Kuba imvura y’umuhindo yaratinze kugwa byatangiye gutera impungenge bamwe mu baturage muri Kigali batekereza ko bishobora ku intandaro yibura ry’ibiribwa.
Urugaga rw’Abacungamutungo b’Umwuga mu Rwanda, ICPAR, rugaragaza ko hari icyuho cy’abacungamutungo b’umwuga, bikaba impamvu ituma ibigo bihomba.
Abatuye mu masantere ya Remera aherereye ku bwinjiriro bw’umujyi wa Kibungo, barasaba amatara ku muhanda kugira ngo babashe gukora igihe kirekire nijoro.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyafunze ibikorwa by’abasora bagifitiye ibirarane by’imisoro, mu mukwabu wabaye kuri uyu wa mbere tariki 5 Nzeri 2015.
Abatuye muri Santere ya Rwanza, bavuga ko uruhu rw’ingurube ruzwi nk’igishabiro rubaryohera kandi rukabahendukira kuko no ku giceri cy’amafaranga 50 ruboneka.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko mu byumweru bibiri iba yacukumuye neza ibibazo byose bigaragara mu ibagiro rya Misizi.
Akineza Devotha w’imyaka 24 akora akazi ko gutanga serivisi zitandukanye akoresheje terefone mu Mujyi wa Musanze bikamwinjiriza amafaranga ibihumbi 300 ku kwezi.
Abacuruzi b’inyama bakorera mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko bahagaritse kubaga kubera ko bazamuriwe imisoro mu buryo butunguranye.
Ibyuma byongerera umuriro mu matelefoni mu mujyi wa Kigali biha serivisi benshi bahakorera umuriro ukabashiriraho, bikaninjiriza amafaranga ababikoraho.
Ikigega gishinzwe gukusanya amakuru ku bigo by’imali (TransUnion) kizafasha Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kubona amakuru y’abasora bityo hirindwe ibirarane bitarishyurwa.
Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba wita ku binyampeke, EAGC, urasaba abakora ibijyanye na byo gukoresha ikoranabuhanga mu kubiteza imbere.
Abagore 64 bo mu karere ka Muhanga bacururizaga mu muhanda bishingiwe n’ikigega cy’iterambere (BDF), bamaze guhabwa inguzanyo yatumye biteza imbere.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko bufite impungenge ku isuku y’amazi yo kunywa agurishirizwa muri gare ya Nyabugogo ku bayagura.
Abacururiza mu isoko rya Kabarondo mu karere ka Kayonza bavuga ko baguye mu gihombo nyuma yo kwimurwa ngo ribanze risanwe.
Abagize ishyirahamwe ry’abikorera mu karere ka Rutsiro, PSF/Rutsiro baravuga ko bakibangamiwe n’ubuyobozi bubafungisha aho bacururiza ku buryo butunguranye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro kiratangaza ko amafaranga y’imisoro n’amahoro umwaka ushize, yiyongereyeho 12% kubera ingamba cyashyizeho zo guhumira abayinyereza.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irakangurira abatwara ibinyabiziga gukoresha ikarita ya Visa mu kwishyura lisansi, kuko ari byo bizabafasha kwihutisha serivisi bahabwa.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko guhera kuri uyu wa kabiri igiciro fatizo cya essence na mazutu muri Kigali ari amafaranga 920.
Abikorera bo mu karere ka Gicumbi barasabwa gushyira hamwe kugira ngo babashe guteza imbere inyubako zo mu mugi wa Byumba.
Abayozozi bazaKoperative n’amashyirahamwe yose akorera mu karere ka Gatsibo, barashishikarizwa kumenya uruhare rwabo ku musoro kugira ngo babashe kuwutanga batagononwa.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko abazafatwa babangamira gahunda y’ubucuruzi bw’ibirayi biciye mu ikusanyirizo kugira ngo irinde umuturage guhendwa bazabihanirwa..
Kuva ubu Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangiye gufasha uturere mu kwakira imisoro n’amahoro mu rwego rwo kunoza ikusanywa ry’imisoro.
Abikorera bo mu karere ka Ruhango, biyemeje gukora ibishoboka byose ngo gare y’akarere ka Ruhango yubakwe vuba itangire gukoreshwa harimo n’uruhare rwabo rugera kuri 55%
Abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera bavuga ko bishimiye gahunda yo gucururiza ibirayi mu makusanyirizo, uretse ko hari ababaca intege bababwira ko bazajya bishyuzwa imisoro ku birayi baranguza.
Perezida Kagame yasabye abagize Koperative enye zikorera ahahoze hitwa Gakinjiro ubu hakaba hitwa Gakiriro mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Gisozi, gukora bazirikana indangagaciro y’igihe mu byo bakora, bakanakorana umurava kugira ngo bibafashe mu kubasha kurwana n’intambara yo kwiteza imbere.
Umutungo kamere w’ibiti ugiye kurushaho gufatwa neza, aho ibikorwa mu mbaho bigomba kuba byiza bifite ireme kandi bitaremereye, nk’uko Perezida Paul Kagame yabyijeje ubufatanye n’ababikorera mu Gakiriro ka Gisozi ubwo yabagendereraga kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kanama 2015.
Bamwe mu bacuruzi bakorera ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Nyaruguru, baratangaza ko inyubako y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka (Cross Border Trade Complex) yubatswe kuri uyu mupakaka, izabafasha gukora ubucuruzi bwabo neza nta kajagari nk’uko bakoraga mbere.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aramara impungenge abashoye imari mu kubaka amazu agezweho mu mujyi wa Kigali bibaza niba abayakoreramo, abizeza ko hari abantu benshi barimo inzego za Leta batagira aho gukorera cyangwa kuba bayakeneye.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kivuga ko kitanyuzwe n’umubare w’abakoresha neza imashini zitanga inyemezabuguzi(EBM), aho abangana n’ibihumbi umunani mu bihumbi 16 by’abacuruzi, ari bo bonyine batanga inyemezabuguzi za EBM(Electronic Billing Machine).