Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwamuritse icyiciro cya kabiri cy’ibyumba by’amashuri 115 n’ubwiherero 120 byatanzweho amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni magana acyenda (948,174,758frw). Haracyategerejwe ibyumba 223 ibyinshi muri byo bikaba birimo kubakwa ku bufatanye na Banki y’isi.
Inama y’Abaministiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020, yemereye amashuri makuru abiri yigisha iyobokamana gutangira gukorera mu Rwanda.
Bamwe mu banyeshuri bavuye muri kaminuza zafunzwe bavuga ko bakomeje guhura n’ibibazo mu zindi kaminuza bagiye kwigamo, aho basabwa gusubira inyuma y’umwaka bari bagezemo.
Ubusanzwe abarimu bo mu mashuri y’incuke ya Leta bahembwaga ari uko ababyeyi b’abana bakusanyije amafaranga y’umushahara ariko ngo hari ubwo byagoranaga umwarimu akamara amezi nk’atatu adahembwa.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) imaze iminsi mu gikorwa cyo gushaka abarimu bashya benshi kuko n’ibyumba by’amashuri byiyongereye, bikaba byaratumye ingengo y’imari ijya mu mishahara y’abarimu izamukaho miliyari 39 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko bishimira kuba ibyumba by’amashuri biri kuzura bikanatahwa, bakibutsa abayobozi ko hanakenewe abarimu bazabyigishamo kandi babifitiye ubumenyi, kugira ngo ireme ry’uburezi ryiyongere.
Abarerera ku ishuri ribanza rya Gashangiro ya kabiri (Gashangiro II) riri mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko batishimiye uko ubuyobozi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe cyo kuhongera ibyumba by’amashuri bari bitezeho kugabanya ubucucike bw’abana.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko 10% by’abana bagombaga kuba bari ishuri batari barisubiramo. Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gatsibo, ahagaragajwe imihigo mishya Akarere gaheruka gusinyana na Perezida wa Repubulika.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri hari icyuho kinini cy’abarimu ku buryo hari abagiye gushyirwa mu myanya mu buryo budasanzwe, bagatangira kwigisha batabanje gukora ibizamini by’akazi.
Ubuyobozi bw’ishuri G.S HVP Gatagara buvuga ko hari abana bafite ubumuga ryigisha basubiye inyuma mu myigire, mu mibereho no mu kwishima mu gihe cy’amezi asaga arindwi bamaze iwabo kubera Coronavirus.
Niba hari ikintu gitera amatsiko ku banyeshuri ndetse n’ababyeyi, ni ukubona amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange(tronc-commun).Uko ni nako byagenze mu mwaka wa 2019, amanota y’ibizamini bya Leta yarasohotse,abanyeshuri bari batsinze neza bahembwe za mudasobwa, kandi bari (…)
Ministre w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya kuwa 29/11/2020 yayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako n’ibikorwa remezo bishya by’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro riherereye mu Karere ka Ngoma ( IPRC Ngoma ), ibyatashywe bikaba byaratwaye amafaranga y’uRwanda arenga miliyari.
Abagize Diaspora Nyarwanda yo mu gihugu cy’u Budage barashimirwa uruhare rwabo mu gushyigikira ireme ry’uburezi, binyuze mu kongera umubare w’ibyumba by’amashuri mu Turere twa Nyabihu na Musanze.
Hari bamwe mu barangije kwiga icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ibijyanye n’uburezi muri kaminuza ya PIASS babujijwe kwigisha kandi baratsinze ibizamini by’akazi kubera ko batakoze imenyerezamwuga mu gihe bigaga, bagasabwa kubanza kurikora.
Abanyeshuri bajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuri buruse ya Leta, babanza gusinyana amasezerano n’Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Uburezi (Higher Education Council - HEC). Muri ayo masezerano harimo ingingo ivuga ko umunyeshuri utsinzwe adakomeza guhabwa iyo buruse.
Leta y’u Rwanda yemeye kwishyura abarimu bigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, ibirarane by’imishahara hariho n’inyongera ya 10% batahawe kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2020.
Umuryango Imbuto Foundation wasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi HIS Rwanda Limited, agamije gufasha kwishyurira amashuri abana b’abahanga bavuka mu miryango itishoboye.
Ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu ritangaza ko hari umubare munini w’abana batagarutse mu ishuri nyuma yo gufungura amashuri.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rurasaba ubuyobozi mu Ntara y’Amajyaruguru gushyira imbaraga mu micungire y’imari ya Leta, nyuma y’uko isuzuma ry’imikoreshereze y’imari ya Leta mu mashuri ryagaragaje ko muri uyu mwaka, amafaranga asaga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda yakoreshejwe nabi.
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), rigiye gutangira umushinga wo kwigisha urubyiruko rubarwa nk’aho rutamenyekana aho ruzimirira nyuma yo guhagarika amashuri kubera impamvu zitandukanye.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hari abarimu 14,140 bigishaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasimbuzwa abandi kuko batasubiye ku mashuri bigishagaho.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yatangiye gupima abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza kugira ngo barebe uko bahagaze mbere y’uko abari basigaye na bo batangira ishuri ku ya 23 Ugushyingo uyu mwaka wa 2020.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Hategikimana Fred, avuga ko nta barimu ba baringa bari mu kazi kuko bitashoboka, ahubwo abavugwaho kuba baringa byatewe n’uko hari uwo muri dosiye (File) ye hari icyaburagamo kibitswe ahandi.
Ibigo by’amashuri abanza mu Karere ka Muhanga byatangiye kwitegura uko bizajya bigaburira abanyeshuri biga mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu, aho byatangiye gusiza ahazubakwa ibikoni byo gutekeramo.
Ibijyanye no gushaka abarimu bashya no kubashyira mu myanya ni kimwe mu bibazo byatumye Dr. Irénée Ndayambaje wari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) ndetse n’umwungirije Tusiime Angelique, bahagarikwa ku mirimo yabo kuko byavugwaga ko batumye iyo gahunda itinda kurangira.
Hashize ibyumweru bibiri amashuri atangiye nyuma yo kumara igihe kinini afunze kubera Covid-19, abana bakaba barasubiye ku ishuri aho buri wese agomba kwigana agapfukamunwa, yubahiriza amabwiriza akagenga n’andi yose yo kwirinda icyo cyorezo.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) buratangaza ko bwiteguye gukemura ibibazo byose bizagaragara igihe amasomo ku banyeshuri bo mu wa mbere no mu wa kabiri bazaba basubiye kwiga.
Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere n’abiga mu mwaka wa kabiri bazasubira ku ishuri tariki 30 Ugushyingo 2020.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko impamvu hari ibyumba by’amashuri bikiri ku kigero cya 30%, byatewe no kuba hari ahubakwa ibyumba bigeretse, bene izo nyubako zikaba zitwara igihe kirekire ugereranyije n’izindi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard, yongeye gusaba ababyeyi kohereza abana ku mashuri kuko hari abataragera ku ishuri.