Abasirikare n’abaturage batuye mu karere ka Nyamasheke barafatanya mu kubakira incike zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bagafatanya gusana imihanda no gusibura imirwanyasuri mu murenge wa Gihombo.
Imihigo y’Akarere ka Nyanza yahizwe mu mwaka wa 2013-2014 ngo yeshejwe ku gipimo cya 95% nk’uko isuzuma ryakozwe n’Intara y’Amajyepfo ryabigaragaje ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 3/06/2014.
Nyuma y’uko urubyiruko rwibumbiye mu muryango FPR-Inkotanyi rumwubakiye inzu yo kubamo, Nyirahirana Domitile wo mu mudugudu wa Benishyaka akagali ka Rurenge umurenge wa Rukomo akarere ka Nyagatare yemeza ko atagica incuro kuko ubu ubucuruzi akora bumutunga.
Abaturage b’akarere ka Nyabihu barashimirwa cyane ubwitange bagaragaje mu gutera inkunga bagenzi babo basizwe iheruheru na Jenoside, kandi iyi nkunga ikaba izakoreshwa mu gukora byinshi bitandukanye bizamura imibereho yabo; nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu yabitangaje.
Urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rugera kuri 17, rwagabiwe inka mu kwezi kwahariwe urubyiruko kwatangiye tariki ya 02/05/2014 kugasozwa tariki ya 31/05/2014.
Nyuma y’imyaka itanu VUP itangijwe mu murenge wa Muhororo wo mu karere ka Ngororero, ibikorwa bya VUP byatumye umubare w’abaturage bakennye bo muri uyu murenge ugabanukaho abarenga ibihumbi 11 kuri 21 batuye umurenge wa Ngororero.
Kubera uburyo ubuhinzi bw’ibirayi bwagize uruhare mu kwiteza imbere mu buryo bunyuranye, Abanyakinigi mu Karere ka Musanze bagereranya ibirayi na zahabu yabo. Ngo abahinze ibirayi babasha kwishyurira abana amashuri ahenze, bakagura amasambu ndetse bakabasha gutunga imiryango yabo neza.
Abaturage bo mu karere ka Burera baturiye Parike y’ibirunga batangaza ko usibye kuba ishyamba ry’iyo Parike rituma babona imvura ngo n’inyamaswa zirimo zituma bava mu bukene biturutse ku mafaranga zinjiza avuye mu bakererugendo baza kuzisura.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert, aravuga ko amahirwe urubyiruko rw’akarere ka Ruhango akiruta ubushobozi bwo kuyabyaza umusaruro, akaba asanga hakwiye kubaho ubukangurambaga buhagije mu rubyiruko.
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Ngororero tariki 28/05/2014, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, yashyikirije imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, inka 10 za kijyambere bagenewe na minisiteri ayoboye.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2014yasuye akarere ka Ngororero aho yaje kuganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze guhera ku mududgudu ku birebana n’imiyoborere myiza yo nkingi y’iterambere ry’igihugu.
Umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD), Dr Donald Kaberuka, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri iyi Banki, basuye bimwe mu bikorwa iyi Banki itera inkunga mu karere ka Nyabihu, mu rwego rwo gusuzuma icyo byazamuyeho abaturage n’uruhare bifite mu iterambere ryabo.
Ubuyobozi bwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) bwasuye umushinga wa Kivu Watt urimo kubyaza amashanyarazi muri gaz methane yo mu Kivu bareba aho ibikorwa by’uwo mushinga bigeze ndetse n’ikibazo cyabayemo cyatumye utarangirira gihe dore ko ngo wagombye kuba waratangiye gutanga ingufu z’amashanyarazi kuva muri Mutarama (…)
Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative ya Coopte Mulindi mu karere ka Gicumbi bavuga ko icyayi ari igihingwa ngandurabukungu ku gihugu kuko cyinjiza amadovise kikanagirira akamaro kanini abagihinga kuko cyabafashije kwivana mu bukene.
Abakozi n’abanyamigabane ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda/Ishami rya Kibuye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero banatera inkunga y’amafaranga miliyoni imwe abarokokeye Jenoside mu Bisesero mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubaherekeza mu rugendo rwo kwigira.
Abayobozi n’impuguke mu by’amazi n’imiturire inoze bitabiriye inama ya Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) yasojwe kuri uyu wa gatanu tariki 23/05/2014 i Kigali basanga kubura amazi meza no kutanoza imiturire y’imijyi, ari imbogamizi kuri ejo hazaza h’umugabane w’Afurika.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yujuje inzu igiye gukorerwamo n’ishami ryayo rya Musanze. Iyi nzu ijyanye n’icyerekerezo tuganamo yuzuye itwaye hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda izatahwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu tariki 24/05/2014.
Ikigega cy’imari Mkoba Private Equity Fund cyigiye gutangira gukorera mu Rwanda, aho ngo cyizazana imari itubutse yo guteza imbere imishinga myiza yunguka itajyaga yoroherwa no kubona inguzanyo z’amabanki.
Umuturage wo mu kagari ka Gifumba mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga atuye mu nzu irimo amashanyarazi ariko idafite inzugi n’amadirishya avuga ko yahisemo amashanyarazi kurusha gukinga inzu.
Urubyiruko rwarokotse Jenoside rwarangije amashuri rukomoka mu turere twa Rusizi na Nyamsheke bibumbiye mu muryango GEAERG INTWARI rwafashije umwe mubakecuru bagizwe incike na Jenoside wo mu umurenge wa Gihundwe mu akarere ka Rusizi.
Imibare igaragazwa na Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD), irerekana ko ubukungu bwa Afurika buhagaze kuri tiliyari imwe n’igice z’Amadorali y’Amerika (US $1.5 Trillion), ngo ariko hakaba hari ikizere cy’uko bwazamuka mu myaka iri imbere.
Banki Nyafurika y’iterambere (BAD) irashima uburyo u Rwanda rukoresha inkunga ku batishoboye; kuko bigaragara ko gutanga inka mu baturage byatumye bagira ubuzima bwiza, babona amafaranga ndetse biha n’akazi urubyiruko ruyajyana ku ikusanyirizo.
Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, Niyomugabo Romalis, arasaba abafite ubumuga muri rusange ndetse n’abakozi b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, bagaharanira kwigira ndetse bakanimakaza gahunda ya (…)
Ubwo batangizaga ku mugaragaro gahunda yo kubitsa amafaranga begeranya mu matsinda kuri konti Twisungane, abaturage bo mu karere ka Huye baba mu matsinda yo kwegeranya amafaranga no kugurizanya bafashwa n’umushingawa USAID Ejo heza, basobanuriwe ko uretse urupfu n’indwara, ibindi ku isi ya Nyagasani biraharanirwa.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB), Prof. Anastase Shyaka, avuga ko intumbero y’igihugu cy’u Rwanda ari uko mu Rwanda hatazongera kubaho abantu bakennye cyane bamwe bita abatindi nyakujya cyangwa abadirigi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, aratangaza ko ibikorwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) imaze gukora mu Rwanda atari iby’amagambo ahubwo byigaragaza.
Mu gihe mu mujyi w’akarere ka Rwamagana hakomeje kugaragara abantu basabiriza ku muhanda, ubuyobozi bw’aka karere buratangaza ko butazabareka ngo bagume muri iyi ngeso isebya abayikora igasebya n’akarere, ahubwo ko hagomba gukorwa ibishoboka kugira ngo uku gusabiriza guhagarare.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Rusizi kuri uyu wa mbere tariki 12.05.2014 bahuguwe n’abakozi ba Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINICOFIN) ku ruhare rwabo mu itorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingego y’imari.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko inka zimaze kugabirwa imiryango itishoboye yo muri ako karere, muri gahunda ya Gira Inka munyarwanda, zibarirwa mu 62230.
Ababumbyi b’amatafari n’amategura babumbira mu gishanga cya Nyarubuha, mu murenge wa Cyungo, ngo basanga umurimo w’ububumbyi warabafashije kugera kuri byinshi mu bijyanye no kwiteza imbere, babikesha ubu bubumbyi.