‘SMS’ n’urubuga rwa REB ni byo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’ibizami bya Leta
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kiratangaza ko uburyo busanzwe bukoreshwa mu kureba amanota y’ibizami bya Leta butahindutse, aho umuntu ashobora gukoresha ubutumwa bugufi cyangwa agasura urubuga rwa REB akareba amanota y’umwana.

REB itangaza ko ushaka gukoresha ubutumwa bugufi bwa telefoni yandika ahagenewe ubutumwa CODE ye ibanjirijwe n’icyiciro yigamo P6 cg S3 akohereza kuri 489.
Naho uwasuye link igaragara ku rubuga rwa internet rwa REB ari rwo www.reb.rw akajya ahagenewe kureba amanota akandikamo CODE ye n’icyiciro yigagamo ubundi agahita areba amanota.
Mugisha Nsengiyumva Frank wigaga mu ishuri ribanza ryo mu Karere ka Muhanga ni we wabaye uwa mbere mu gihugu, naho Karenzi Manzi Joceline wigaga mu Karere ka Gasabo aba uwa mbere mu gihugu mu basoje icyiciro rusange.

Hagati aho 3% by’abana biyandikishije mu bizamini bya Leta mu mashuri abanza ngo ntibakoze ibizamini bisoza icyo cyiciro.
Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi, yavuze ko biterwa ahanini n’imiryango yimukira hirya no hino mu gihugu ndetse n’uburwayi kuri bamwe.
Mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye abatarakoze bariyandikishije ni 1%.
Minisitiri Munyakazi yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 18, ubwo yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye (O’Level)
Muri rusange mu Rwanda guta amashuri biri kuri 3%.
Abakoze bose mu mashuri abanza :194.052
Mu cyiciro rusange: 90.759
Mu mashuri abanza, abatsinze neza ni 86.3%, naho mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye abatsinze ni 89.9%.
Ohereza igitekerezo
|
murakoze ngewe igitekerezo cyange mwabwira igihe amanota igihe azasohokera
Mwaramutse?Twifuzagakureba amanota yibizamini bisoza,amashuri yisumbuye (s6) 2018 nonemwadufashakukontiturikubona uburyotwifashisha kugirango tubashe kuyabona ,murakoze
Mwiriwe ko dufite umwana wakoze ikizamini kandi ikigo dutakibona mwadufasha
Mwiriwe ko dufite umwana wakoze ikizamini kandi ikigo dutakibona mwadufasha
murakoz nge nabagenz bange16 twiga kur Gs murehe mukarere ka Rusizi twiga mucyiciro rusange cyamashuri yisumbuye mugihe cyo gususha imashini yaratwanze dukoresha intoki kumpapuro none ibizamini byarasohotse twese turibura ariko abo kukindi kigo twakoranye baribonye mutubwire impamvu muraba mukoze
Ndashaka ko mwambwira amanota ya nge nitwa Gisubizo Pierre Damien nakoreye kuri iyi mibare 04 02 03 02 026
mwaramutse bayobozi beza ngewe nagize ikibazo nakoreye kuri number CQ code none barikumbwirako atakoze mwansubiza bayobozi beza
Mumbwire amanota nagize mur examination ya s3
dufite ikibazocyokureba amanota bikanga kandi dufite MBs. mwadusubiza ni baaringobwa
murahoneza bayobozi twifuzaga yuko ece mwadushyira muri system kuko kubona akazi birimo kugora mudufashije byakorwa vuba rwose kuko ama nursery nimake mugihugu nimudufashe rwosepe murarakoze
Ndashaka kureba amanota
Mudufashe nkuko byavuzwe ko abarimu ba nursary ko bashyirwa muri system yabakozi mwadufasha kuri icyo gitekerezo nabo bagashirwa muri sitati y’abakozi murakoze
Muraho bayobozi bakuru none amanota yabarangije s6 azasohoka ryali