Ruhango: Yinjiza ibihumbi 600 buri kwezi abikesha ubworozi bw’inkoko

Rubagumya Omar afite umushinga w’ubworozi bw’inkoko akorera mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, umwinjiriza amafaranga ibihumbi 600 havuyemo ayo aba yashoye mu mushinga we.

Uyu mushinga Rubagumya yawutangiye mu mwaka wa 2009 awutangirana inkoko 2500 ubu amaze kugera ku nkoko zisaga 1000.

Uyu mworozi yagiye guhitamo uyu mushinga nyuma yo kubona ko amafaranga ibihumbi 200 yahembwaga mu bitaro bya Gatagara i Nyanza ntacyo yari kuzamugezaho.

Rubagumya Omar afite intego yo kuziba icyuho cy'amagi agituruka mu mahanga.
Rubagumya Omar afite intego yo kuziba icyuho cy’amagi agituruka mu mahanga.

Omar yatangiye gukora uyu mushinga ahereye ku dufaranga duke yagendaga yaka banki tugendanye n’inguzanyo ku mushahara “avance sur salaire”.

Intego ze n’uko agomba gukomeza agateza imbere ubu bworozi bw’inkoko kandi aha abantu benshi akazi ndetse anatanga umusanzu mu iterambere rw’igihugu.

Uretse kuba ubu bworozi hari aho bumaze kugeza nyirabwo, abatuye hafi y’ubu bworozi nabo bavuga ko bwabagiriye akamaro kuko bagiye habona akazi ndetse bakaba batakirwaza indwara ya bwaki kuko abana babo barya amagi.

Izi nkoko zose ni zitera amagi.
Izi nkoko zose ni zitera amagi.

Mbanziriza Islon atuye hafi y’ahakorerwa ubu bworozi, ni umwe mu babonye akazi muri izi nkoko, avuga ko bwatumye ashobora kwagura ubuhinzi bwe kuko yabonaga ifumbire nnayo yagiraga ndetse ubu nawe akaba yaratangiye korora inko ze za kijyambere ubu umuryango we ukaba umeze neza.

Omar nyiri ubu bworozi, aragira inama abantu y’uko badakwiye gutinya kwihangira umurimo cyane ku bashaka korora inkoko, kuko mu Rwanda hakenewe amagi menshi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 44 )

Ese yoroye ubuhe bwoko bwinkoko? Kd nakomerezaho nabandi tumwigireho

Uzayisenga seraphine yanditse ku itariki ya: 3-03-2021  →  Musubize

Muraho nitwa nzabandora theogene ndashaka korora inkoka byimazeyo ndagirango mumfashe mumbwire inzira nabinyuzamo .ESE bisaba iki da

Nzabandora theogene yanditse ku itariki ya: 28-11-2021  →  Musubize

Muraho neza nanjye ndabikunze cyane kbx nibyiza

Gapasi gonzage yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Muraho neza nanjye ndabikunze cyane kbx nibyiza

Gapasi gonzage yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Muraho neza nanjye ndabikunze cyane kbx nibyiza

Gapasi gonzage yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Uwo mushinga twawukunze, ahubwo mwaduha nimero ya Omar kuko irakenewe

Murakoze

Honore yanditse ku itariki ya: 23-09-2019  →  Musubize

Muraho.
Nishimira inama nibitekerezo byanyu kuko nanjye nifuzaga gukora umushinga wubworozi, ariko nagira ngo mbisabire niba bishoboka mukanyohereza numero z’uyu Omar maze nkamusaba inama zirambuye kumushinga w’inkoko.
Murakoze kdi mugume kuhatubera kuko muradufasha cyane.

MURENGERANTWAL yanditse ku itariki ya: 3-06-2019  →  Musubize

Agace kabonekamo ibiryo byujuje ubuzirantenge ni akahe ?ko hanze aha bari gupfa gukora ibyo babonye byose

Ntamuhanga alexandre yanditse ku itariki ya: 22-11-2021  →  Musubize

MAHORO MWESE NDIPFUZA KURORA INKOKO MUTUBWIRE IBIPFUNGURWA MUZIHA KUGIRA ZITANGE UMWIMBU NEZA

IRANKUNDA yanditse ku itariki ya: 17-03-2019  →  Musubize

YES OMAR Ndifuza ko wangezaho tel yanyu kugirango menye aho mutuye nzabasure kubworozi bwawe bw’inkoko kubera najye nifuza kubikora.

JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 23-05-2019  →  Musubize

muraho! nange nkeneye umworozi utanga imishwiy’inkokoz’amagi (croira) NO1 agatangan’amahugurwa akaba anashoborakuba yatugereza imishwi murugo mwaduhamagara kuri 0788759808,078427930. murakoze !!

JOHN yanditse ku itariki ya: 23-11-2018  →  Musubize

Nwiriwwneza nagirango mbanenyeshoko Abifuzaga Korora inkoko batugana tukabahugura mbereyuko bazorora tukazibaha inkoko nziza zitagodanye zigedavuba wahamagara 0785238338

Ghad yanditse ku itariki ya: 20-11-2018  →  Musubize

Mwaba mwifuza imashini zirarira zikanaturaga amagi.muri josh innovation murabihasanga. Imishwi yinkokokuva kumunsi 1-30 mwayibona byoroshye.. muduhamagare kuri 0785526424 cg 0728124466

Edison yanditse ku itariki ya: 3-11-2018  →  Musubize

Nanjye mwampa number ya owner of this project nziza

Alias yanditse ku itariki ya: 29-07-2018  →  Musubize

nange nishimiye uwo mugabo kunama nziza cane mwamfasha mukampa nambaze ko nifuza inkoko nange?iyange ni0727447641

maniraho Emmnwel yanditse ku itariki ya: 25-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka