Nyanza: Abanyeshuli bize basimbuka batangiye kwirukanwa

Amashuli yisumbuye yigenga abarizwa mu karere ka Nyanza yatangiye kwirukana bamwe mu banyeshuli babyo biga mu mwaka wa gatandatu bakekwaho kuba baragiye basimbuka imyaka y’amashuli harimo n’ibizamini bisoza icyiciro rusange (Tronc Commun).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 29/04/2013 bamwe mu banyeshuli bo mu mashuli yigenga atandukanye yo mu karere ka Nyanza bari urujya n’uruza aho abagenzi bategera imodoka basubiye iwabo nta kanyamuneza na mba bagaragazaga mu maso kuko abenshi bahurizaga ku kintu cy’uko batazongera gusubira mu ishuli ngo bige.

Muri abo banyeshuli hari abahishura ko mu myigire yabo bagiye bakora amanyanga bagasimbuka bati kuba rero batangiye kutuvumbura ni ibintu bizadukomerera ku buryo bishobora kuzatuviramo no guta ishuli tukajya mu bindi bidafite aho bihuriye naryo.

Mu mujyi wa Nyanza abanyeshuli bari benshi bajya gushaka ibyangombwa byemeza ko nta manyanga bakoze mu myigire yabo.
Mu mujyi wa Nyanza abanyeshuli bari benshi bajya gushaka ibyangombwa byemeza ko nta manyanga bakoze mu myigire yabo.

Bamwe bavuga ko ibizamini bisoza icyiciro rusange byagiye bikorwa barwaye ntibabyitabire abandi bagatinya kujya kubikora yemwe ngo hari n’abagiye basimbuka amashuli nk’uko abo banyeshuli babitangaza.

Umwe muri abo banyeshuli w’umuhungu ariko wanze gushyira izina rye mu itangazamakuru yagize ati: “Njye ubu ngiye kwiyigira kogosha nabyo nibyanga nibere umwana wo ku muhanda kuko ubu akacu kashobotse”.

Mugenzi we w’umukobwa wari iruhande rwe nawe yavuze ko nihatagira igikorwa bizatuma bamwe mu banyeshuli bata ishuli bakajya mu bikorwa by’uburaya n’ubuzererezi.

Hamwe na hamwe abanyeshuli basigaye biga baragerwa ku mashyi

Ikigo cy’ishuli ryisumbuye rya ESPANYA ni hamwe mu bigo by’amashuli yigenga mu karere ka Nyanza hafashwe icyemezo cyo guha impushya abanyeshuli bacyo ngo bajye gushakisha ibyangombwa byerekana ko nta buriganya bize bakora mu myigire yabo mbere y’uko bemererwa gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuli yisumbuye.

Bamwe mu banyeshuli birukanwe bafashe ibikapu byabo berekeza iwabo.
Bamwe mu banyeshuli birukanwe bafashe ibikapu byabo berekeza iwabo.

Muri icyo kigo hasezerewemo abanyeshuli benshi ku buryo umunyamakuru wa Kigali Today hari amashuli amwe n’amwe yaho yasanze ari intebe gusa abanyeshuli batashye kubera iryo suzuma ryabayeho.

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuli ryisumbuye rya ESPANYA, Mudacumura Narcisse, yatangaje ko abo banyeshuli basezerewe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo ikigo cy’igihugu gushinzwe guteza imbere uburezi (REB) cyabasabye.

Yagize ati: “Buri munyeshuli wese azajya akora ikizamini gisoza umwaka w’amashuli yisumbuye abanje kwerekana ko yize amashuli yose nta na rimwe asimbutse niyo mpamvu abo mu kigo cyacu twabohereje kugira ngo bajye gushaka ibyangombwa bibitwemeza”.

Muri iri ishuli abanyeshuli bose bari batashye hasigaye umwe.
Muri iri ishuli abanyeshuli bose bari batashye hasigaye umwe.

Avuga ko muri icyo kigo abereye umuyobozi yizeye neza ko abanyeshuli bazazana ibyo byangombwa byose basabwa kandi ngo abatazabibona nta burenganzira bazemererwa bwo gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuli yisumbuye.

Mu bigo bitandukanye by’amashuli yigenga yo mu karere ka Nyanza icyo gikorwa bacyise umukwabo wo gusezerera abanyeshuli bose bakekwaho amanyanga yo gusimbuka imyaka y’amashuli kugeza ubwo bagera mu mwaka wa nyuma w’amashuli atandatu yisumbuye kandi batabyemerewe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

jye numva REB cg MINEDUC bareba performance y’abanyeshuli kuko sametime aba banyeshuli usanga bagiraga amanota menshi mwishuli bityo ugasanga bazabona n’amanota menshi aho kugirango tuzagire bana benshi binzererezi

Kayiranga Patrick yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

iri suzuma rishobora kuzakoraho abanyeshuli benshi kuko hari ibigana indangamanota bagasimbuka amashuli kandi hanze aha bireze. leta nibikurikiranire hafi amazi atararenga inkombe

Fanny yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka