Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’abasora ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba tariki 14/10/2013, Guverineri w’iyo ntara, Kabahizi Célestin, yagaragaje ko imisoro yinjiye mu ntara ayobora mu mwaka ushize iturutse hanze y’igihugu yagabanutse, bitewe n’umutekano mucye uri Kongo, ibi bikaba bitandukanye n’iby’abavuga ko u (…)
U Rwanda rugiye gutangira kubarura umutungo kamere rufite ruhereye no kuri bimwe bitagaragara ariko ukubaho kwabyo kukaba gufite akamaro kanini igihugu, kuko bifasha indi mitungo kamere gukomeza kwiyongerera agacuro.
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi (INILAK) bakomeje gushyigikira gahunda ya Leta y’uko Abanyarwanda bakwishakamo ibisubizo, bafashanya n’ubwo nta bushobozi buhagije baba bafite.
Kubera umuco n’imyumvire, imirimo imwe n’imwe yaharwaga abagabo, indi igaharirwa abagore ariko uko imyumvire igenda izamuka birahindura. Umugabo uvuga ko yitwa Rusisibiranya Anastase yarenze iyo myumvire, afatanya n’umugore we basekura isombe bagurisha mu isoko rya Gakenke.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko servisi butanga zirimo kwihutishwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya MIS, ariko by’umwihariko ibyangombwa byo kubaka bigiye kujya bitangwa mu minsi 21, aho kuba 30 nk’uko bisanzwe.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahagarariye abandi (cadres) mu karere ka Karongi, barishimira uruhare umuryango ukomeje kugira mu kuzana impinduka nziza z’iterambere mu gihugu, by’umwihariko bagafatira urugero ku iterambere akarere ka Karongi kamaze kugeraho mu gihe gito.
Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyashyikirije ibihembo bamwe mu bakozi bagaragayeho gukora neza mu kazi bashinzwe, harimo abikorera n’abakora mu nzego za Leta, muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 07/10/2013.
Mu mwaka ushinze w’ingengo y’imari, Akarere ka Huye kari kahigiye kuzinjiza amafaranga miliyoni 813, maze kabasha kwegeranya izigera kuri 830. Mu ngengo y’imari ya 2013-2014 ho noneho kahigiye miliyoni 900.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ku nshuro ya 12 umunsi w’abasoreshwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver, yatangaje ko Abanyarwanda batitabiriye gutanga imisoro, nta terambere igihugu cyageraho.
Abashinzwe gukurikirana iyubakwa ry’urugomero rwa Rusumo baravuga ko nubwo habura miliyoni 40 z’amadolari yo kubaka imirongo yo gukwirakwiza amashanyarazi azava kuri urwo rugomero, nta ngorane zihari mu gihe abafatanyabikorwa baramuka batayatanze.
Lt. Gen Fred Ibingira ukuriye Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu arasanga abakorera imirimo ibinjiriza amafaranga mu biyaga bya Cyohoha zombi mu karere ka Bugesera bakwiye kurema koperative ikomeye izabafasha gutera imbere.
Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (Rwanda Transport Agency: RTDA) gitangaza ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 hazatangira inyigo yo gusana umuhanda Musanze-Cyanika.
Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyemeranywa n’u Rwanda muri gahunda mbaturabukungu ya kabiri rurimo gukurikiza, yo guteza imbere abikorera, kongera ahava imisoro, hamwe no kugira ibicuruzwa byinshi byoherezwa mu mahanga, kugirango igihugu kive mu gushingira ku kunga gihabwa.
Niyonshuti Emmanuel umushoferi w’imodoka y’akarere ka Ngoma yahembwe terefone igezweho yo mbwoko bwa Samsung Galaxy ndetse anahabwa igare na na radio na ceretificat y’ishimwe kubera ubushake n’umuhate yakoranye mu mirimo ye mu gihe cy’umwaka w’imihigo 2012-2013.
Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo mu Rwanda aratangaza ko amaze gusanga Abanyarwanda badakoresha neza igihe cya nyuma ya saa sita kandi nacyo gikwiye kubyazwa umusaruro kandi mwinshi nk’igihe cya mbere ta saa sita.
Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Huye, kuwa 26/09/2013 basinyanye n’ubuyobozi bw’aka Karere imihigo biyemeje kuzageraho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014. Ibikorwa byabo byose bizatwara hafi miriyari eshanu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, abayobozi b’akarere ka Kamonyi bakoze tariki 27/9/2013, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yatangaje ko kuba akarere karesheje imihigo y’umwaka wa 2012/2013 hejuru ya 96%, bitavuze ko kageze ku iterambere rikenewe.
Muri Miliyoni 521 akarere ka Rubavu kari kiyemeje gutanga mu kigega Agaciro Development Fund, ubu kamaze gutanga asaga miliyoni 360 angana na 70%.
Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushishikariza abayobozi b’uturere two mu Rwanda kujya bagana isoko ry’imari n’imigabane igihe uturere dukeneye amafaranga, bagasaba amafaranga y’abaturage bakayakoresha kandi bakazabagenera inyungu.
Ishusho y’inoti nshya y’amafaranga y’u Rwanda 500 yamenyekanye nyuma y’iminsi myinshi Abanyarwanda bayitegereje. Ku ruhande rumwe ishushanyijeho abana b’abanyeshuri bane bari kwiga bakoresha mudasobwa zimwe zo muri gahunda ya “One Laptop per Child”.
Nyuma y’amezi 6 hateganyijwe gutangizwa ibikorwa byo kubaka imihanda ihuza ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’ubukungu bw’ibiyaga bigari (CEPGL) ntibishyirwe mu bikorwa, sosiyete SAFRICAS yatangije ibikorwa byo kubaka umuhanda ufite uburere bwa km 3.4 uzahuza umujyi wa Goma na Gisenyi.
Igitekerezo cyo gushyiraho inama ngishwanama ku misoro n’amahoro TAC (Taxes Advices Council) cyavutse mu mwaka wa 2000 kugirango zunganire ikigo cy’imisoro mu bijyanye no guhugurira abasora gutanga imisoro n’amahoro ku buryo bukwiye no gufatanya kurwanya magendu.
Indwara ya kirabiranya yibasiye urutoki n’igiciro gito cya kawa biravugwaho kuba ari byo byatumye agasozi indatwa ka Muramba gasubira inyuma ugereranyije n’uko kari gahagaze ubwo kashyirwaga ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu mu myaka ya 2009 na 2010.
Kugira uruhare mu myigire y’abana babo no kubyara abo bashoboye kurera nibyo byakanguriwe ababyeyi bo mu murenge wa Tabagwe mu nama yahuje komite ishinzwe gusuzuma ubujurire bw’abanyeshuli bo mu mashuli makuru babuze uko bajya kwiga kubera ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.
Bamwe mu bakoresha amakarita y’amabanki azwi ku izina rya ‘ATM’ afasha umukiliya wa banki gufata amafaranga kuri konti ye atarinze ayahabwa n’umukozi wa banki ndetse ukayafata igihe ushakiye cyose ndetse n’aho uri hose hari icyuma gikoreshwamo iyi karita, basanga aya makarika agiye kurikora.
Kuba akarere ka Ngororero ari kamwe mu turere tudafite ibikorwa remezo bihagije mu buzima nkenerwa bwa buri munsi bibangamira itangwa rya serivisi nziza ku bagana inzego zitandukanye.
Uzabakiriho Yahaya utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bita rasita kubera ko afite imisatsi iboshye ku mutwe we avuga ko abenshi bakomeje kumwibeshyaho bavuga ko guhinga bitamubereye nyamara ngo we nta cyamutandukanya n’uwo murimo kuko umutungiye umuryango.
Umusaza Ntambabazi Victor w’imyaka 80 wo mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi avuga ko ashima Leta y’u Rwanda ishishikariza abashakanye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bituma umuntu adatandukana n’undi uko yishakiye.
Mu gihe mu bihe byo hambere bitari bimenyerewe ko abakobwa biyemeza gukora imwe mu mirimo yafatwaga nk’umwihariko w’abagabo, ubu mu karere ka Muhanga hari abakobwa bemeza ko babeshejweho n’umwuga wo kogosha.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda MINECOFIN irifuza ko abaturage bagira icyo bavuga ku kumenya niba ingengo y’imari y’uyu mwaka ikora icyo yagenewe. Ibi ngo bizagerwaho hifashishijwe agatabo ngo kazafasha benshi kumva uko iyo ngengo y’imari yateguwe no gukurikirana uko ikoreshwa.