Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imisoro n’Amahoro RRA, Rwanda Revenue Authority cyasinyanye amasezera n’icyo mu Buholandi, agamije gufasha u Rwanda kwigira ku buryo iki gihugu gikusanya imisoro n’amahoro no kugabanya ibibazo bijyana na byo.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke ruvuga ko rwafashe icyemezo cyo kutazongera kunywa urumogi rwari rwarabahinduye abajura , abasambanyi, indakoreka n’ibindi bibi byinshi bakoraga bakirunywa.
Muri iyi minsi mu karere ka Ngororero haravugwa abayobozi bakorana n’abaturage mu kugurisha inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka ndetse n’amanyanga mu kwitura no gutanga izindi aho bivugwa ko hari abiturwa ataribo bari bakwiye guhabwa izo nka.
Bamwe mu baturage batuye mu gace gafatwa nk’umujyi wa Kayonza bavuga ko igishushanyo mbonera cyakorewe ako gace mu bijyanye n’imyubakire kitajyanye n’ubushobozi bwa bo, ndetse nyuma y’aho icyo gishushanyombonera gishyiriwe ahagaragara, ibikorwa by’ubwubatsi muri uwo mujyi byagiye bihagarara buhoro buhoro.
Abagore bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu mudugudu wa Mirambi akagari ka Burima mu murenge wa Kinazi, barasabwa kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza kwiyubakamo icyizere baharanira gukora kugirango bakomeze kwiteza imbere.
Bagendeye ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake dushingiye ku byo twagezeho dukomeze imihigo”, abagore bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bizihije umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori wabaye tariki 08/03/2014 baremera bagenzi ba bo batishoboye.
Louise Muzayire uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Mukura ho mu karere ka Huye, yishimira ko umugore atakiri nk’itungo batunga mu rugo, ahubwo akaba asigaye ari umufasha.
Abagore batandukanye bo mu karere ka Burera batangaza ko bamaze kwiteza imbere mu bintu byinshi ngo ariko baracyabangamiwe n’ihohotera ryo mu ngo aho usanga mu ngo zimwe na zimwe abagore aribo bonyine bita ku iterambere ryazo.
Abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari barashishikariza sosiyete icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rutsiro yitwa NRD (Natural Resources Development) gukoresha uburyo bugezweho hagamijwe kongera umusaruro ndetse no kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Abaturage bo mu gasantere ka Duwani mu kagari ka Duwani mu murenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara bavuga kutagira umuriro w’amashanyarazi bidindiza iterambere ryabo, kandi bakaba bafite ikibazo cy’uko badahabwa umuriro nyamara bamaze imyaka ine bishyuye amafaranga bawubagezeho.
Abafatanyabikorwa batandukanye bafite inshingano zo gukurikirana imihanda izagera ku rugomero rwa Rusizi III ruzatanga amashanyarazi rutangire kubakwa, batangaza ko iki gikorwa kiri kugenda neza.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Professeur Shyaka Anastase aratangaza ko imikoranire myiza iri hagati y’akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako (JADF) igaragaza imiyoborere myiza.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 n’ikigo IPAR bugaragaza ko igihugu cy’u Rwanda gihomba akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari bitewe n’uko abatanga serivisi banyuranye badatanga serivisi nziza ku babagana.
Ubuyobozi burashimira abafatanyabikorwa b’akarere ka Muhanga uburyo bamaze kuzamura aka karere ugereranije n’aho kari kari mu myaka ishize.
Abatuye umujyi wa Kigali bagiye gutangira gukangurirwa kugira umuco wo kwigira biciye mu bayobozi b’ibanze, mu rwego rwo kubasha kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Muri gahunda y’ibiganiro byakozwe hagati y’ubuyobozi bwite bw’akarere ka Nyanza n’ubuyobozi bw’urwego rw’abikorera muri aka karere ngo hagaragajwe ko mu cyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye abikorera aribo bazaba bayoboye igihugu.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yageze i Kinshasa ku gicamunsi cya taliki 25/2/2014 mu nama y’umuryango w’isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika yo hagati n’iburasirazuba (COMESA).
Nkurikiyinka Jean Nepomuscene, ukuriye umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba ni umwe mu bahamya ko Ngororero yahinduye isura kubera kugira abayobozi bazi icyo abaturage bakeneye.
Mu biganiro bihuza Leta n’abikorera hagamijwe iterambere ry’abacuruzi (RPPD), ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, abikorera bagaragaje ko ibi biganiro ari byo bizagira uruhare rukomeye mu kubaka iterambere ridasubira inyuma kandi bitume batanga n’akazi ku bakozi benshi.
Abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (MYICT) bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Kageyo, mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza mu gikorwa cyo kubakira Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.
Bamwe mu batuye mu mujyi w’akarere ka Muhanga baratangaza ko bahunze icyaro kuko nta mibereho ihamye ikiharangwa kubera ubwiyongere bw’abahatuye kandi imirimo yaho yo itiyongera.
Umusoro w’ipatante, umusoro ku bukode, n’umusoro ku mutungo utimukanwa ni imisoro yari isanzwe yakirwa n’uturere, ariko Leta yasabye ko Rwanda Revenue Authority (RRA) nk’ikigo gisanzwe gifite ubunararibonye mu kwakira imisoro n’amahoro cyaba ari cyo kiyakira.
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Nyamasheke barasabwa kugira uruhare mu bukangurambaga n’ubuvugizi bugamije kugira ngo abagore babashe kugira uburenganzira busesuye ku mutungo w’ubutaka kuko kugeza ubu abagore bo mu Rwanda, by’umwihariko bo mu cyaro bagihura n’iyi mbogamizi.
Nyuma y’igihe kinini havugwa ko abatuye i Sovu mu murenge wa Huye, akarere ka Huye, bazimurwa kugira ngo haboneke ahazubakwa inganda, miriyoni zisaga magana atanu zo kubishyura zarabonetse.
Nyuma yaho mu karere ka Kirehe habonekeye umuriro w’amashanyarazi kuri ubu aka karere kamaze no kubaka Gare aho ubu imodoka zatangiye no gukoreramo mu gihe abaturage bari bamaze igihe nta Gare bagira.
Abasore n’inkumi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda barangije Kaminuza bibumbiye muri GAERG /ISHAMI FAMILY bifatanyije n’abacitse ku icumu rya Jenoside batuye mu mudugudu wa Kabali mu murenge wa Kanzenze mu bikorwa by’isuku.
U Rwanda n’u Bubiligi byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 22 z’amayero (miliyari 20 RwF), yo kugeza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 21 zo mu turere twa Kirehe, Gatsibo na Kayonza.
Akarere ka Bugesera gakeneye amafaranga 980 522.300 yo kubakira ndetse n’ibindi bikorwa bigamije gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya.
Umuyobozi wungurije w’umuryango mpuzamahanga wa World Vision mu karere ka Africa y’uburasirazuba, Dr. Charles Ebow Owubah yijeje Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, ko World Vision igiye kongera ibikorwa iteramo inkunga u Rwanda mu turere twa Ngororero, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko imiryango y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya, yatujwe muri ako karere, igiye kubakirwa bidatinze kuburyo bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2014 amazu yabo azaba asakaye.