Perezida Paul Kagame asanga kudaha agaciro igihe no kureberera amakosa ari imwe mu mpamvu zikomeje kudindiza umugabane w’Afurika mu iterambere.
Leta yatangaje ko ubucuruzi bwo mu mihanda i Kigali bwarangiye, nyuma yo kubakira amasoko hirya no hino abahacururizaga (abazunguzayi) bazajya bakoreramo.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko mu Rwanda ikoranabuhanga ryo kubika amata rikiri hasi bigatuma kuyacuruza hanze bigorana.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette arahamagarira abacuruzi bakomeye kudasuzugura amamurikagurisha aciriritse kuko arimo ibanga rikomeye batazi.
Musabyimana Jacqueline wo mu Karere ka Nyamasheke, aterwa ishema n’akazi akora ko gukora inkweto, nubwo hari abo bigitangaza, bavuga ko ashaje.
Perezida Kagame yatangaje ko mu gihe cya vuba RwandAir itangira ingendo zayo mu Murwa mukuru wa Benin, Cotonou, kubera imibanire ibihugu byombi bifitanye.
Abacuruzi bacururiza ku mupaka w’Akanyaru mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko inyubako yagenewe ubucuruzi bwambukiranya imipaka begerejwe ihenze kuyicururizamo, ari na yo mpamvu batayikoreramo.
Kpoerative y’ubuhinzi COABANAMU ikorera mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, igiye gushinga uruganda ruzahesha agaciro umusaruro wabo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, gitangaza ko ku ntego cyihaye yo kwakira imisoro mu mwaka wa 2015-2016 cyarengejeho miliyari 41FRW.
Bamwe mu baturiye umupaka w’Akanyaru mu Karere ka Nyaruguru bakunda kujya guhahira i Burundi baravuga ko bari kwangirwa kwambukana ibyo bahashye.
Abakora inkweto nshya mu Karere ka Ngoma bavuga guca inkweto za caguwa, byatumye abakiliya babagana biyongera.
Kigali Today Ltd, kimwe mu bigo by’itangazamakuru byitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rimaze iminsi 11 ribera i Gikondo, mu Mujyi wa Kigali, yegukanye kimwe mu bihembo bikuru byahawe abaryitabiriye.
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu Mujyi wa Ruhango, baravuga ko babangamiwe cyane n’imurikabikorwa “expo” ririmo kubera imbere y’imiryango y’aho bakorera.
Likeri zikorwa n’uruganda 1000 Hills zatangiye kwibagiza abakunzi b’agasembuye izisanzwe zitumizwa hanze, nyuma y’amezi abiri gusa zigeze ku isoko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buranenga bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP kuba batitabira gukorana n’Umurenge SACCO ngo bahabwe amafaranga y’inguzanyo yabagenewe.
Nyiramfumukoye Lucie witabiriye Expo 2016 ribera i Gikondo aravuga ko ari kwinjiza agera ku bihumbi 10Frw, abikesha impano ye yo gucuranga Umuduli.
Abana benshi baza muri Expo bari kumwe n’ababyeyi usanga ikibashishikaje ahanini ari ukujya kwidagadura mu bikinisho bitandukanye byabagenewe.
Imurikagurisha ry’igihugu Expo 2016 rizarangira kuwa kane aho kuba kuwa gatatu nk’uko byari biteganyije, kubera ubusabe bwa benshi mu baryitabiriye.
Ikigo cya Leta ya Tanzaniya gishinzwe ibicuruzwa bica ku byambu by’iki gihugu,TPA, kigiye gufungura imiryango mu Rwanda bitarenze 2016.
Bamwe mu baguzi bakunze kuvuga ko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bihenze ugereranyije n’ibiva hanze, ariko Expo 2016 yerekana ko atari ukuri.
Banki ya Kigali (BK) iratangaza ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2016 inyungu yabonye yiyongereyeho 16% ugereranyije n’umwaka ushize mu gihe nk’iki.
Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zongereye ububare w’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya kugurishirizwayo bitishuye amahoro.
Abitabira imurikagurisha barishimira ko hari bimwe mu bicuruzwa bimurikwa byagabanyirijwe ibiciro.
Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Congo Brazaville bemeje ko bagiye kongera ubuhahirane mu by’ubucuruzi n’ikoranabuhanga.
Bamwe mu Banyarwanda bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali barahamya ko ari umwanya wo kugaragaza ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba buratangaza ko bwamaze gufata ingamba ku bakorera magendu mu Kiyaga cya Kivu bakanyereza imisoro.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yahagaritse by’agateganyo imikino y’amahirwe izwi nk’Ikiryabarezi, nyuma y’igenzura ryasanze bamwe mu bayicuruza batubahiriza amategeko n’amabwiriza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kiravuga ko gifite gahunda yo guca abitwaza ko imisoro iri hejuru bakajya gushora imari mu bindi bihugu.
Abacururiza mu isoko rya Gisiza ryo mu Murenge wa Musasa muri Rutsiro bavuga ko nabo babangamiwe no gucururiza mu muhanda bagasaba isoko.
Inyama z’ingurube ni zimwe mu zikunzwe cyane mu Karere ka Rusizi ndetse no muri Congo ariko aborozi ntibarabasha guhaza isoko ry’abazikeneye.