Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu karere ka Muhanga Habyarimana Daniel aratangaza ko abanyeshuri batakoze ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku munsi wa mbere w’ibizamini kubera impamvu zitandukanye bemerewe kuza gukora ibikurikiyeho.
Abanyeshuri 34 mu Ntara y’Amajyaruguru ni bo bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bafite ubwandu bwa COVID-19, mu gihe 628 basibye ibizamini ku munsi wa mbere.
Ku munsi wa mbere w’ibizamini bisoza amashuri abanza mu Ntara y’Iburasirazuba, ku banyeshuri 65,918 bagombaga kwitabira ibizamini, hakoze 65,027 naho 891 barasiba kubera impamvu zitandukanye.
Ku munsi wa mbere w’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, mu Karere ka Nyagatare habaruwe abanyeshuri 121 batitabiriye ikizamini cya mbere ku mpamvu zirimo no kubyanga nkana.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hamwe n’abana barangije amashuri abanza, bavuga ko bizeye neza ko bazatsinda ibizamini bya Leta n’ubwo imyigire itagenze neza kubera icyorezo cya Covid-19.
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021, hari abanyeshuri bagera kuri 97 bagombaga kubikora batitabiriye. Nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, muri aba bana nta wasibijwe n’uburwayi cyangwa icyorezo cya Coronavirus, cyane ko u Rwanda rwanagennye uburyo (…)
Abanyeshuri basaga 8,200 bo mu Karere ka Muhanga ni bo bakora ibizamini bya Leta by’amashuri abanza. Abanyeshuri batatu muri bo barwaye COVID-19 ariko bakaba na bo batahejwe mu bizamini, kuko bashyiriweho uburyo bwo kubikora.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasohoye itangazo rigaragaza ingengabihe y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazajya mu biruhuko, aba mbere bakazataha kuri uyu wa Kane tariki 1 Nyakanga 2021, iryo tangazo rikaba rireba abanyeshuri batazakora ibizamini bya Leta.
Leta yasobanuye ko abanyeshuri bari ku mashuri bazafashwa kugera mu miryango yabo. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko n’ubwo amashuri agiye gufungwa, Leta itibagiwe abanyeshuri bari ku ishuri.
Abakurikirana iby’imyigishirize mu bigo bya Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Butare, buvuga ko amasezerano y’imikoranire ya Kiliziya na Leta yari akwiye kuvugururwa, kuko aheruka yo mu 1987 atakijyanye n’igihe.
Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe ikoranabuhanga, Bella Rwigamba, avuga ko iyo Minisiteri itabuza amashuri gukorana na kompanyi zikora ‘applications na softwares’ z’ikoranabuhanga.
Niba ntagihindutse, ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza biteganyijwe mu byumweru bitatu biri imbere, nyuma bikurikirwe n’ibizamini by’abasoza icyiciro rusange (O’ Level) , uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye ndetse n’iby’abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Ni ibizamini bizaba bije nyuma y’uko abanyeshuri babanje (…)
Ubuyobozi bw’ihuriro rusange ry’abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye) buvuga ko bwatanze isoko kuri rwiyemezamirimo ugomba kubagaburira, ndetse aza gutangira imirimo ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021, ariko Kaminuza ngo imwangira gutangira ako kazi.
Abarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’uburezi mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), barinubira kuba Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yarabasabye gukora imenyerezamwuga (stage) kugira ngo bemererwe gukora akazi batsindiye, amezi akaba abaye atandatu bataremererwa gukora.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko kwiga binyuze mu ikoranabuhanga bitashoboka mu gihe kaminuza zidafite internet ndetse na mudasobwa bihagije.
Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwavuze ko abari abanyeshuri batahawe impamyabumenyi muri KIM (Kigali Institute of Management) mbere y’uko ifunga imiryango mu mwaka ushize, barimo abaguze amanota.
Mu myaka icumi ishize, umubare w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) wariyongereye ku rugero rwa 215%, kuko umubare wakomeje kuzamuka cyane guhera mu 2006.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza kuri GS Rukomo wagarutse ku ishuri nyuma y’umwaka atiga, arakangurira bagenzi be kwirinda guta ishuri kuko kenshi n’imirimo birukiramo bakora nta cyo ibagezaho kuko akenshi banabamburwa.
Abanyeshuri 64 barangije kwiga mu Ishuri rya Green Hills Academy bahawe impamyabumenyi ku wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021, bakaba bagiye kwiga muri kaminuza zikomeye zo hirya no hino ku isi. Uyu muhango witabiriwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, akaba yabasabye kuzagarukana ubumenyi buteza imbere (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga Umukuru w’Umudugudu uzajya agarura abana bari bataye ishuri azajya ahembwa.
Muri iki gihe Abanyarwanda bakangurirwa kohereza abana bose ku ishuri, hari abatekereza ko byagenda neza kurushaho hashyizweho abajyanama b’uburezi.
Abarezi n’ababyeyi bakoresha ikoranabuhanga mu kwigisha abana barahamya ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu bamenya akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu burezi.
Musenyeri Philippe Rukamba, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, avuga ko hakwiye kubaho abatega amatwi abana mu bigo by’amashuri, kuko hari ubwo baza kwiga bafite ibibazo byo mu miryango ntibige neza.
Abanyeshuri 60 bari mu mahugurwa abera mu ishuri ryisumbuye ry’ubumenyingiro rya CEPEM TVET School riherereye mu Karere ka Burera, bategerejweho byinshi mu kunoza Serivisi zijyanye n’amahoteli, aho bakomeje gukarishya ubwenge mu masomo y’ubutetsi.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana, asanga abakobwa barihirwa na FAWE-Rwanda ku bufatanye na Mastercard Foundation muri INES-Ruhengeri bitwara neza haba mu kinyabupfura ndetse no mitsindire y’amasomo. Bamwe muri abo banyeshuri bagera kuri 80% biga ibijyanye na Siyansi (…)
Mu marushanwa yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ibinyujije mu Ntebe y’Inteko y’umuco, yitabiriwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye binyuranye hirya no hino mu gihugu aho abahize abandi bashyikirijwe ibihembo.
Mbere y’uko Kaminuza yigenga y’Abadivantisiti ya Gitwe yongera gufungura, yasabwe kubanza kwishyura amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 216 y’ibirarane by’imishahara y’abakozi bayo.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri Wisdom School witwa Ufitinema Uwase Gisèle, avuga ko ubumenyingiro amaze kunguka bumuhesha ubushobozi bwo guhatana na Rwiyemezamirimo Sina Gerard (Nyirangarama) mu myaka iri imbere.
Ku wa 14 Gicurasi 2021, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (ICT&TVETs), Irere Claudette, ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, yatangije gahunda yo gutanga mudasobwa zigendanwa ku barimu bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ya Leta (…)
Kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021, Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), ryahaye Impamyabumenyi abanyeshuri 3,066 barangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) atandukanye, igikorwa cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa Covid-19, abanyeshuri 11 gusa akaba ari bo bari bahagarariye abandi.