Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko kaminuza ebyiri ari zo Christian University of Rwanda na Indangaburezi College of Education zambuwe uburenganzira bwo gukora kuko hari ibyo zananiwe kuzuza kugira ngo zikore mu buryo bwemewe n’amategeko.
Kaminuza imwe yo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’indi yo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo zishobora kwamburwa ibyangombwa, nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today aturuka muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatanzwe n’umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa abivuga.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yafunze burundu Kaminuza yigenga ya UNIK yo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba (yahoze yitwa INATEK), nk’uko bigaragara mu rwandiko iyo Minisiteri yasohoye kuri uyu wa 30 Kamena 2020.
Kaminuza zirindwi zirimo esheshatu zo ku mugabane wa Afurika, ku itariki 29 Kamena 2020 zahuriye mu nama itangiza ku mugaragaro umushinga wiswe ACCESS Project (African Centre for Career Enhancement and Skills Support), mu rwego rwo kurushaho gukarishya ubumenyi mu guhanga imirimo.
Ibigo by’amashuri yigenga bitarimo guhemba abarimu muri iki gihe abanyeshuri batiga, ntibyitabira gufata inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO ngo bigoboke abarimu babyo kandi hari uburyo byashyiriweho bubyorohereza kubona ayo mafaranga.
Mu Karere ka Nyaruguru hari ababyeyi bishimiye ibyumba by’amashuri 600 byatangiye kuhubakwa, kuko ngo bizatuma abana babo biga nta bucucike, bityo babashe kumenya.
Abanyeshuri bagiye kumarana n’ababyeyi babo amezi abarirwa muri atandatu bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyabangamiye uburezi mu Rwanda. Mu gihe Leta ihanganye n’icyo cyorezo, ikomeje no gushaka igisubizo ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri aho muri Nzeri hagomba kuba huzuye ibyumba by’amashuri 22,505.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 birimo kubakwa hirya no hino mu gihugu bikeneye umusanzu w’amafaranga cyangwa umuganda bivuye kuri buri Munyarwanda cyangwa inshuti y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko gahunda ya Minisiteri y’Uburezi yo kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 (bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2020), izaca ikibazo cy’ubucucike n’urugendo rurerure byatumaga abana bata ishuri.
Hari ababyeyi bavuga ko gahunda yo kwigira mu rugo hakoreshejwe televiziyo, telefone, mudasobwa na radiyo itarimo kugenda neza, bitewe n’uko bajya mu mirimo abana bakabura ubafasha gukurikirana amasomo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko irimo gukora ibarura ry’abana bari kuzatangira ishuri muri 2021, kugira ngo bazatangirane n’abandi muri Nzeri 2020.
Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko ibyumba by’amashuri biri kubakwa hirya no hino mu gihugu bizagabanya ubucucike mu mashuri kugeza ku gipimo cya 60%. Ni ibyumba by’amashuri bibarirwa mu bihumbi 22 biri kubakwa hirya no hino mu gihugu.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhangayikisha abatuye isi, zimwe muri serivise zigafungwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo, mu bigo byibasiwe n’ingaruka z’icyo cyorezo birimo n’amashuri Makuru na za Kaminuza.
Abana bafite ubumuga bwo kutabona bo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba batangiye kugezwaho imfashanyigisho zikubiyemo amasomo ari mu nyandiko babasha gusoma izwi nka ‘Braille’ kugira ngo na bo bajye babasha gukurikirana amasomo nk’abandi.
Abahagariye amashuri yigenga mu Rwanda bavuze ko batazapfa kwihutira gufatira abarimu babo inguzanyo igomba kubatunga muri ibi bihe, bitewe no kutizera ko aba barimu bazakomeza kubakorera mu gihe amashuri azaba yongeye gutangira.
Minisiteri y’Uburezi yatangiye kubaka ibyumba bisaga 22.000 bigomba kuba byuzuye mu mezi atatu ku buryo ukwezi kwa Nzeri 2020 abana bazatangira kubyigiramo.
Dr Charles Murigande wari umuyobozi wungirije muri Kamunuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere(Deputy Vice Chancellor for Institutional Advancement) yatangiye ikiruhuko cy’izabukuru, ashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa byamuranze muri Kamunuza y’u Rwanda.
Imiryango itishoboye igiye guhabwa radiyo 950 zikoresha imirasire y’izuba, zizajya zifasha abana gukurikirana amasomo kuri radiyo bitewe n’uko amashuri yafunzwe mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Nyuma y’aho byemerejwe ko amashuri azafungura mu kwezi kwa Nzeri 2020 kugira ngo hirindwe icyorezo cya Covid-19, abarimu bigishaga mu mashuri yigenga basabye Leta igisimbura imishahara bahembwaga.
Bamwe mu bayobozi ba Kaminuza n’Amashuri makuru yigenga mu Rwanda, barasaba Leta guteganya uburyo abakozi b’izo Kamunuza babaho muri ibi bihe bya COVID-19 basaba gukurirwaho imisoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aratangaza ko ababyeyi barerera mu kigo cy’ishuri ‘Ahazaza Center’ badakwiye guhangayikira uburezi bw’abana babo kuko ikibazo bafitanye n’ubuyobozi bw’iryo ishuri cyatangiye kugikurikirana.
Abanyeshuri 123 biga mu mashami anyuranye muri INES-Ruhengeri bari barabuze uburyobwo gutaha iwabo mbere ya gahunda ya Guma mu rugo, bafashijwe gusubira mu miryango yabo.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mpuzamahanga bikorera mu Rwanda bavuga ko barimo kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga amasamo. Ni umwanzuro bafashe nyuma y’uko bemerewe gukomeza kwigisha, mu gihe ibigo by’amashuri bikoresha porogaramu y’igihugu byo byahagaritse amasomo bikazayasubukura mu kwezi kwa Nzeri 2020, bitewe (…)
Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abarimu bakora mu bigo by’amashuri yigenga n’abakozi babikoramo (SYNEDUC), Abdon Faustin Nkotanyi, avuga ko bamaze kumenya ibigo 20 byamaze gusubika amasezerano y’akazi ku bakozi babyo biganjemo abarimu.
Zimwe muri kaminuza zo mu Rwanda zashyiriyeho abanyeshuri bazo uburyo bwo gukomeza amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe kwigira ku ishuri byahagaze kubera Covid-19, gusa benshi bavuga ko batabishobora kubera impamvu zitandukanye.
Abanyeshuri bari mu ngo iwabo kubera icyorezo cya Covid-19 bagombye kuba barimo kwiga, bavuga ko guhagarika amashuri byabababaje kuko batakaje umwaka, ariko bakemeza ko byari ngombwa kuko icya mbere ari ubuzima.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko ababyeyi bazongera bakishyura bundi bushya amafaranga y’ishuri y’igihembwe umwaka w’amashuri wongeye gutangira muri Nzeri 2020.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irahumuriza abarimu ba Leta batarimo gukora nk’uko bisanzwe kubera ihagarikwa ry’amashuri ryatewe na Covid-19, ko bazakomeza kubona umushahara wabo kugira ngo ukomeze kubafasha.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kane tariki 30 Mata 2020, igamije kureba uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu gihugu no kuba hari ibyahinduka ku ngamba zari zihari zo kuyirinda, yemeje ko amashuri mu gihugu cyose akomeza gufunga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko ikibazo cy’abarimu b’ibigo byigenga, Minisiteri y’Uburezi irimo kugitekerezaho, naho ku bantu barimo bafasha kubera kudakora ngo imibare y’abafashwa igiye kugabanuka.