Nyanza: Abanyeshuli bize basimbuka batangiye kwirukanwa
Amashuli yisumbuye yigenga abarizwa mu karere ka Nyanza yatangiye kwirukana bamwe mu banyeshuli babyo biga mu mwaka wa gatandatu bakekwaho kuba baragiye basimbuka imyaka y’amashuli harimo n’ibizamini bisoza icyiciro rusange (Tronc Commun).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 29/04/2013 bamwe mu banyeshuli bo mu mashuli yigenga atandukanye yo mu karere ka Nyanza bari urujya n’uruza aho abagenzi bategera imodoka basubiye iwabo nta kanyamuneza na mba bagaragazaga mu maso kuko abenshi bahurizaga ku kintu cy’uko batazongera gusubira mu ishuli ngo bige.
Muri abo banyeshuli hari abahishura ko mu myigire yabo bagiye bakora amanyanga bagasimbuka bati kuba rero batangiye kutuvumbura ni ibintu bizadukomerera ku buryo bishobora kuzatuviramo no guta ishuli tukajya mu bindi bidafite aho bihuriye naryo.

Bamwe bavuga ko ibizamini bisoza icyiciro rusange byagiye bikorwa barwaye ntibabyitabire abandi bagatinya kujya kubikora yemwe ngo hari n’abagiye basimbuka amashuli nk’uko abo banyeshuli babitangaza.
Umwe muri abo banyeshuli w’umuhungu ariko wanze gushyira izina rye mu itangazamakuru yagize ati: “Njye ubu ngiye kwiyigira kogosha nabyo nibyanga nibere umwana wo ku muhanda kuko ubu akacu kashobotse”.
Mugenzi we w’umukobwa wari iruhande rwe nawe yavuze ko nihatagira igikorwa bizatuma bamwe mu banyeshuli bata ishuli bakajya mu bikorwa by’uburaya n’ubuzererezi.
Hamwe na hamwe abanyeshuli basigaye biga baragerwa ku mashyi
Ikigo cy’ishuli ryisumbuye rya ESPANYA ni hamwe mu bigo by’amashuli yigenga mu karere ka Nyanza hafashwe icyemezo cyo guha impushya abanyeshuli bacyo ngo bajye gushakisha ibyangombwa byerekana ko nta buriganya bize bakora mu myigire yabo mbere y’uko bemererwa gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuli yisumbuye.

Muri icyo kigo hasezerewemo abanyeshuli benshi ku buryo umunyamakuru wa Kigali Today hari amashuli amwe n’amwe yaho yasanze ari intebe gusa abanyeshuli batashye kubera iryo suzuma ryabayeho.
Umuyobozi w’ikigo cy’ishuli ryisumbuye rya ESPANYA, Mudacumura Narcisse, yatangaje ko abo banyeshuli basezerewe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo ikigo cy’igihugu gushinzwe guteza imbere uburezi (REB) cyabasabye.
Yagize ati: “Buri munyeshuli wese azajya akora ikizamini gisoza umwaka w’amashuli yisumbuye abanje kwerekana ko yize amashuli yose nta na rimwe asimbutse niyo mpamvu abo mu kigo cyacu twabohereje kugira ngo bajye gushaka ibyangombwa bibitwemeza”.

Avuga ko muri icyo kigo abereye umuyobozi yizeye neza ko abanyeshuli bazazana ibyo byangombwa byose basabwa kandi ngo abatazabibona nta burenganzira bazemererwa bwo gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuli yisumbuye.
Mu bigo bitandukanye by’amashuli yigenga yo mu karere ka Nyanza icyo gikorwa bacyise umukwabo wo gusezerera abanyeshuli bose bakekwaho amanyanga yo gusimbuka imyaka y’amashuli kugeza ubwo bagera mu mwaka wa nyuma w’amashuli atandatu yisumbuye kandi batabyemerewe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 26 )
Ohereza igitekerezo
|
Ingamba zikaze nk’izi ziba zigomba gufatirwa abanyeshuri baba bashaka kwangizaisura y’uburezi bw’urwanda,ahubwo abo bizagaragarwaho bazakurikiranwe mu mategeko kuko kwiyimura ni ubujura nk’ubundi bwose.
REB turayishimira kubwicyo gikorwa kuko nibimwe mu bizatuma tugira abana b’ejo hazaza,kandi no ku isoko ryumurimo babasha gu kompeta nabandi.
Yego ni byiza kureba ibya ngombwa byujujwe n’urubyaro rubyiruko mu myigire yabo guhera hasi kugeza barangije ayisumbuye (A Level).
Ariko nanone nitwite mu kureba inkurikizi cg se (impact) bitagira kuri uru rubyiruko no ku igihugu ubwacyo. Ese koko REB yateganyije ingamba nyazo zo guhangana nizo nkurikizi koko? Bitabaye ibyo REB yazabiryozwa kuko nkeka ko ubuzima bw’aba banyeshuri buzatera ibibazo byinshi birimo uburaya, ubujura nindwara z’urunyurane. My suggestion: Kuki REB itareka abana bari abahanga bakikomereza ko wasanga kenshi na kenshi biba bitewe n’amikoro make?
NIMUREBE UMUYOBOZI WA REB ,MUMUBAZE UKUNTU UMUNYESHURI ASIMBUKA AMASHURI ARIKO YAGERA MUMWAKA USOZA AGASHOBORA GUTSINDA IBYO ABAZWA,ESE REB IYO ITEGURA IBIZAMINI KUKI ITEGURA IBYO ABO BANYESHURI BASHOBORA GUTSINDA,GUSA MUREBE NEZA TUTAGWIZA ZA MAYIBOBO NYINSHI MU MUHANDA KDI MWIBUKE AMATEKA Y’IGIHUGU CYACU............
Ministeri y’ubutabera turayisaba gushyira ukuri ahagaragara kuko abazanye umukwabo w’aba bana ukorwe no mu nzego zitandukanye private and public kuko n’ubushomeri buraterwa n’abo bize basimbuka bagashaka kwihisha mu mirimo ngo batagaragara kandi habayeho ubushake twabavuga kuko turabazi iyo bavuga ku ma radio na TV ugira ngo amanyanga yabo arazwi gusimbuka umwaka si ubuhanga ni ukwica amategeko.Mureke tuyarengere TUBIVUGE
NONE SE ABO MURI KAMINUZA NDETSE N’ABARI MU KAZI BO BARATEGANYIRIZWA IKI KDI KO TUBIZI BARIMO? BIRAMUTSE ARI UKUGARUKIRA KURI ABA BANA GUSA BABA BABARENGANIJE.NIBAKORE UMUKWABO IMPANDE ZOSE CYANGWA BAHUMIRIZE ABA BANA KUVA SENIOR FOUR BARANGIZE.
MUGIRE AMAHORO!
Nuko sha ReB izarebe n’abayobozi benshi niko bize
Ariko Umuyobozi wa ESPANYA yitwa MUDAHINYUKA Narcisse nta bwo ari MUDUMURA.
amabwiriza ni amabwiriza kandi aba agomba gushyirwa mu bikorwa uko yanditse nta kindi,kwiga si umuhango nk’uw’ubukwe,aho usanga hari abaterura,abandi bagatwikurura cg ntibibabikore,ni ukugenda ku murongo,gusimbuka umwaka bibaho ariko nabyo bigira umurongo bicamo iyo hagaragaye umunyeshuri ufite ubwenge budasanzwe.
Iri suzuma ni ngombwa cyane,abasimbutse nibo usanga basohoka mu ishuri ntacyo bazi,ugasanga ntan’umusaruro ufatika bazageza ku gihugu,kandi haba harabatanzweho menshi.batahe bage kuzana ibyangombwa cg basubire aho basimbutse dore nta n’amafaranga bazatanga ni ubuntu.
Gukorera mu mucyo bibe Intego ya buri wese
I Nyanza Reb yabakozeho gukora amanyanga byo ni ibyabo sinzi uko bazabigenza hari uwigaga asimbuka akiga imyaka igabanyika na2 gusa mu wa2 mu wa4 n’uwa 6 mu bigo bitandukanye kdi agakora ikizamini agatahana diplome y’inota rimwe gusa