Ingengabihe y’Umwaka w’Amashuri wa 2022-2023 yatangajwe

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2022 -2023 uzatangira tariki 26 Nzeri 2022.

Itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara rivuga ko iyi ngengabihe ireba abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye uretse abanyeshuri bazajya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, abazajya mu mwaka wa kane ndetse no mu wa 3 mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro L3 (TVET).

Itangazo iyi minisiteri yashyize kuri twitter rivuga ko igihembwe cya 1 kizatangira tariki 26 Nzeri gisozwe tariki 23 Ukuboza 2022.

Hazakurikiraho ikiruhuro k’iminsi mikuru, kizatangira tariki 24 Ukuboza kirangire tariki 7 Mutarama 2023.

Igihembwe cya kabiri 8 Mutarama kugeza 31 Werurwe 2023, hakurikireho ikiruhuko kizamara ibyumweru bibiri ni ukuvuga ko kizatangira tariki 1 kugeza 16 Mata 2023.

Igihembwe cya Gatatu kizatangira tariki 17 Mata kugeza 14 Nyakanga 2023.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorwa tariki 17 kugeza 19 Nyakanga 2023, noneho abazakora ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye ndetse n’abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bo bakazakora kuva tariki 25 Nyakanga kugeza tariki 4 Kanama 2023.

MINEDUC yavuze ko igihe cyo gutangira ku banyeshuri bo muri S1, S4 na L3 (TVET) bazakimenyeshwa nyuma.

Bamwe mu babyeyi bishimiye ko iyi ngengabihe isohotse hakiri igihe cyo kwitegura no kugura ibikoresho by’abana.

Nikuze Margaritte ufite abana biga mu mashuri abanza, yatangaje ko iyi ngengabihe ije ababyeyi benshi bari bayikeneye kuko bibazaga igihe abanyeshuri bazatangirira ngo bitegure hakiri kare.

Ati “Jyewe ndishimye ni ukuri kuko ubu ngiye gutangira kugura ibikoresho by’abana kandi na bo ubu ngiye gutangira kubategura mu mutwe ko bagiye gusubira ku ishuri”.

Nikuze yifuza ko Minisiteri yajya itangaza igihe abana bazatangirira habura ukwezi kugira ngo ababyeyi badafite amikoro batangire bashakishe uko bazigama amafaranga y’ishuri.

Reba muri iyi mbonerahamwe uko gahunda y’umwaka w’amashuri wa 2022-2023 iteye:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Mwarakoze kuba amanotayarasohostekare bizadufashakwitegura neza
Arikose nkumubyeyi wifuzako imwanawe yajya mucyigocyigacyiboma ariko ataragize amanota ahagijebyashoboka murakoze dutegereje igidubizojyanyu

umwiza yanditse ku itariki ya: 16-09-2023  →  Musubize

Twabashimiye iyingenga bihe yaziyigihe

Butabera yanditse ku itariki ya: 28-10-2022  →  Musubize

Sawa murakoze kubitumenysha kar

Räñńsöñ Vivifier yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Nones abakoze muri uyumwaka 2021-2022 p6, s3,s6 amanota yobo azasohoka ryi, Gusa iyingengabihe iradushimishije

Räñńsöñ Vivifier yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Ese konakoze ikizamini nkagitsinda mumwaka wa2022 ndacyari kuri waiting list

Nsabimana jeandodier yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Murakoze kutunenyesha ingengabihe y’ itangira ry’ amashuri gusa mutekereze no gushyira mu myanya abantu batsinze ikizamini cy’ akazi bari kuri waiting list murakoze

Elias yanditse ku itariki ya: 19-09-2022  →  Musubize

Murakoze kuduha amakuru dukeneye hakiri Kate
gusa kubanyeshuri twiga TVET minister yari yavuzeko igabanyije 30% kumafaranga yishyurwa kwishuri(school fees) none ko haribigo bitayagabanyije kandi bifte abanyeshuri boherejwe na REB mutubarize murakoze mugure ibihe byiza.

Rwema yanditse ku itariki ya: 14-09-2022  →  Musubize

Ndabashimiye kubwo amakuru mashya muba mutugejejeho?

Nshimiyimana jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Mutekereze kubakoze ibizamini kubwarimu batahawe akazi Bari kuri wait list Kandi baratsinze uko bahabwa nabo akazi murakoze

Irakoze yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Sha dushaka kumdnyj amanota azasohoka ryari

alicss yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Murakoze gusa haribyo minister Yari yavuzeho ko abanyeshuri Bose bazajya byishyura amafranga few angana Ubu twarategereje turaheba mutubarize niba tuzakomeza kwishyura bisanzwe.
Murakoze!

Mugisha Jacques yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Nibyixa ko ingengabihe yasohotse gusa nuko mwayidutangarije Ni mutubwire igihe amanota yibizamini bya Leta azasohokera

Manishimwe janvier yanditse ku itariki ya: 10-09-2022  →  Musubize

Mutubwi reigihe amanota azasohoka

Oscar yanditse ku itariki ya: 13-09-2022  →  Musubize

Esekobatangaje igihecyogufungura ntibatangaze abarimubashya igihebazahererwa akazi

Eliab yanditse ku itariki ya: 10-09-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka