
Ubu buryo bushya bwiswe ‘MoKash’ bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2017, ngo bureba abafatabuguzi ba MTN banakoresha MTN Mobile Money.
Arthur Rutagengwa, Umuyobozi wa Mobile Money mu Rwanda yagarutse ku bisabwa kugira ngo uwifuza kugurizwa abone inguzanyo.
Agira ati “Icyo umuntu asabwa ni ko ‘SIM Card’ iba iri muri Mobile Money kandi ikora, imwanditseho, akoresha izindi servisi nk’ubutumwa bugufi, internet, guhamagara n’ibindi.
Ibyo ni byo basuzuma basanga usaba inguzanyo abyujuje akayihabwa. Ntabwo ari buri wese usabye inguzanyo uzajya ayibona.”
Ubuyobozi bwa CBA buvuga ko inguzanyo ntarengwa ari ibihumbi 300RWf kandi ugurijwe amafaranga akayishyura yongeyeho inyungu ya 9%.
Gusa ngo bishobora guhinduka bitewe n’inguzanyo umuntu yasabye, naho ubikije akazajya yungukirwa 7% ku mwaka.

Umuyobozi mukuru wa CBA, Eric Muriuki yavuze ko amafaranga abitse muri ubu buryo bwa "MoKash" aba afite umutekano.
Agira ati “Amafaranga yabikijwe arashinganye mu kigo cy’ubwishingizi cyo mu Rwanda. Ikindi ni uko MoKash ibikira amafaranga abakiriya nk’uko izindi banki zibigenza hifashishijwe ikoranabuhanga, ntibagire impungenge rero kuko amafaranga yabo azaba arinzwe neza."
Alain Numa ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, yasobanuriye abari bahari uburyo MoKash ikoreshwa.
Agira ati “Iyo uri umufatabuguzi wa Mobile Money, wandika *182# ukareba ibikurikiraho ari ho usanga bakubaza niba ushaka kubitsa cyangwa kugurizwa.
Niba ushaka inguzanyo urabona aho bakwereka amafaranga wemerewe, ugakurikiza amabwiriza ubundi inguzanyo ugahita uyibona."
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete yavuze ko ubu buryo buzatuma kugendana umurundo w’amafarangabigabanuka bityo ntihabeho kwibwa. Ikindi ngo iyo amafaranga abitswe mu ikoranabuhanga byorohera Leta gukurikirana imikoreshereze yayo.
Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, Umuyobozi mukuru wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), Monique Nsanzabaganwa, abayobozi n’abakozi ba MTN na CBA.

Bashimye iki gikorwa kuko kiri muri gahunda isanzwe mu Rwanda yo gushishikariza abantu kutagendana amafaranga menshi mu mifuka cyangwa mu bikapu, ngo kuko umutekano wayo uba utizewe.
Ibitekerezo ( 70 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza nanjye nemerewe inguzayo 50,000 frw ariko iyo nyisabye ntago bayimpa ,bampa msg ivuga ngo ngane ishami ntange ibindanga maze kujyaho inshuro zirenga 3 ariko nubu ntago bayimpa, mumfashe rwose
Imana ibahe umugisha
Mwiriwe neza mbitsa cyane kuri Mokash, nasaba inguzanyo bakambwira ko umubare ntarengwa ari 50,000 frw. Nayaguza bakambwira kugana ishami rinyegereye nkatanga ibindanga maze kujyaho inshuro zirenga 3 ariko nubu ntago nemerewe iyo nguzanyo mumfashe rwose ese icyo kibazo cyakemurwa gute?
Murakoze mugire.
Ndashaka kubabaza niba narashyizwe muri ba bihemu,kuko nishyuye inguzanyo nkerereweho umusi umwe.
Ndasha nange inguzanyo yamafaranga yokungukira ndabona ayo kwiteza imbere bishoboste mwampa igihumbi 250000
Mwanguriza amafaranga 300000 yo gutangira gucuruza amafarang Kur momo (Agent)niba byakund kuri 0794049910 nukuri nabishyura neza Kandi tugakomeza gukorana neza murakoze
Ndashaka mubwire uko nakwishyura nyabonye murakoze
Ndashaka mubwire uko nakwishyura nyabonye murakoze
Nonese mwanguriza ibihumbi 25000
Nukuripe nayabishyura mumitsi5 mubyemeye mwayashyirakuri 0785451586
murakoze
Ese koturi inyangamugayo mwaduha inguzanyo ya mokash kuri nimero 0790441401
Mwangurije amafaranga ibihumbi 25000
maze igihe nkoresha mokash, mbitsa kandi mbikuza, ariko iyo ngiue gusaba inguzanyo bambwira ko nemerewe zero. Ese mfite ikihe kibazo, ko nifuza gukorana na MTN na CBA neza.
Murakoze
kO mbitsa cyane kuri mokash nasaba inguzanyo bakambwira ko umubare ntarengwa ari zero. Mwambwira impamvu ikibazo cyakemurwa gute
Ndashaka nange munshyire muri loan system kuko ndabitsa nkanabikuza ariko singuza bambwirako loan ari 0
Ndibaza ko maze imyaka irenga 4 mbitsa nk’anabikura none ko nsaba inguzanyo bakambwirako inguzanyo ntarengwa ari 0 none ndasabwa iki ngo ngikore ariko mbone service nk’abandi?????