Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye, cyongeye cyagarutse.
Abarimu basaga ibihumbi bine baturutse mu mashuri 150 abanza n’amashuri y’incuke yo hirya no hino mu gihugu, kuva ku wa kabiri tariki 23 Kanama 2022, bateraniye mu Karere ka Musanze, aho bongererwa ubumenyi, mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa ntoya(tablet), hagamijwe kuborohereza mu gutegura no (…)
Mu barimu n’abandi bakozi b’amashuri Leta yazamuriye umushahara guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022, harimo abize kera uburezi bw’ibanze bw’imyaka 11 bafite impamyabumenyi zitwa A3.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwiyemeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, bakarisubizwamo, ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo n’abafatanyabikorwa, hamwe n’ubukangurambaga butandukanye.
Abarimu b’Abanya-Zimbabwe bagera kuri 208, bamaze gukora ibizamini byanditse kugira ngo bazemererwe guhabwa akazi mu Rwanda, ubu basigaje kuzakora ibizamini byo mu buryo bwo kuvuga (interviews) mu Cyumweru gitaha.
Ikigo Kepler cyigishiriza mu Rwanda amasomo ya Kaminuza ya Southern New Hampshire University SNHU (USA), cyatanze impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ku barangije imyaka itatu bacyigamo bagera ku 101.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA yagaragaje umushahara buri cyiciro cy’abayobozi, abarimu n’abakozi b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ayigisha imyuga bazajya bahembwa, hagendewe ku mpamyabumenyi bafite hamwe n’uburambe mu kazi.
Abanyeshuri biga kubaka imihanda mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (RP/IPRC-Kigali), bibukijwe ko mu gihe bazajya ku isoko ry’umurimo bagomba gukora kinyamwuga.
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi 580 bari bamaze amezi atandatu bahabwa ubumenyi mu myuga itandukanye barashima inzego zitandukanye zagize uruhare muri iyo gahunda, kuko ubumenyi bungutse buzabafasha kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.
Abana n’urubyiruko bo mu Karere ka Musanze, baravuga ko gahunda y’Intore mu biruhuko, bakomeje kuyifashisha nk’umuyoboro bagaragarizamo uruhare rwabo mu myitwarire n’imibanire myiza, mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibyiza Igihugu gifite ubu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) kiratangaza ko hagiye kubaho impinduka mu manota y’ibizamini bya Leta (Grading System), guhera muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022.
Nyuma y’aho bimariye kugaragara ko hari urubyiruko rwinshi, rukenera kwigira imyuga hafi yabo, ariko bakagorwa n’uko nta mashuri yabugenewe abegereye hafi, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu kongera ibyumba bigenewe kwigishirizwamo imyuga(TVET); ibi bikazagenda byubakwa ku bigo (…)
Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko igiye kubaka amashuri y’imyuga muri buri murenge, mu rwego rwo gushyigikira no gushimangira gahunda yo guteza imbere uburezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro.
Umusore witwa Manirumva Isaie wo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Mutenderi, Akagari ka Muzengera,avuga ko yahuye n’ikibazo ku mpamyabushobozi ye (dipolome), yasohotse iriho amazina y’undi muntu utarigeze yiga no ku kigo yigagaho, akajya kubikurikirana mu Kigo gishinzwe ibizamini bya Leta (NESA), ariko ntigikemuke none ubu (…)
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Leon Mugenzi, aratangaza ko abarimu batize uburezi bagiye gushyirirwaho porogaramu yo kwiga ngo bagire ubumenyi bukenewe, mu kubasha gutanga amasomo neza birushijeho.
Ni kenshi abaturage bavuga ko imvugo ya Perezida Paul Kagame ariyo ngiro, kubera ko ibyo yasabye ko babakorera bidatinda kubageraho, mu batanga ubwo buhamya hakaba harimo n’abatuye Umurenge wa Kaniga, Mukarange na Cyumba yo mu Karere ka Gicumbi, bishimira ikigo nderabuzima buzurijwe.
Izamurwa ry’umushahara w’abarimu, ni kimwe mu byateye abantu benshi ibyishimo, by’umwihariko Abarimu, harimo n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ababyeyi barerera mu bigo by’amashuri yigenga barasaba ko amafaranga y’ishuri atakomeza kongerwa, kuko bitaborohera guhita bayabona, cyane ko aho baba bayakura nta kiba cyiyongereyeho.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yatangaje ko nyuma yo kuzamura umushahara wa mwarimu, hazasohoka amabwiriza agenga uburyo amafaranga arimo n’agahimbazamusyi yakwaga ababyeyi yagabanuka.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu bongerewe umushahara, iki cyemezo kikazatangira gushyirwa mu bikorwa muri uku kwezi kwa Kanama 2022. Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ni we washyize umukono ku itangazo rimenyesha abarimu ingano y’amafaranga yongerewe ku mushahara wabo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangiye gusaba abakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, kujya bitwaza indangamuntu kugira ngo bigabanye amakosa yo kudahuza imyirondoro iba ku ndangamuntu n’impamyabumenyi zabo (diplome/certificate).
Umwarimu mu ishuri ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoresha Code (Coding) kuri za mudasobwa, aratangaza ko abanyeshuri biga iryo koranabuhanga batangiye gukorera za miliyoni z’amafaranga, nyuma y’imyaka itatu gusa iyo porogaramu itangijwe mu Rwanda.
Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, cyibanda ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kikagaruka ku nsanganyamatsiko zitandukanye.
Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ku bufatanye n’ umushinga witwa ‘SpecialSkills Consultancy’ bateguye umushinga ugiye kwita mu buryo bw’umwihariko ku myigishirize y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Nyagatare riratangaza ko abanyeshuri 54, biyandikishije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batabashije gukora ikizamini cya mbere, kubera impamvu zitandukanye harimo uburwayi.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko ubu nta muntu bizorohera gukopera cyangwa gukopeza ibizamini bya Leta, bitewe n’ingamba zashyizweho zo gucunga umutekano, aho nta muyobozi cyangwa umwarimu uri ku ishuri yari asanzwe akoreraho.
Abakobwa bize babifashijwemo na FAWE Rwanda baravuga ko ubwo bufasha hari ahantu habi bwabavanye bukabageza ku ntera ishimishije, ndetse bakaba bafite intego yo kugera kure hashoboka. Ibyo kandi ngo ntibizabagirira akamaro bonyine, ahubwo barizeza ko na bo biteguye gufasha abandi mu rugendo rwabo rw’iterambere.
Dr Didas Kayihura Muganga wagizwe Umuyobozi Mukuru mushya w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu Ishuri Rikuru ryigisha Amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development).
Uwitwa Mutiganda Jean De la Croix ukora umwuga w’ubwubatsi(umufundi) avuga ko ababazwa no kubona hari abana batiga kubera ubukene no kutagira amashuri hafi, akaba yariyemeje gushyira ishuri iwabo mu Kiliza, mu Kagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo w’Akarere ka Gasabo.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022, ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize Dr Didas Kayihura Muganga ku buyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda.