Ubu ushobora kuguza kugeza ku bihumbi 300RWf na Mobile Money

Ikigo cy’itumanaho, MTN Rwanda ku bufatanye na Banki Nyafurika y’Ubucuruzi (CBA), cyatangije uburyo bushya bwo kuguriza abakiriya bacyo amafaranga hifashishijwe telefone.

Ikirango cya MoKash cy'uburyo bushya MTN yatangije bwo kuguriza abafatabuguzi ba Mobile Money
Ikirango cya MoKash cy’uburyo bushya MTN yatangije bwo kuguriza abafatabuguzi ba Mobile Money

Ubu buryo bushya bwiswe ‘MoKash’ bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2017, ngo bureba abafatabuguzi ba MTN banakoresha MTN Mobile Money.

Arthur Rutagengwa, Umuyobozi wa Mobile Money mu Rwanda yagarutse ku bisabwa kugira ngo uwifuza kugurizwa abone inguzanyo.

Agira ati “Icyo umuntu asabwa ni ko ‘SIM Card’ iba iri muri Mobile Money kandi ikora, imwanditseho, akoresha izindi servisi nk’ubutumwa bugufi, internet, guhamagara n’ibindi.

Ibyo ni byo basuzuma basanga usaba inguzanyo abyujuje akayihabwa. Ntabwo ari buri wese usabye inguzanyo uzajya ayibona.”

Ubuyobozi bwa CBA buvuga ko inguzanyo ntarengwa ari ibihumbi 300RWf kandi ugurijwe amafaranga akayishyura yongeyeho inyungu ya 9%.

Gusa ngo bishobora guhinduka bitewe n’inguzanyo umuntu yasabye, naho ubikije akazajya yungukirwa 7% ku mwaka.

Abayobozi muri MTN basobanurira abanyamakuru ubwiza bwo gukoresha ubu buryo
Abayobozi muri MTN basobanurira abanyamakuru ubwiza bwo gukoresha ubu buryo

Umuyobozi mukuru wa CBA, Eric Muriuki yavuze ko amafaranga abitse muri ubu buryo bwa "MoKash" aba afite umutekano.

Agira ati “Amafaranga yabikijwe arashinganye mu kigo cy’ubwishingizi cyo mu Rwanda. Ikindi ni uko MoKash ibikira amafaranga abakiriya nk’uko izindi banki zibigenza hifashishijwe ikoranabuhanga, ntibagire impungenge rero kuko amafaranga yabo azaba arinzwe neza."

Alain Numa ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, yasobanuriye abari bahari uburyo MoKash ikoreshwa.

Agira ati “Iyo uri umufatabuguzi wa Mobile Money, wandika *182# ukareba ibikurikiraho ari ho usanga bakubaza niba ushaka kubitsa cyangwa kugurizwa.

Niba ushaka inguzanyo urabona aho bakwereka amafaranga wemerewe, ugakurikiza amabwiriza ubundi inguzanyo ugahita uyibona."

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete yavuze ko ubu buryo buzatuma kugendana umurundo w’amafarangabigabanuka bityo ntihabeho kwibwa. Ikindi ngo iyo amafaranga abitswe mu ikoranabuhanga byorohera Leta gukurikirana imikoreshereze yayo.

Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, Umuyobozi mukuru wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), Monique Nsanzabaganwa, abayobozi n’abakozi ba MTN na CBA.

Minisitiri Gatete yashimye ubu buryo bwa "Mokash" kuko bujyana na gahunda yatangijwe na leta ikangurira abantu kutagendana amafaranga menshi
Minisitiri Gatete yashimye ubu buryo bwa "Mokash" kuko bujyana na gahunda yatangijwe na leta ikangurira abantu kutagendana amafaranga menshi

Bashimye iki gikorwa kuko kiri muri gahunda isanzwe mu Rwanda yo gushishikariza abantu kutagendana amafaranga menshi mu mifuka cyangwa mu bikapu, ngo kuko umutekano wayo uba utizewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 42 )

Ko batatubwiye c amafaranga ashoboka umuntu ashobora kubitsa ngo atangire kugurizwa.

fifi yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

mwaramutse nimutubwire mutangira kuguriza umuntu ari uko amaze gukora iki muri mokash ko nguza bakayanyima kd naratangiye kubitsa?

murwanashyaka jonas yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Muduhe number zanyu umuntu yabahamagaraho agize ikibazo. Kuko umuntu ashobora kuguza mukamuha message ko yayabonye hanyuma ntihagaragare compte mwoherejeho izo cash. Ubwo bigenze gutyo umuntu yazishyura amafranga atigeze ahabwa?

Zaza yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

njye nagujije amafaranga ibihumbi 10000 mumpa message ko nyabonye ndetse ko nzayishyura9/3/2017 hiyongeyeho inyungu ya9% ariko ntabuze konti mwayoherejeho kandi nongera nkaguza mukambwira ko ndimo inguzanyo ntarishyura ndibaza ubu nzishyura amafaranga ntabonye ese ko na nimero mwashyizeho umuntu yabahamagaraho agize ikibazo nkicyo

Charles yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

IKI GITEKEREZA NDAGISHIMYE ARIKO IKIBAZO NANONE NKUMU BANKIER....NIBYITABIRWA NKA MOB.MONEY NYINSHI MURI BANK ZIZAKURAHO?!!!

alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2017  →  Musubize

nibyiza ko abakiriya babwizwa ukuri nge natangajwe nukuntu umuntu ukuza yunguka 9% mu kwezi naho ubikije akungungukirwa 7% mumwaka iyo corellation ntibaho muri buness rwose BNR izabirebeho .nabonye munimana option yo kubikuza frw twibikiye nayose bisaba some fixed time?

fulbert yanditse ku itariki ya: 17-02-2017  →  Musubize

service ntago zinoze mugemubanza mutunganye hanyu mubone gutangaza
ubuse umuturage arajyaho asange bidakunda nkunatwe byatunaniye
bivuze iki?

viateur yanditse ku itariki ya: 16-02-2017  →  Musubize

kubitsa byanze service ntago zinoze

viateur yanditse ku itariki ya: 16-02-2017  →  Musubize

ni byiza ariko ntabwo biratangira.kuko ndabona byanze

laly yanditse ku itariki ya: 16-02-2017  →  Musubize

Ni byiza ariko turabona bitarasobanuka bari kudusubiza ngo error occurred(538).please try after some time

TWAGIRAYEZU MARTIN yanditse ku itariki ya: 16-02-2017  →  Musubize

ko harabaguza 5000 simcard bakazijugunya ubwo umuntu azaguza 300.000 mumukure hehe?

sammy yanditse ku itariki ya: 16-02-2017  →  Musubize

Bisaba ikingo umuntu atangire kuguza ayomafaranga? Ese nta gwate bisaba? Murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 16-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka