Kaminuza imwe y’u Rwanda ishobora gutangirana n’amasomo y’umwaka utaha

Guverinoma y’u Rwanda irateganya ko bigenze neza mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha ariho Kaminuza rukumbi y’u Rwanda, University of Rwanda, yatangira gukora, aho Kaminuza zose n’amashuri makuru ya Leta bizaba byahurijwe hamwe mu rwego rwo guhindura isura y’uburezi mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 13/03/2013 hatangajwe ko iyi Kaminuza y’u Rwanda itegerejweho gucyemura ibibazo by’ingorabahizi byari byarabase uburezi mu mashuri makuru mu Rwanda, nk’uko inyigo yakozwe ngo yabigaragaje.

Amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda bigiye kubumbirwa muri Kaminuza imwe y'u Rwanda.
Amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda bigiye kubumbirwa muri Kaminuza imwe y’u Rwanda.

Umushinga w’itegeko rizagenga iyi kaminuza rukumbi ngo uracyasuzumwa mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko mu kwezi kwa 05/2013 iryo tegeko rikazaba yamaze gutungana, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Vincent Biruta.

Minisitiri Biruta yavuze ko uretse gucyemura ikibazo cyo gutinda muri gahunda nyishi zarangaga imikorere ya za kaminuza, Kaminuza y’u Rwanda izanacyemura ikibazo cy’amasomo yatangwaga kimwe n’ubushakashatsi bwakorwaga. Yagize ati: “Dushishikajwe no kongera ireme ry’uburezi no kongera ubushakashatsi kuko icyo twemera ni uko ubushakashatsi bwakorwaga bwari bucye ndetse n’ubukozwe ugasanga butamenyekanye.”

MINEDUC yanatangaje ko hari n’undi mushinga w’itegeko urebana n’itangwa ry’inguzanyo wavuguruwe nawo uri mu Nteko Ishinga Amategeko. Iryo tegeko umunsi ryemejwe rikazaba ryemeza ko abanyeshuri bari mu cyiciro cya 1 na 2 cy’ubudehe aribo bazajya bafashwa kwiga mu mafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga.

Ikiganiro n'abanyamakuru cyitabiriwe n'abafite aho bahuyiye n'uburezi bw'amashuri makuru na kaminuza mu gihugu.
Ikiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n’abafite aho bahuyiye n’uburezi bw’amashuri makuru na kaminuza mu gihugu.

Naho aho mu cyiciro cya 3 na 4 cy’ubudehe bakazajya bahabwa 50% y’inguzanyo ku mafaranga y’ishuri gusa, mu gihe abasigaye bo bazajya birihira byose. Minisiteri y’Uburezi kandi yaboneyeho gusaba ababyeyi kwita ku bana babo badategereje inkunga ya Leta.

Kaminuza y’u Rwanda izaba iteye ku buryo buhuriyemo amakoleji (Colleges) nayo azaba afite amashuri (Schools). Buri koleji ikazaba ihuriyemo ibyigishwa bimwe nk’aho Ubuhinzi n’Ubworozi buzaba hamwe, Uburezi n’Iyakure n’ibindi. Ishuri naryo rikaza ari igice kimwe gihuriyemo ibindi bice bito (Urugero: ishuri ry’ubuhinzi n’ishuri ry’ubuvuzi bw’amatungo). kaminuza y’u Rwanda ngo izaba ihuriwemo na colleges esheshatu n’amashuri 17.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 25 )

mbega inyatsi turakema tu!twitegure izindi mpinduka kuri buri gihangange!

eric yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

imana niyo nkuru kabisa gsa twizera yuko ingamba zose zafatwa zibereye umunyarwanda.

mwesigye john yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Uriya wanditse ngo UNR ikomeje guha karibu andi mashuri arimo aritiranya changes zigiye kuba kuko hazabaho University y’u Rwanda nka Parent noneho igire College nka COLLEGE OF ARTS AND SOCIAL SCIENCES ,COLLEGE OF BUSINESS AND ECONOMICS ,COLLEGE OF SCIENCE AND TECHNOLOGY, COLLEGE OF AGRICULTURE & VETERINARY MEDICINE,COLLEGE OF EDUCATION AND OPEN DISTANCE LEARNING na COLLEGE OF MEDICINE & HEALTH SCIENCES nazo zifitemo schools, urebye neza urabonako izo twari dusanzwe dufite na ISAE zizahinduka college.Murakoze

Mugabo yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

MWANDUSHA NIBA HAZABAHO INYUBAKO IMWE IZAHUZA IBYO BIGO BYOSE CG BURI SHULI RIZAGUMA AHO RIRI ARIKO RIBARIZWA MURI ONE UNIVERSTY?MUMBWIRE ABABIZI,MERCI

keza yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

This union might generates good results in case it is well controlled otherwise when two people fall together and break noone can tell sorry to his neighbour but if they’re distincted one help another.bo union makes strenght

KAYOBOTSI LEOPOLD yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Ndagirango munsobanurire.Ko bavuga ko hagiye kujyaho Kaminuza 1 y’u Rwanda kandi nziko n’ubundi u Rwanda rwari rufite Kaminuza 1 gusa ya leta (UNR cg NUR) andi akaba yari amashuri makuru?Ni ukuvugako ariya amshuri makuru nka ISAE,KIST,KIE,SFB bigiye kuba amshami ya Université Nationale du Rwanda (UNR)?

yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Ndagirango munsobanurire.Ko bavuga ko hagiye kujyaho Kaminuza 1 y’u Rwanda kandi nziko n’ubundi u Rwanda rwari rufite Kaminuza 1 gusa ya leta (UNR cg NUR) andi akaba yari amashuri makuru?Ni ukuvugako ariya amshuri makuru nka ISAE,KIST,KIE,SFB bigiye kuba amshami ya Université Nationale du Rwanda (UNR)?

uwera alice yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

imana niyo nkuru

umusore yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

This will be very nice.Keep up minister BIRUTA.We are behind you.

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Ahaa!! ibintu bigeze iwandabaga gusa Imana idufashe abadepite ntibazabyemeze naho ubundi twese turacishiriza amasomo kubera ikibazo cy’ubukene.none se ni gute umuntu wo mucyiciro cya 3 ashobora kwirihira kaminuza mugihe n’amafaranga amutunga iyo SFAR itahagobotse atabasha kwiga?Imana idufashe

Niyonzima Alphonse yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

kaminuza nkuru yu Rwanda ikomeje guha karibu za kaminuza zo mu Rwanda ,twishimiye iyo mpinduka nziza mu burezi kuko twagiraga ibibazo byaburiwe ibisubizo tukaba tugiye gusubizwa mu gihe kitarambiranye nu bwo umuyobozi wa kaminuza nkuru yu Rwanda yahindutse ariko twizeye ko hazaza undi uzayobora neza nkawe

Eugene yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Karabaye noneho!!!ndabona iby’uburezi mu Rwanda ari uguhora bihindurwa uko bwije n’uko bukeye!!!ibi nabyo nibimara kabiri muzaze mbagurire mwese lol !!!

lol yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka