Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko amashuri asanzwe yigisha mu Cyongereza cyangwa Igifaransa azakomeza kwigisha amasomo muri izo ndimi.
Mu muhango wo gutangiza umwaka w’amashuri 2019/2020 muri INES-Ruhengeri wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, habayeho umwanya wo guhemba abanyeshuri bagize amanota menshi mu mwaka w’amashuri urangiye, abakobwa biharira ibihembo hafi ya byose.
Umuryango Imbuto Foundation urasaba urubyiruko rwiga n’ururangiza amashuri kutibuza amahirwe yo kuba ruri gukurira mu gihugu cyiza.
Abahagarariye amashuri abanza yigenga bishimiye imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’amashuri abanza yigenga. Ni ibiganiro byabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki 02 Ukuboza 2019.
Nyuma yo gutangiza itorero ry’abana bari mu biruhuko ryatangijwe tariki 16 Ugushyingo 2019, abana bo mu karere ka Huye bashishikarijwe kudahishira ikibi.
Abayobozi mu nzego zinyuranye barishimira uburyo abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri bakomeje guhanga udushya, mu rwego rwo gufasha igihugu guhanga imirimo no gukora bimwe mu bikoresho Leta ishoramo amafaranga ibitumiza mu mahanga.
Abaturage bo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu barishimira kwegerezwa uburezi bw’amashuri y’inshuke n’amashuri abanza hagamijwe kurwanya ingendo abana bakora bagana ishuri no kurwanya ubuzererezi mu bana.
Ku wa gatatu mu gitondo cy’ubukonje, umwana w’imyaka 10 witwa Hirwa Jovian wiga ku ishuri ribanza rya Dove International School ryo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, arahuze cyane kuri mudasobwa ngendanwa akora ubushakashatsi kugira ngo asubize umukoro yahawe mu isomo ry’ubutabire rya ‘Acids and bases’.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) hamwe n’imiryango Mastercard Foundation na VVOB w’Ababiligi, basabye abarimu kurushaho gutanga uburezi bufite ireme.
Urubyiruko rw’i Nyaruguru rwiyise Ibifaru, rurifuza ishuri ry’imyuga ryakwigirwamo na bagenzi babo bacikirije amashuri kuko ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza rwamaze kubihashya.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA) bufite gahunda yo kongera amashuri y’imyuga ku buryo mu mwaka wa 2024 ayo mashuri azaba yigwamo na 60% by’abanyeshuri bose bo mu Rwanda.
Mu myaka itatu ishize u Rwanda rwungutse abanyamwuga 80 bakora umuziki basohotse mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo. Muri iyi myaka, nibwo hatangiye kumvikana injyana nshya, amajwi mashya, imiririmbire mishya n’ibitaramo bishya bisusurutswa n’aba banyamuziki baje ku isoko bafite inyota yo gutanga ibyo bakuye mu ishuri.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi(REB) kigiye gutanga mudasobwa zo mu bwoko bwa ’Positivo Wise’ ku bana biga mu mashuri abanza, zikazasimbuzwa izari zisanzwe zo mu bwoko bwa XO.
Mu Karere ka Musanze, umuryango utari uwa Leta witwa FXB Rwanda ukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato (Early Childhood Development- ECD) uratangaza ko ingo mbonezamikurire y’abana bato zitanga umusaruro.
Umuyobozi w’itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati n’uburasirazuba, Dr. Blassious Ruguri yashimye Perezida Kagame wabahaye ikibanza i Gacuriro, bakaba bagiye kucyubakamo ibitaro biri ku rwego mpuzamahanga.
Urubyiruko rwize imyuga n’ubumenyingiro ruhamya ko rutangira kwinjiza amafaranga rukiri mu ishuri ku buryo iyo rurangije kwiga rudashomera, rugashima Leta yashyizeho iyo gahunda.
Uzamukunda Anne-Marie, ni umwe mu babyeyi b’abana 336,210 kuri ubu barererwa mu ngo mbonezamikurire z’abana bato (ECDs), bakomoka ahanini mu miryango itishoboye.
Muri kaminuza y’amahoteli, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo (UTB) ku Kicukiro, umunyeshuri wese winjiramo abanza gukoza ikarita ku kuma kari ku rukuta, agahita abona ifoto ye n’andi makuru amuranga ku rundi rukuta rw’imbere ye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bya Afurika, iterambere ry’ubukungu rigendera ku guhuza ikoranabuhanga n’inganda, no guhuza ubumenyi n’umusaruro.
Abakobwa 416 biga muri INES-Ruhengeri bafashwa na FAWE-Rwanda ku bufatanye na ‘Mastercard Foundation’ bakomoka mu miryango ikennye batsinze neza ibizamini byo mu mashuri yisumbuye, ni bo bahawe inkunga yo kurihirwa kaminuza.
Amarushanwa ya ‘TVET Youth Challenge’ asize abanyeshuri 42 biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bahembwe miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda, zigamije gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yabo.
Ababyeyi bo mu murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bishimiye gahunda y’intore mu biruhuko izatangira kuwa kabiri tariki 19/11/2019 kuko izarinda abana kuzerera.
Umuryango mpuzamahanga ugamije guteza imbere umuco wo gusoma ibitabo hakoreshejwe ikoranabuhanga (NABU), watangije ikoranabuhanga rifasha Abanyarwanda gusoma ibitabo by’ikinyarwanda bakoresheje telephone zigendanwa.
Umuryango Plan International Rwanda wubakiye ibyumba by’amashuri y’incuke abana bo mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera, bituma baruhuka kwigira munsi y’ibiti hatabafashaga kwiga no kwitabwaho nk’uko bikwiye.
Abanyeshuri bagaragarije inzego zitandukanye uburyo Abanyarwanda (kugera ku badafite amikoro ahagije), bashobora kubeshwaho n’ubumenyi bwigishwa mu Rwanda.
Ababikira barerera mu ishuri ry’incuke ‘Ste Josepha Rosello’ riherereye mu karere ka Huye, bifuje kuritangizamo n’amashuri abanza ariko kuva muri 2017 ntibarabona ibyangombwa byo kuryagura.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, ubwo hatangizwaga ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, abanyeshuri biga mu ishuri ryigisha umuziki rya Nyundo bakoreraga ibizamini kuri site ya Shyogwe mu karere ka Muhanga, (…)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi, yasabye abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta kubikora nta bwoba bagatsinda, kuko ntaho bitandukaniye n’iby’akarere bakoze.
Brillant Rugwiro Musoni urangije amashuri abanza ku ishurirya ‘New Vision Primary School’ mu karere ka Huye, ni we uzarihirwa ibisabwa byose mu gutangira amashuri yisumbuye, kuko yatsinze amarushanwa y’icyongereza.
Mu gitaramo cyo kwakira abanyeshuri bashya batangiye amasomo muri INES-Ruhengeri mu mwaka wa 2019-2020, abanyeshuru bibukijwe ko bagomba kwirinda imyitwarire mibi n’ibishuko, bakerekeza umutima wabo ku masomo bategura ejo hazaza.