Kwigira ku ikoranabuhanga byoroshye kurusha kuba imbere y’umwarimu - Impuguke

Mu kiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 29/8/2022, bagaragaje ko kwiga ukoresheje ikoranabuhanga byoroshye kurenza kwigishwa n’umwarimu muri kumwe.

Dr Mathias Nduwingoma, umuyobozi mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda (Codel) ifite icyicaro i Rukara, yatangaje ko kwigira ku ikoranabuhanga byoroshye kurenza kwiga uri imbere ya mwarimu.

Dr Nduwingoma avuga ko iri shami abereye umuybozi rikorana na kaminuza zigera mu 9, bakareba uburyo bashyira ikoranabuhanga mu kwiga, mu kwigisha no mu kubaza.

Ati “Mu bihe bya mbere ya Covid-19 ikoranabuhanga ryarakoreshwaga ariko ntibyari bwafate intera nko muri ibi bihe, kuko navuga ko Covid-19 yatumye twongera imbaraga mu kwigisha dukoresheje ikoranabuhanga”.

Yongeraho ko ubu buryo bwatangiriye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2010 kuko nibwo havutse gahunda yo kwiga mu buryo bw’Iyakure (E-Reaning), kwigisha ukoresheje ikoranabuhanga. Ubu buryo bukiza abarimu ntibabwumvise neza kuko babubonaga nka bumwe mu bugiye gutuma babura akazi ko kwigisha.

Mu 2013 Kaminuza zarahujwe hatangiye gukoreshwa uburyo bw’iyakure, ndetse abarimu batangira kubikunda kuko biri mu biborohereza gutanga amasomo yabo.

Mbere yaho gahunda y’iyakure yarageragejwe ndetse inafasha abarimu batari bafite impamyabumenyi zihagije mu mashuri abanza n’ayisumbuye, babashyiriraho uburyo bwo kwiga kandi batavuye mu kazi kabo.

Ati “Icyo gihe hari mu 2000, iyi gahunda y’ikoranabuhanga yafashije abarimu batari bake kandi bayikoresha bari no mu kazi kabo”.

Aho icyorezo cya Covid-19 kiziye, Dr Nduwingoma avuga ko habaye ibintu byinshi birimo no gufunga amashuri, Kaminuza y’u Rwanda yo yakomeje gukoresha ubu buryo bwo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo ifashe abanyeshuri gukomeza amasomo yabo.

Dr Mathias Nduwingoma
Dr Mathias Nduwingoma

Akomeza avuga ko hakorwa urubuga rwo kwigiraho kugira ngo abanyeshuri bakurikire amasomo bagenewe, iyo umunyeshuri yinjiye muri iyo sisiteme umwarimu arabibona, ibyo yakoze nabyo mwarimu arabibona.

Zimwe mu mbogamizi Dr Nduwingoma avuga bahuye nazo kuva uburyo bw’iyakure bwatangira ari abantu batabyumvaga neza kuko bavuga ko umunyeshuri utsinda neza ari uwigishijwe na mwarimu.

Avuga ko iyo umunyeshuri akurikiye akamenya gukorera ku gihe ibyo mwarimu yamuhaye, uburyo bw’ikoranabuhanga butuma atsinda kuruta uwigishijwe na mwarimu kuko aba abasha kudatakaza amakuru ajyanye n’amasomo.

Imbogamizi bahura nazo ni ibikoresho bijyanye n’iryo koranabuhanga, ikindi ni ubumenyi bwa mwarimu kugira ngo ashobore kwigisha akoresheje ikoranabuhanga, hakunze kubaho n’ikibazo cya Internet, abarimu bamwe ntibabikunda bigatuma umusaruro uba udashimishije neza.

Avuga ko kugeza ubu abanyeshuri bo bayumva kuko iyo binjiye muri sisiteme bakanabashyira ku rubuga, usanga babikora neza cyane kandi bakabasha gukurikira amasomo yabo.

Alleluia Mireille Kirezi, yabonye buruse ya Kaminuza ya Carnegie Mellon University, yize ku nkunga ya MasterCard Foundation, avuga ko yize mu buryo bw’ikoranabuhnaga n’ubwo bitari byoroshye kuko bwari uburyo atamenyereye.

Alleluia yabonye ibaruwa imwemerera kwiga muri Mata 2020 mu bihe bya Covid-19, uburyo bwo kwiga kwari ugukoresha ikorabuhanga gusa.

Alleluia Mireille Kirezi
Alleluia Mireille Kirezi

Avuga ko yasanze iyi kaminuza ifite uburyo ihuza abanyeshuri bakamenyana, ndetse ifite n’uburyo ibagenzura.

Ati “Byaradutonze kubera ko tutari tubimenyereye, ariko twasanze abandi babimenyereye bagiye badufasha uburyo twigamo dukoresheje ikoranabuhanga kandi turatsinda”.

Ubu buryo bwo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga Allelua avuga ko abanyeshuri bagenda bafashanya kuko baba bafite uko bakorera hamwe.

Alleluia avuga ko kwigira ku ikoranabuhanga aribyo byorohera umunyeshuri kurenza kwigishwa na mwarimu, kuko ibyo yigiye ku ikoranabuhanga afite uburyo bwo kubisubiramo bimworoheye.

Ati “Uruhare ni urw’umunyeshuri, biroroshye cyane kuko usanga iyo hari ikintu cyagucitse ukigarura inyuma ukaba wakongera ukacyumva, kuko ikoranabuhanga ribika amakuru”.

Alleluia avuga ko kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga usanga umubare munini ari abagabo kuruta abagore, ariko mu myigire akenshi usanga abakobwa babyitwayemo neza aribo batsinda cyane.

Ruzindana Eric ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Talent Match, inc wo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda (CB), avuga ko bandika abanyeshuri bakoresheje ikoranabuhanga ry’iyakure cyangwa E-learning.

Ruzindana avuga ko bafasha abantu barangije kubashakira aho bakora imenyerezamwuga ndetse n’akazi, bifashishije ubwo buryo.

Ashishikariza abantu kwitabira iyi gahunda kuko ari uburyo bworoshye cyane umuntu ashobora gukurikira amasomo ye ari no mu zindi nshingano.

Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje uruhare rukomeye ikoranabuhanga rishobora kugira mu rwego rw’uburezi mu mashuri makuru.
77% bya kaminuza zo muri Afrika byabaye ngombwa ko ziba zifunze ubwo Covid-19 yatumaga habaho ibihe bya guma murugo. Iki ni ikigero cyo hejuru cyabayeho cyo gufunga amashuri ku isi.

Eric Ruzindana
Eric Ruzindana

Ugereranyije, 29% by’amashuri ni yo yabashije guhindura yimurira amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga, iki kigafatwa nka kimwe mu bipimo biri hasi mu karere. Kwigisha hakoreshejwe iyakure, birasabwa gushyirwamo imbaraga kugira ngo bigere ku rwego rwose rw’amashuri.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka