Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bidatsindisha neza kwegera ab’indashyikirwa, na bo kandi bakabemerera, bakabigiraho.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini (NESA), cyatangaje ko abatsindiye kujya mu mashuri yisumbuye bamaze gusaba guhindurirwa ibigo bagera ku bihumbi 10, ariko bose ngo ntibazahabwa ibisubizo bibanogeye kuko Leta ifite amashuri make afite uburaro (boarding).
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero aratangaza ko ibaruwa yagaragaye icicikana ku mbuga nkoranyambaga yirukana umwarimu witwa Hakizamungu Celestin wari waroherejwe kwigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Mahembe yakozwemo amakosa, ariko ifite ishingiro.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini (NESA) kiratangaza ko abanyeshuri basaga ibihumbi icyenda bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bataragera ku ishuri.
Abaturage bo mu mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, baratangaza ko ingendo ndende abana babo bakoraga, bajya cyangwa bava kwiga, ndetse n’ubucucike mu mashuri hari abaciye ukubiri nabyo, babikesha ibyumba bishya by’amashuri bimaze igihe gito byubatswe.
Ikigo Rwanda Polytechnic (RP) gishinzwe Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC), kivuga ko Leta yacyemereye gushinga inganda mu mashuri yacyo, mu rwego rwo kwishakira ibikenerwa by’ibanze no gufasha abanyeshuri kwigira ku murimo.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) irasaba ababyeyi kudaharira gusa abarimu abana, ahubwo bagafatanya mu burere bwabo, kugira ngo bagere ku burezi bufite ireme kuko ariyo ntego nyamukuru.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza yo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, bishimira ko gahunda yo gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, igiye kubabera inyunganizi mu kunoza imyigire yabo, kubarinda guta ishuri cyangwa gutsindwa bya hato na hato byajyaga bibaho.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yashyize ingufu mu kongera umubare w’amashuri n’uw’abanyeshuri mu byiciro byose uhereye ku mashuri y’incuke ukageza muri Kaminuza. Ibi kandi byari ngombwa cyane kuko igihugu cyari kimaze kubura Abanyarwanda benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, (…)
Abarimu bigisha mu mashuri yigenga barifuza ko na bo bagerwaho n’amahirwe yo kwigira ubuntu muri kaminuza, nk’uko Leta igiye kubikorera bagenzi babo bigisha mu mashuri ya Leta n’afashwa nayo, kuko bose ngo bakeneye ubumenyi.
Kaminuza y’u Rwanda yakiriye abanyeshuri 31 bo muri Gabon baje mu Rwanda gukurikira amasomo atandukanye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Kuri uyu wa Mbere wo gutangira k’Umwaka w’Ishuri 2021-2022, bimwe mu bigo byatangiye kugaburirira abana bose ku ishuri, guhera ku b’incuke kugeza ku bakuru biga mu mashuri yisumbuye.
Ku itariki 11 Ukwakira 2021, umunsi w’itangira ry’amashuri hose mu gihugu, mu bigo binyuranye by’amashuri biherereye mu Karere ka Musanze by’umwihariko ibyo mu mujyi, hagaragaye ubwitabire buri hasi cyane, aho mu cyumba cy’amashuri hagiye hagaragara abatagera ku 10%.
Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Saidou Sireh Jallow, avuga ko kutaboneka kw’ibikoresho by’ibanze mu burezi ari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira uburezi budaheza kuri bose.
Muri iki gihe ababyeyi barimo gusubiza abana ku ishuri, bamwe bakaba banahangayikishijwe no kubona ibikoresho byose abana babo bazakenera, hari abana 3,330 bo mu Karere ka Nyamagabe, bakomoka mu miryango ikennye, bishimira ko bamaze guhabwa ibyo bikoresho. Babishyikirijwe ku wa gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, ku nkunga (…)
Bamwe mu barimu bakoranye na koperative Umwalimu SACCO barishimira ko yabafashije kwiteza imbere kuko n’ubwo umushahara babona udahagije ariko kandi ngo bageze ku rwego rushimishije.
Abanyeshuri bagiye gukomeza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, nyuma yo kurangiza icyiciro cy’amashuri abanza mu ishuri Wisdom School, riherereye mu karere ka Musanze, basabwe kwitwararika mu myigire n’imyitwarire, kuko ari byo bizatuma bavamo abo Igihugu gikeneye mu gihe kizaza.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irashishikariza abarimu kurushaho kwihugura mu rurimi rw’Icyongereza kuko ari rwo bigishamo, bikaba bisaba kurumenya neza kugira ngo barusheho gutanga uburezi bufite ireme.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko n’ubwo gusibiza abana batsinzwe byatangiriye ku bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’ay’isumbuye, ngo bizagera no ku bo mu yandi mashuri.
Ishuri rikuru INES-Ruhengeri rikomeje kwesa imihigo mu byiciro binyuranye, cyane cyane mu ireme ry’uburezi na discipline ryubakiyeho, aho ku rutonde ruherutse gusohoka rugaragaza uburyo Kaminuza n’amashuri makuru bihagaze ku isi, INES-Ruhengeri iza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda aho ikurikiye Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) irasaba abarimu kuzamura abana bari inyuma y’abandi mu masomo bakagezwa ku kigero kimwe n’abandi banyeshuri, kugira ngo bashobore kugendera hamwe.
Sendika y’abarimu mu Rwanda (SNER) iratangaza ko itazongera kwihangani umwarimu wananiranye cyangwa witwara nabi, kuko byaba ari ugushyigikira amakosa.
Umwarimu wahize abandi mu mwaka w’amashuri 2020-2021, mu kiciro cy’amashuri abanza yigenga, yahaze udushya turimo Robot ndetse n’amapave akozwe mu macupa ya pulasitiki.
Bamwe mu barimu bigisha mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Rulindo, baratangaza ko kuba bagiye kumara umwaka batishyuwe amafaranga y’ibirarane by’imishahara yo muri Mutarama na Gashyantare 2021, bikomeje kubashyira mu gihirahiro, bibaza niba bazayabona cyangwa bazayahomba burundu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje gahunda ivuguruye y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa, bagiye gusubira ku ishuri guhera ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, aho guhera ku wa Kane nk’uko byari byatangajwe mbere.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje ko hari abana barenga ibihumbi 44 batatsinze ibizimini bya Leta bisoza amashuri abanza, hamwe n’abandi barenga ibihumbi 16 batatsinze ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye muri 2021.
Itsinda rihitamo ibitabo birimo inkuru zishushanyije byo gusoma mu mashuri abanza muri Kigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB), rihitamo ibitabo hashingiwe ku rurimi, ubutumwa, ingano y’inkuru, ubwoko bw’amashusho yakoreshejwe n’ibindi.
Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda zasabye abanyeshuri ko bakwikingiza Covid-19, nibura urukingo rwa mbere, kuko batazemererwa kwinjira muri Kaminuza baterekanye ibyemezo ko bikingije, ubwo abatazabyerekana bashobora kugira amasomo abacika kuko bataziga batabifite.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kiratangaza ko gukoresha ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga bigamije guca burundu ikimenyane, ruswa n’akarengane byagaragaraga mu ishyirwa mu myanya ry’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), cyatangije gahunda yo guhugura abashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu bigo by’amashuri yisumbuye (patrons, matrons & teachers), kugira ngo barusheho gucyaha imyitwarire mibi ya bamwe mu banyeshuri hirya no hino mu gihugu.