
Ubu buryo bushya bwiswe ‘MoKash’ bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2017, ngo bureba abafatabuguzi ba MTN banakoresha MTN Mobile Money.
Arthur Rutagengwa, Umuyobozi wa Mobile Money mu Rwanda yagarutse ku bisabwa kugira ngo uwifuza kugurizwa abone inguzanyo.
Agira ati “Icyo umuntu asabwa ni ko ‘SIM Card’ iba iri muri Mobile Money kandi ikora, imwanditseho, akoresha izindi servisi nk’ubutumwa bugufi, internet, guhamagara n’ibindi.
Ibyo ni byo basuzuma basanga usaba inguzanyo abyujuje akayihabwa. Ntabwo ari buri wese usabye inguzanyo uzajya ayibona.”
Ubuyobozi bwa CBA buvuga ko inguzanyo ntarengwa ari ibihumbi 300RWf kandi ugurijwe amafaranga akayishyura yongeyeho inyungu ya 9%.
Gusa ngo bishobora guhinduka bitewe n’inguzanyo umuntu yasabye, naho ubikije akazajya yungukirwa 7% ku mwaka.

Umuyobozi mukuru wa CBA, Eric Muriuki yavuze ko amafaranga abitse muri ubu buryo bwa "MoKash" aba afite umutekano.
Agira ati “Amafaranga yabikijwe arashinganye mu kigo cy’ubwishingizi cyo mu Rwanda. Ikindi ni uko MoKash ibikira amafaranga abakiriya nk’uko izindi banki zibigenza hifashishijwe ikoranabuhanga, ntibagire impungenge rero kuko amafaranga yabo azaba arinzwe neza."
Alain Numa ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, yasobanuriye abari bahari uburyo MoKash ikoreshwa.
Agira ati “Iyo uri umufatabuguzi wa Mobile Money, wandika *182# ukareba ibikurikiraho ari ho usanga bakubaza niba ushaka kubitsa cyangwa kugurizwa.
Niba ushaka inguzanyo urabona aho bakwereka amafaranga wemerewe, ugakurikiza amabwiriza ubundi inguzanyo ugahita uyibona."
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete yavuze ko ubu buryo buzatuma kugendana umurundo w’amafarangabigabanuka bityo ntihabeho kwibwa. Ikindi ngo iyo amafaranga abitswe mu ikoranabuhanga byorohera Leta gukurikirana imikoreshereze yayo.
Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, Umuyobozi mukuru wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), Monique Nsanzabaganwa, abayobozi n’abakozi ba MTN na CBA.

Bashimye iki gikorwa kuko kiri muri gahunda isanzwe mu Rwanda yo gushishikariza abantu kutagendana amafaranga menshi mu mifuka cyangwa mu bikapu, ngo kuko umutekano wayo uba utizewe.
Ibitekerezo ( 66 )
Ohereza igitekerezo
|
amafranga umuntu yizigamye ayagiraho ubuhe burenganzira? ese umuntu yemererwa inguzanyo amaze igihe kingana iki akora save? tell us plz
plz mutubwire amafranga umuntu yizigamye ayagiraho uburenganzira bungana bute? ese muguriza umuntu amaze igihe kingana gute asavinga?? tell us plz
Ndashaka kugurizwa ibihumbi 35000 kandi munyereke compte yanjye ariho thinks.
Ewane boro yanze man, nange natangiye kubitsa ark sometime i want to get a loan gusa bakambwira ngo "client acount isn’t active". So imagine. Jxt mubitunganye bana
Ko batatubwiye c amafaranga ashoboka umuntu ashobora kubitsa ngo atangire kugurizwa.
mwaramutse nimutubwire mutangira kuguriza umuntu ari uko amaze gukora iki muri mokash ko nguza bakayanyima kd naratangiye kubitsa?
Muduhe number zanyu umuntu yabahamagaraho agize ikibazo. Kuko umuntu ashobora kuguza mukamuha message ko yayabonye hanyuma ntihagaragare compte mwoherejeho izo cash. Ubwo bigenze gutyo umuntu yazishyura amafranga atigeze ahabwa?
njye nagujije amafaranga ibihumbi 10000 mumpa message ko nyabonye ndetse ko nzayishyura9/3/2017 hiyongeyeho inyungu ya9% ariko ntabuze konti mwayoherejeho kandi nongera nkaguza mukambwira ko ndimo inguzanyo ntarishyura ndibaza ubu nzishyura amafaranga ntabonye ese ko na nimero mwashyizeho umuntu yabahamagaraho agize ikibazo nkicyo
IKI GITEKEREZA NDAGISHIMYE ARIKO IKIBAZO NANONE NKUMU BANKIER....NIBYITABIRWA NKA MOB.MONEY NYINSHI MURI BANK ZIZAKURAHO?!!!
nibyiza ko abakiriya babwizwa ukuri nge natangajwe nukuntu umuntu ukuza yunguka 9% mu kwezi naho ubikije akungungukirwa 7% mumwaka iyo corellation ntibaho muri buness rwose BNR izabirebeho .nabonye munimana option yo kubikuza frw twibikiye nayose bisaba some fixed time?
service ntago zinoze mugemubanza mutunganye hanyu mubone gutangaza
ubuse umuturage arajyaho asange bidakunda nkunatwe byatunaniye
bivuze iki?
kubitsa byanze service ntago zinoze