaka gukoresha ubutumwa bugufi bwa telefoni yandika ahagenewe ubutumwa CODE ye ibanjirijwe n’icyiciro yigamo P6 cg S3 akohereza kuri 489.
Naho uwasuye link igaragara ku rubuga rwa internet rwa REB ari rwo www.reb.rw akajya ahagenewe kureba amanota akandikamo CODE ye n’icyiciro yigagamo ubundi agahita areba amanota.
Mugisha Nsengiyumva Frank wigaga mu ishuri ribanza ryo mu Karere ka Muhanga ni we wabaye uwa mbere mu gihugu, naho Karenzi Manzi Joceline wigaga mu Karere ka Gasabo aba uwa mbere mu gihugu mu basoje icyiciro rusange.
Hagati aho 3% by’abana biyandikishije mu bizamini bya Leta mu mashuri abanza ngo ntibakoze ibizamini bisoza icyo cyiciro.
Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi, yavuze ko biterwa ahanini n’imiryango yimukira hirya no hino mu gihugu ndetse n’uburwayi kuri bamwe.
Mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye abatarakoze bariyandikishije ni 1%.
Minisitiri Munyakazi yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 18, ubwo yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye (O’Level)
Muri rusange mu Rwanda guta amashuri biri kuri 3%.
Abakoze bose mu mashuri abanza :194.052
Mu cyiciro rusange: 90.759
Mu mashuri abanza, abatsinze neza ni 86.3%, naho mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye abatsinze ni 89.9%.
Ibitekerezo ( 50 )
Ohereza igitekerezo
|
REB turayishimira cyanee nindashyikirwa muruhando rw’amahanga , ikibazo narimfite nagiragango mbabaze igihe amanota ya S6 azasohokera murakoze
arangije MEG
arangije uwa6 EFK
noe kotwategereje amanota abarangije s6: tukabs twarshebyvmur 2017/2018 mutubwire itariki idakuka muzayatagariz murakoz
010204031812018
rwose turategereje twahebye abagiye guhinduza ibigo rwose mwokabyaramwe mudufashe abahinduye ibigo mudusubize kuko amasomo ageze kure ,murakoze cyane turabategereje
mwaramutse muri rusange nkikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda turabasaba ubufasha komwa twumva rwose hari abana bahinduje ibigo bitewe nimpamvu zitandukanye none kamashuri yatangiye kandi tukaba twarabihinduje amashuri ataratangira mwadufasha tugasubira kumashuri kuko iminsi igeze kure amasomo yatangiye . murakoze mugihe tutegereje ubufasha bwanyu
Arko ko abahungu mudukandamizi mugashyira abakobwa imbere cyane mumanota mwagiye mufatira kumanota angana kumpande zombi?
muraho mfite ikibazo my myigire yacu nabagenzi banjye twashakaga ko mwaduhindurira head muster wacu uyoboye G.S marimba kuko twigs nabi pe bikabije murakoze
NAGIRANGO NKOMEZE IKIFUZO CYA MUGENZI WANGE
thnx reb none kureba ikigo ni gute?
turashimira abo banyeshuri bakoze neza n’abarezi muri rusange kandi turasaba icyigo cy’igihugu gishinzwe uburezi murwanda (reb) ko bazaza bafatira kumanota angana kubahungu n’abakwobwa
murskize reb nange nashakag kumeny amanita mwafatiyeho my kiciro rusange. S3. murakoze
Amanota Yabatsinze Mwafatiyekurangahe S3
ko guhitamo level bitari kwemera kdi nayihisemo
reb murakoze cyane rwose ,ikibazo cyange
bafatiye kumanotangahe mucyiciro rusange?? s3