Ubu ushobora kuguza kugeza ku bihumbi 300RWf na Mobile Money

Ikigo cy’itumanaho, MTN Rwanda ku bufatanye na Banki Nyafurika y’Ubucuruzi (CBA), cyatangije uburyo bushya bwo kuguriza abakiriya bacyo amafaranga hifashishijwe telefone.

Ikirango cya MoKash cy'uburyo bushya MTN yatangije bwo kuguriza abafatabuguzi ba Mobile Money
Ikirango cya MoKash cy’uburyo bushya MTN yatangije bwo kuguriza abafatabuguzi ba Mobile Money

Ubu buryo bushya bwiswe ‘MoKash’ bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2017, ngo bureba abafatabuguzi ba MTN banakoresha MTN Mobile Money.

Arthur Rutagengwa, Umuyobozi wa Mobile Money mu Rwanda yagarutse ku bisabwa kugira ngo uwifuza kugurizwa abone inguzanyo.

Agira ati “Icyo umuntu asabwa ni ko ‘SIM Card’ iba iri muri Mobile Money kandi ikora, imwanditseho, akoresha izindi servisi nk’ubutumwa bugufi, internet, guhamagara n’ibindi.

Ibyo ni byo basuzuma basanga usaba inguzanyo abyujuje akayihabwa. Ntabwo ari buri wese usabye inguzanyo uzajya ayibona.”

Ubuyobozi bwa CBA buvuga ko inguzanyo ntarengwa ari ibihumbi 300RWf kandi ugurijwe amafaranga akayishyura yongeyeho inyungu ya 9%.

Gusa ngo bishobora guhinduka bitewe n’inguzanyo umuntu yasabye, naho ubikije akazajya yungukirwa 7% ku mwaka.

Abayobozi muri MTN basobanurira abanyamakuru ubwiza bwo gukoresha ubu buryo
Abayobozi muri MTN basobanurira abanyamakuru ubwiza bwo gukoresha ubu buryo

Umuyobozi mukuru wa CBA, Eric Muriuki yavuze ko amafaranga abitse muri ubu buryo bwa "MoKash" aba afite umutekano.

Agira ati “Amafaranga yabikijwe arashinganye mu kigo cy’ubwishingizi cyo mu Rwanda. Ikindi ni uko MoKash ibikira amafaranga abakiriya nk’uko izindi banki zibigenza hifashishijwe ikoranabuhanga, ntibagire impungenge rero kuko amafaranga yabo azaba arinzwe neza."

Alain Numa ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, yasobanuriye abari bahari uburyo MoKash ikoreshwa.

Agira ati “Iyo uri umufatabuguzi wa Mobile Money, wandika *182# ukareba ibikurikiraho ari ho usanga bakubaza niba ushaka kubitsa cyangwa kugurizwa.

Niba ushaka inguzanyo urabona aho bakwereka amafaranga wemerewe, ugakurikiza amabwiriza ubundi inguzanyo ugahita uyibona."

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete yavuze ko ubu buryo buzatuma kugendana umurundo w’amafarangabigabanuka bityo ntihabeho kwibwa. Ikindi ngo iyo amafaranga abitswe mu ikoranabuhanga byorohera Leta gukurikirana imikoreshereze yayo.

Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, Umuyobozi mukuru wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), Monique Nsanzabaganwa, abayobozi n’abakozi ba MTN na CBA.

Minisitiri Gatete yashimye ubu buryo bwa "Mokash" kuko bujyana na gahunda yatangijwe na leta ikangurira abantu kutagendana amafaranga menshi
Minisitiri Gatete yashimye ubu buryo bwa "Mokash" kuko bujyana na gahunda yatangijwe na leta ikangurira abantu kutagendana amafaranga menshi

Bashimye iki gikorwa kuko kiri muri gahunda isanzwe mu Rwanda yo gushishikariza abantu kutagendana amafaranga menshi mu mifuka cyangwa mu bikapu, ngo kuko umutekano wayo uba utizewe.

Ibitekerezo   ( 66 )

Nibagiwe kwishyura umunsi umwe urashira none maze igihe baranyangiye kumpa inguzanyo bisaba iki ngo bongere bakugurize

Alias yanditse ku itariki ya: 24-04-2025  →  Musubize

Munturize 120,000

Alias yanditse ku itariki ya: 26-03-2025  →  Musubize

Cyeneye inguzanyo yubucuruzi

Manirafasha augustin yanditse ku itariki ya: 12-02-2025  →  Musubize

Mugurize70000

Sibomana yanditse ku itariki ya: 20-01-2025  →  Musubize

Shaka inguzanyo yubucuruzi

Habyarimana joas yanditse ku itariki ya: 14-01-2025  →  Musubize

Basaba inguzano bakanze iyihe mibare

MUKANDAYISENGA Vneranda yanditse ku itariki ya: 27-12-2024  →  Musubize

dusha inguzanyo

mukagahutu yanditse ku itariki ya: 5-01-2025  →  Musubize

Kwaka inguzanyo yuburuzi

Habyarimana joas yanditse ku itariki ya: 14-01-2025  →  Musubize

Ngewe nshaka komunguza ibihumbi bitandatu sinzi niba byakuda

Mugisha yanditse ku itariki ya: 9-03-2025  →  Musubize

Basaba inguzanyo bate?

Twayigize isaie yanditse ku itariki ya: 16-10-2024  →  Musubize

Kujyirango wemererwe inguzanyo bisaba iki

Rukundo fidele yanditse ku itariki ya: 6-01-2025  →  Musubize

Kujyirango wemererwe inguzanyo bisaba iki

Rukundo fidele yanditse ku itariki ya: 6-01-2025  →  Musubize

Kujyirango wemererwe inguzanyo bisaba iki

Rukundo fidele yanditse ku itariki ya: 6-01-2025  →  Musubize

Munguze ibihumbi ijana

Byukusenge Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-10-2024  →  Musubize

Njyewe sinzi impamvu nsaba inguzanyo bagahakana

Kirabo joyce yanditse ku itariki ya: 20-07-2024  →  Musubize

Njyewe sinzi impamvu nsaba inguzanyo bagahakana

Kirabo joyce yanditse ku itariki ya: 20-07-2024  →  Musubize

Mwiriwe neza nanjye nemerewe inguzayo 50,000 frw ariko iyo nyisabye ntago bayimpa ,bampa msg ivuga ngo ngane ishami ntange ibindanga maze kujyaho inshuro zirenga 3 ariko nubu ntago bayimpa, mumfashe rwose

Imana ibahe umugisha

UMUTESI Afissa yanditse ku itariki ya: 15-07-2024  →  Musubize

Mwiriwe neza mbitsa cyane kuri Mokash, nasaba inguzanyo bakambwira ko umubare ntarengwa ari 50,000 frw. Nayaguza bakambwira kugana ishami rinyegereye nkatanga ibindanga maze kujyaho inshuro zirenga 3 ariko nubu ntago nemerewe iyo nguzanyo mumfashe rwose ese icyo kibazo cyakemurwa gute?

Murakoze mugire.

UMUTESI Afissa yanditse ku itariki ya: 15-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka