Ubu ushobora kuguza kugeza ku bihumbi 300RWf na Mobile Money

Ikigo cy’itumanaho, MTN Rwanda ku bufatanye na Banki Nyafurika y’Ubucuruzi (CBA), cyatangije uburyo bushya bwo kuguriza abakiriya bacyo amafaranga hifashishijwe telefone.

Ikirango cya MoKash cy'uburyo bushya MTN yatangije bwo kuguriza abafatabuguzi ba Mobile Money
Ikirango cya MoKash cy’uburyo bushya MTN yatangije bwo kuguriza abafatabuguzi ba Mobile Money

Ubu buryo bushya bwiswe ‘MoKash’ bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2017, ngo bureba abafatabuguzi ba MTN banakoresha MTN Mobile Money.

Arthur Rutagengwa, Umuyobozi wa Mobile Money mu Rwanda yagarutse ku bisabwa kugira ngo uwifuza kugurizwa abone inguzanyo.

Agira ati “Icyo umuntu asabwa ni ko ‘SIM Card’ iba iri muri Mobile Money kandi ikora, imwanditseho, akoresha izindi servisi nk’ubutumwa bugufi, internet, guhamagara n’ibindi.

Ibyo ni byo basuzuma basanga usaba inguzanyo abyujuje akayihabwa. Ntabwo ari buri wese usabye inguzanyo uzajya ayibona.”

Ubuyobozi bwa CBA buvuga ko inguzanyo ntarengwa ari ibihumbi 300RWf kandi ugurijwe amafaranga akayishyura yongeyeho inyungu ya 9%.

Gusa ngo bishobora guhinduka bitewe n’inguzanyo umuntu yasabye, naho ubikije akazajya yungukirwa 7% ku mwaka.

Abayobozi muri MTN basobanurira abanyamakuru ubwiza bwo gukoresha ubu buryo
Abayobozi muri MTN basobanurira abanyamakuru ubwiza bwo gukoresha ubu buryo

Umuyobozi mukuru wa CBA, Eric Muriuki yavuze ko amafaranga abitse muri ubu buryo bwa "MoKash" aba afite umutekano.

Agira ati “Amafaranga yabikijwe arashinganye mu kigo cy’ubwishingizi cyo mu Rwanda. Ikindi ni uko MoKash ibikira amafaranga abakiriya nk’uko izindi banki zibigenza hifashishijwe ikoranabuhanga, ntibagire impungenge rero kuko amafaranga yabo azaba arinzwe neza."

Alain Numa ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, yasobanuriye abari bahari uburyo MoKash ikoreshwa.

Agira ati “Iyo uri umufatabuguzi wa Mobile Money, wandika *182# ukareba ibikurikiraho ari ho usanga bakubaza niba ushaka kubitsa cyangwa kugurizwa.

Niba ushaka inguzanyo urabona aho bakwereka amafaranga wemerewe, ugakurikiza amabwiriza ubundi inguzanyo ugahita uyibona."

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete yavuze ko ubu buryo buzatuma kugendana umurundo w’amafarangabigabanuka bityo ntihabeho kwibwa. Ikindi ngo iyo amafaranga abitswe mu ikoranabuhanga byorohera Leta gukurikirana imikoreshereze yayo.

Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, Umuyobozi mukuru wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), Monique Nsanzabaganwa, abayobozi n’abakozi ba MTN na CBA.

Minisitiri Gatete yashimye ubu buryo bwa "Mokash" kuko bujyana na gahunda yatangijwe na leta ikangurira abantu kutagendana amafaranga menshi
Minisitiri Gatete yashimye ubu buryo bwa "Mokash" kuko bujyana na gahunda yatangijwe na leta ikangurira abantu kutagendana amafaranga menshi

Bashimye iki gikorwa kuko kiri muri gahunda isanzwe mu Rwanda yo gushishikariza abantu kutagendana amafaranga menshi mu mifuka cyangwa mu bikapu, ngo kuko umutekano wayo uba utizewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 42 )

Wahabwa imguzanyo umaze kuzigama angahe nibura?

Maniragena celestin yanditse ku itariki ya: 18-06-2020  →  Musubize

Uko wabona inguzanyo Mokash

Karigirwa Bonaventure yanditse ku itariki ya: 12-05-2020  →  Musubize

Inguzanyo narengwa nangahe
Kugurizwa bisabiki?

ndacyayisengadamien yanditse ku itariki ya: 9-06-2020  →  Musubize

Ushobora Gusaba inguzanyo ufite mi amafaranga nagana iiki

Karigirwa Bonaventure yanditse ku itariki ya: 12-05-2020  →  Musubize

Mokash ni nziza gusa inyungu iri hejuru kandi igihe cyo kwishyura ni gito

Ndikubwimana jean Pierre yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Mutubwire , ni amafaranga angahe ugomba kuba ufite kuri Mokash kugirango mumugurize?

Young Money yanditse ku itariki ya: 22-07-2019  →  Musubize

Amafaranga angahe ugomba kuba ufite kuri mokash ngo ugurizwe

Karigirwa Bonaventure yanditse ku itariki ya: 12-05-2020  →  Musubize

Nsaba inguzanyo mukansubiza ngo ndimo umwenda kandi narishyuye

Karigirwa,Bonaventure yanditse ku itariki ya: 20-06-2018  →  Musubize

Ko mwana inguzanyo ntimunsubize .ngomba kubitsa angahe ngo mumps inguzanyo.murakoze

Karigirwa Bonaventure yanditse ku itariki ya: 4-06-2020  →  Musubize

Ngewembona mwabwiza abantu ukuri iyonyungu irarenze 9%Kukwezi ninyishi kandi kubitsa araringwi 7%Kwijanaku kumwaka.

phiremo yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

ese amafaranga umuntu yizigamye ayagiraho ubuhe burenganzira?

Ndikumana yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

amafranga umuntu yizigamye ayagiraho ubuhe burenganzira? ese umuntu yemererwa inguzanyo amaze igihe kingana iki akora save? tell us plz

nkindi yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

plz mutubwire amafranga umuntu yizigamye ayagiraho uburenganzira bungana bute? ese muguriza umuntu amaze igihe kingana gute asavinga?? tell us plz

nkindi yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

Ndashaka kugurizwa ibihumbi 35000 kandi munyereke compte yanjye ariho thinks.

Nkaka jean yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

Ewane boro yanze man, nange natangiye kubitsa ark sometime i want to get a loan gusa bakambwira ngo "client acount isn’t active". So imagine. Jxt mubitunganye bana

Nizzo yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka