Station Gulf Energy yatangiye gukorera mu mujyi wa Gakenke igiye korohereza abatunze ibinyabiziga kuko hari hashize umwaka n’igice nta Stastion ya Essenceiboneka muri ako karere .
Abikorera bo mu karere ka Nyamasheke barategura imurikagurisha rya mbere muri aka karere kugira ngo bagaragaze ibikorerwa muri aka karere kandi banunkuke ubumenyi n’ubunararibonye bazasangizwa n’abikorera b’ahandi bazaza kumurika ibikorwa byabo.
Ministri w’Ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yasuye abashoramari bo mu karere ka Rusizi kuwa 14/05/2013, anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako y’isoko mpuzamahanga ryo kwagura ubucuruzi bwo bwambukiranya umupaka wa Rusizi ya mbere.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, arakangurira abacuruzi bo mu karere ka Rusizi kubaka amasoko arimo ibicuruzwa byifuzwa n’ababagana cyane cyane Abanyekongo dore ko bakunze cyane ibicuruzwa byo mu Rwanda.
Abakozi babiri barasaba akarere ka Rutsiro kubishyura amafaranga arenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400 kubera ibikorwa bakoze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Congo Nil mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2012.
Abacuruzi b’imbuto n’imboga bacururiza mu isoko rwa Gakenke, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke baratangaza ko babangamiwe no gukorera ahantu banyagirwa, bikabatera igihombo .
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro (RRA) cyasinyanye amasezerano y’ubwumvikane n’Ikigo cya Trade Mark East Africa azafasha mu kugenzura ibicuruzwa binyuzwa mu Rwanda bivuye mu bihugu birukikije.
Abacururiza mu isoko rya Nyabisindu mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga baratangaza ko kuba iri soko ritubakiye bibabangamira cyane cyane muri iki gihe cy’imvura kuko iyo iguye bibasaba guhagarika akazi bakanura ibicuruzwa.
Claire Akamanzi uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) yashyizwe ku rutonde rw’abagore 25 b’indashyikirwa bashobora gufata ibyemezo bijyanye n’ubucuruzi ku rwego rwo hejuru muri Afurika.
Urubyiruko rurenga 70 ruvuga ko rubasha gukorera amafaranga ari hagati ya 3000 na 4000 ku munsi bitewe no kwikorera imizigo y’abantu bahinduranya imodoka iyo bageze mu karere ka Gakenke, aho umuhanda Kigali-Musanze wacitse.
Umugabo witwa Hategekimana Sebastien utuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, arasaba ubuyobozi bw’uwo murenge kumwishyura amafaranga bumurimo hashize umwaka wose.
Abarema isoko rya Rwagitima riri mu murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, baratangaza ko mu bihe by’imvura bibagora kurema iryo soko kubera icyondo kinshi kiharangwa iyo imvura yaguye.
Raporo yakozwe na Banki y’isi hamwe n’ikigo IFC mu mwaka ushize wa 2012 igaragaza imiterere y’ishoramari mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasizuba (EAC), ishobora kuza gushyira u Rwanda mu myanya ya mbere, hashingiwe ku byagendeweho mu kuyikora, bigizwe ahanini n’ishyirwaho ry’amategeko yorohereza ishoramari.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kirasaba abatumiza ibicuruzwa mu mahanga guca ukubiri n’umuco wo kunyereza imisoro kandi bagakoresha neza ubworoherezwe (facilities) service za gasutamo zigenda zibashyirirwaho.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kirasaba abagana amasoko n’amabutike kwibuka kwaka inyemezabuguzi (facture), kuko bibarinda ibibazo byakurikiraho. Iki kigo kibitangaje nyuma y’aho gitangirije uburyo bushya bwo kubara ibyaguzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, Electronic Billing Machine (EBM).
Abantu batunguwe no kubona amatangazo ahamagarira abantu kwitabira cyamunara ya hoteli Ten To Ten Paradise y’umugabo bita Mbanzabugabo azwiho ubukire. Iyi hoteli iri mu mujyi rwagati w’akarere ka Rusizi ngo igiye kugurishwa cyamunara kubera umwenda wa banki.
Bamwe mu bafundi bakoreye isosiyete yubatse isoko rya kijyambere ry’akarere ka Nyanza mu mwaka ushize wa 2012 bavuga ko bigeze mu mwaka wa 2013 batarabona amafaranga yabo agera ku bihumbi 600 bavunikiye.
Abikorera bo mu turere turindwi tugize Intara y’iBurengerazuba, tariki 25/04/2013, bashyize umukono ku mihigo y’umwaka wa 2013. Iyo mihigo hafi ya yose ihuriza ku gushyiraho umwete mu kwinjiza abanyamuryango bashya mu rugaga rw’abikorera kugira ngo rurusheho kugira imbaraga no kunoza akazi rushinzwe.
Bamwe mu bakozi bakoraga isuku ku karere ka Nyabihu n’ahandi mu masantire y’aka karere, bavuga ko bamaze amezi abiri badahembwa bakaba batabona amafaranga yo kubatunga, kwikenuza no kwishyura amazu ku bakodesha.
Kuba uruganda Inyange rwashyize ku isoko amata atunganijwe ku giciro cy’amafaranga 400 kuri litiro ngo rukwiye kubishimirwa, kuko rwatangiye kugeza amata ku baturage benshi bashoboka, nk’uko Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yabitangaje.
Kongera ubuso buhingwaho umuceri no gushaka imbuto nziza zikunzwe ku isoko nicyo kizere cyahawe sosiyete SOPAVU Ltd yeguriwe uruganda rutonora umuceri ruri mu karere ka Gatsibo tariki 22/04/2013.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga aratangaza ko ubucuruzi bwa forode bwavugwaga mu cyahoze ari Gitarama (ubu ni mu karere ka Muhanga) butakiharangwa kuko ubu ngo bwabaye amateka.
Inganda 12 muri 13 z’amakoperative y’abahinzi ba kawa mu Karere ka Gakenke zagize igihombo mu mwaka wa 2012 kubera ikibazo cy’igiciro cya kawa y’ibitumbwe cyari gihanitse n’imicungire mibi y’umutungo wa koperative.
Umugabo witwa Rwabuhungu Frederic, utuye mu murenge wa Kinyababa, akarere ka Burera, avuga ko umushinga akora uzatera imbere nawe ukamuteza imbere kurushaho mu gihe mu murenge atuyemo hazaba hageze umuriro w’amashanyarazi.
Bamwe mu bagerageje kwihangira imirimo bikabahira bavuga ko biba bitoroshye ariko ko bitewe n’ubuzima buba bugoye umuntu abyiyemeza kandi akabigeraho bityo akiteza imbere.
Ubuyobozi bw’isosiyete yitwa Pyramid icukura amabuye y’agaciro irahakana ko u Rwanda nta mabuye y’agaciro rukura muri Congo kuko ngo basanze narwo rutunze menshi ku buryo benshi batazi.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Burera atangaza ko ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, uri mu Cyanika, mu karere ka Burera, hagiye kubakwa isoko mpuzamahanga.
Abaturage icyenda bo mu murenge wa Bugarama ku karere ka Rusizi barinubira kuba batishyurwa amafaranga yabo nyuma y’uko babujijwe kugeza ikibazo cyabo kuri Perezida Kagame bizezwa ko bazahembwa vuba.
Abacuruzi b’umucanga bakorera ahitwa kuri Depo mu karere ka Rusizi bavuga ko batishimiye gusoreshwa badakora nyuma yo gufungirwa bagasabwa kujya gukorera ku cyambu cya Busekanka.
Nyuma yo kugenzura isuku mu karere ka Gicumbi ahacururizwa ibiribwa no muri za restora itsinda rishinzwe kugenzura abo bacuruzi rirasaba abatereka ibyo bacuruza ku muhanda kubireka kuko imyanda ijyamo yangiza ubuzima bw’abantu.