‘SMS’ n’urubuga rwa REB ni byo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’ibizami bya Leta
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kiratangaza ko uburyo busanzwe bukoreshwa mu kureba amanota y’ibizami bya Leta butahindutse, aho umuntu ashobora gukoresha ubutumwa bugufi cyangwa agasura urubuga rwa REB akareba amanota y’umwana.

REB itangaza ko ushaka gukoresha ubutumwa bugufi bwa telefoni yandika ahagenewe ubutumwa CODE ye ibanjirijwe n’icyiciro yigamo P6 cg S3 akohereza kuri 489.
Naho uwasuye link igaragara ku rubuga rwa internet rwa REB ari rwo www.reb.rw akajya ahagenewe kureba amanota akandikamo CODE ye n’icyiciro yigagamo ubundi agahita areba amanota.
Mugisha Nsengiyumva Frank wigaga mu ishuri ribanza ryo mu Karere ka Muhanga ni we wabaye uwa mbere mu gihugu, naho Karenzi Manzi Joceline wigaga mu Karere ka Gasabo aba uwa mbere mu gihugu mu basoje icyiciro rusange.

Hagati aho 3% by’abana biyandikishije mu bizamini bya Leta mu mashuri abanza ngo ntibakoze ibizamini bisoza icyo cyiciro.
Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi, yavuze ko biterwa ahanini n’imiryango yimukira hirya no hino mu gihugu ndetse n’uburwayi kuri bamwe.
Mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye abatarakoze bariyandikishije ni 1%.
Minisitiri Munyakazi yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 18, ubwo yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye (O’Level)
Muri rusange mu Rwanda guta amashuri biri kuri 3%.
Abakoze bose mu mashuri abanza :194.052
Mu cyiciro rusange: 90.759
Mu mashuri abanza, abatsinze neza ni 86.3%, naho mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye abatsinze ni 89.9%.
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza nagira ngo niba byashoboka mwandebera amanota yange mukazabima kuri Email yange,[email protected]
Code ni 0503032MCB0062017
Murakoze tubaye dutegereje igisubizo cyanyu Liza.
Nitwa Asiimwe Felix
Code ni S3450323olc002 nshaka ko munyereka amanota n’ikigo nzigamo murakoze
Mwandebeye amanota cg mukatubwira niba atarasohoka murakozee
Mwamfaaha mukayanyereka Codeni 131011pr048 2022 niga NONKO P6 murakoze
Mwamfasha mukanyereka amanota y’umwana wange ufite code:511201PLE0232021
Mwamfasha mukanyereka amanota yange niga S3
Code ni
450323olc002
N’ikigo nzigamo
MURAKOZE
Mwamfasha mukanyereka amanota yange niga S3
Code ni
450323olc002
N’ikigo nzigamo
MURAKOZE
Mwamfasha kumenya ikigo umwana wanjye witwa UWASE JOSELYNE ufite code:0303108OLC205 yaba yarahawe nyuma yo gusaba guhindurirwa ikigo REB yasubije ko izatanga igisubizo kuri uyu wa mbere 20/01/2020 murakoze.
Mubwire amanota yanjye P6020512020532019
NARIMBANDIKIYE KUGIRANGO MUBWIRE AMANOTA YANJYE S3 CODE 0205106OLC021 2019 TUBAYE TUBASHIMIYE
murabagaciro mukutugezaho inkuru zizewe
mwaramutse mwanyeretse amanota nagize nitwa nishimwe verdict 01030204050
kureba amanota yagize muri uyumwaka wa2019
Ndashaka kureba amanota yagize uyu mwaka
Ndashaka OK mwama amanota yagize uyu mwaka mu mashuri abanza 2019
murakoze ngewe igitekerezo cyange mwabwira igihe amanota igihe azasohokera
Muraho igihe ashyize code ye akabona amanota ye atarasohotse bitewe nimpamvu runaka yabigenza gute mudusobanurire?
murakoze ngewe igitekerezo cyange mwabwira igihe amanota igihe azasohokera