Kaminuza imwe y’u Rwanda ishobora gutangirana n’amasomo y’umwaka utaha

Guverinoma y’u Rwanda irateganya ko bigenze neza mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha ariho Kaminuza rukumbi y’u Rwanda, University of Rwanda, yatangira gukora, aho Kaminuza zose n’amashuri makuru ya Leta bizaba byahurijwe hamwe mu rwego rwo guhindura isura y’uburezi mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 13/03/2013 hatangajwe ko iyi Kaminuza y’u Rwanda itegerejweho gucyemura ibibazo by’ingorabahizi byari byarabase uburezi mu mashuri makuru mu Rwanda, nk’uko inyigo yakozwe ngo yabigaragaje.

Amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda bigiye kubumbirwa muri Kaminuza imwe y'u Rwanda.
Amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda bigiye kubumbirwa muri Kaminuza imwe y’u Rwanda.

Umushinga w’itegeko rizagenga iyi kaminuza rukumbi ngo uracyasuzumwa mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko mu kwezi kwa 05/2013 iryo tegeko rikazaba yamaze gutungana, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Vincent Biruta.

Minisitiri Biruta yavuze ko uretse gucyemura ikibazo cyo gutinda muri gahunda nyishi zarangaga imikorere ya za kaminuza, Kaminuza y’u Rwanda izanacyemura ikibazo cy’amasomo yatangwaga kimwe n’ubushakashatsi bwakorwaga. Yagize ati: “Dushishikajwe no kongera ireme ry’uburezi no kongera ubushakashatsi kuko icyo twemera ni uko ubushakashatsi bwakorwaga bwari bucye ndetse n’ubukozwe ugasanga butamenyekanye.”

MINEDUC yanatangaje ko hari n’undi mushinga w’itegeko urebana n’itangwa ry’inguzanyo wavuguruwe nawo uri mu Nteko Ishinga Amategeko. Iryo tegeko umunsi ryemejwe rikazaba ryemeza ko abanyeshuri bari mu cyiciro cya 1 na 2 cy’ubudehe aribo bazajya bafashwa kwiga mu mafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga.

Ikiganiro n'abanyamakuru cyitabiriwe n'abafite aho bahuyiye n'uburezi bw'amashuri makuru na kaminuza mu gihugu.
Ikiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n’abafite aho bahuyiye n’uburezi bw’amashuri makuru na kaminuza mu gihugu.

Naho aho mu cyiciro cya 3 na 4 cy’ubudehe bakazajya bahabwa 50% y’inguzanyo ku mafaranga y’ishuri gusa, mu gihe abasigaye bo bazajya birihira byose. Minisiteri y’Uburezi kandi yaboneyeho gusaba ababyeyi kwita ku bana babo badategereje inkunga ya Leta.

Kaminuza y’u Rwanda izaba iteye ku buryo buhuriyemo amakoleji (Colleges) nayo azaba afite amashuri (Schools). Buri koleji ikazaba ihuriyemo ibyigishwa bimwe nk’aho Ubuhinzi n’Ubworozi buzaba hamwe, Uburezi n’Iyakure n’ibindi. Ishuri naryo rikaza ari igice kimwe gihuriyemo ibindi bice bito (Urugero: ishuri ry’ubuhinzi n’ishuri ry’ubuvuzi bw’amatungo). kaminuza y’u Rwanda ngo izaba ihuriwemo na colleges esheshatu n’amashuri 17.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 25 )

ibi bintu ni byiza cyane. Ndizera ko bizatuma amasomo arushaho gutera imbere. Dukeneye kubona iremee ry’uburezi rizamuka mu Rwanda.

Claude Tenga yanditse ku itariki ya: 13-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka