Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K Gasana, yashimiye abanyeshuri biyegereza Imana avuga ko ari uburyo bwo kurwanya ibyaha n’ibishuko bitandukanye mu rubyiruko.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iyisaba ubufasha mu gushyira abarimu mu myanya mu gihe uturere turimo kuyoborwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa kandi bitari mu nshingano zabo.
Covid-19 yatumye ibihugu n’u Rwanda rurimo, bihindura uburyo bw’imyigishirize hashyirwa imbere gukoresha ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Ibigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu bikomeje gusaba amasafuriya manini bita muvelo byemerewe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), kugira ngo bibashe guteka amafunguro ahagije abana muri gahunda yo kubagaburirira ku ishuri yatangiranye n’uyu mwaka wa 2021/2022.
Bamwe mu babyeyi batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko batewe impungenge n’imyitwarire y’abana batasubiye ku ishuri kuko birirwa batoragura ibyuma.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko bagiye gushaka uburyo bwo gufasha amwe mu mashuri kugira ngo abashe gukemura bimwe mu bibazo ahanini bijyanye no kwita ku bikorwa remezo ahabwa ariko birenze ubushobozi bwayo.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku ishuri ryisumbuye rya ES Nyakabanda aravugwaho gukubita Animateri mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2021 maze bucya bamwirukana burundu.
Abarimu bo mu bigo by’amashuri atandukanye barahamya ko kugira ngo biteze imbere no guhanga udushya bisaba ko bo ubwabo bishyiramo ubushake n’umuhate ngo babigereho.
Abashakashatsi baturutse muri za kaminuza mpuzamahanga, zirimo izo ku mugabane wa Afurika n’u Burayi, bateraniye mu Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, mu nama mpuzamahanga irebera hamwe uko imyigishirize y’amasomo arebana n’ubwubatsi muri za kaminuza(Civil Engineering), yarushaho guhabwa ireme, bigafasha (...)
Ababyeyi barerera ku kigo cy’amashuri cya Munanira mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, barasaba ko nyuma yo kubakirwa ibyumba bitatu by’amashuri, banafashwa gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri.
Mu gihe bamwe badaha agaciro umwuga w’ubugeni, abamaze kuwusobanukirwa, ubuzima bwabo bwa buri munsi burangwa n’Ubugeni ndetse bakabutoza n’abana bakiri bato nk’umwuga ushobora kubateza imbere.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abana bigamo bataha byo mu Karere ka Huye bavuga ko bitaboroheye kugaburira n’abana bo mu mashuri abanza, kuko nta bikoresho byo kwifashisha bafite birimo inkono nini cyangwa muvelo zagenewe gutekera abantu benshi.
Abayobozi mu nzego zinyuranye mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira urwego Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri bagezeho mu kuvumbura imishinga, igaragaza ubudasa mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Buri gihe uko hasohotse amanota abanyeshuri bagize mu bizamini bya Leta, abiga kuri ENDP Karubanda baratsinda, kandi bagatsindira ku manota menshi. Ibi bitera kwibaza icyo muri iri shuri bakora gituma batsinda kurusha ahandi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bidatsindisha neza kwegera ab’indashyikirwa, na bo kandi bakabemerera, bakabigiraho.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini (NESA), cyatangaje ko abatsindiye kujya mu mashuri yisumbuye bamaze gusaba guhindurirwa ibigo bagera ku bihumbi 10, ariko bose ngo ntibazahabwa ibisubizo bibanogeye kuko Leta ifite amashuri make afite uburaro (boarding).
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero aratangaza ko ibaruwa yagaragaye icicikana ku mbuga nkoranyambaga yirukana umwarimu witwa Hakizamungu Celestin wari waroherejwe kwigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Mahembe yakozwemo amakosa, ariko ifite ishingiro.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini (NESA) kiratangaza ko abanyeshuri basaga ibihumbi icyenda bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bataragera ku ishuri.
Abaturage bo mu mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, baratangaza ko ingendo ndende abana babo bakoraga, bajya cyangwa bava kwiga, ndetse n’ubucucike mu mashuri hari abaciye ukubiri nabyo, babikesha ibyumba bishya by’amashuri bimaze igihe gito byubatswe.
Ikigo Rwanda Polytechnic (RP) gishinzwe Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC), kivuga ko Leta yacyemereye gushinga inganda mu mashuri yacyo, mu rwego rwo kwishakira ibikenerwa by’ibanze no gufasha abanyeshuri kwigira ku murimo.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) irasaba ababyeyi kudaharira gusa abarimu abana, ahubwo bagafatanya mu burere bwabo, kugira ngo bagere ku burezi bufite ireme kuko ariyo ntego nyamukuru.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza yo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, bishimira ko gahunda yo gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, igiye kubabera inyunganizi mu kunoza imyigire yabo, kubarinda guta ishuri cyangwa gutsindwa bya hato na hato byajyaga bibaho.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yashyize ingufu mu kongera umubare w’amashuri n’uw’abanyeshuri mu byiciro byose uhereye ku mashuri y’incuke ukageza muri Kaminuza. Ibi kandi byari ngombwa cyane kuko igihugu cyari kimaze kubura Abanyarwanda benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, (...)
Abarimu bigisha mu mashuri yigenga barifuza ko na bo bagerwaho n’amahirwe yo kwigira ubuntu muri kaminuza, nk’uko Leta igiye kubikorera bagenzi babo bigisha mu mashuri ya Leta n’afashwa nayo, kuko bose ngo bakeneye ubumenyi.
Kaminuza y’u Rwanda yakiriye abanyeshuri 31 bo muri Gabon baje mu Rwanda gukurikira amasomo atandukanye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Kuri uyu wa Mbere wo gutangira k’Umwaka w’Ishuri 2021-2022, bimwe mu bigo byatangiye kugaburirira abana bose ku ishuri, guhera ku b’incuke kugeza ku bakuru biga mu mashuri yisumbuye.
Ku itariki 11 Ukwakira 2021, umunsi w’itangira ry’amashuri hose mu gihugu, mu bigo binyuranye by’amashuri biherereye mu Karere ka Musanze by’umwihariko ibyo mu mujyi, hagaragaye ubwitabire buri hasi cyane, aho mu cyumba cy’amashuri hagiye hagaragara abatagera ku 10%.
Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Saidou Sireh Jallow, avuga ko kutaboneka kw’ibikoresho by’ibanze mu burezi ari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira uburezi budaheza kuri bose.
Muri iki gihe ababyeyi barimo gusubiza abana ku ishuri, bamwe bakaba banahangayikishijwe no kubona ibikoresho byose abana babo bazakenera, hari abana 3,330 bo mu Karere ka Nyamagabe, bakomoka mu miryango ikennye, bishimira ko bamaze guhabwa ibyo bikoresho. Babishyikirijwe ku wa gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, ku nkunga (...)
Bamwe mu barimu bakoranye na koperative Umwalimu SACCO barishimira ko yabafashije kwiteza imbere kuko n’ubwo umushahara babona udahagije ariko kandi ngo bageze ku rwego rushimishije.