Uwamahoro Alphonsine wo mu kagari ka Shonga umurenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare, avuga ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka amaze kuyibyazamo ubutaka akabika ibihumbi 50 buri kwezi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko mu myaka 25 ishize hakozwe urugendo rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa, kandi ko ibyagezweho ntacyabihungabanya.
Kigali Today yaganiriye na bamwe mu Banyarwanda bashobora kugereranya uko ibiciro by’ifunguro no gucumbika byifashe ku mugenzi wifuza gutemberera mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda.
Umujyi wa Kigali wateganyije mu ngengo y’imari yawo ya 2019-2020, asaga miliyari 29Frw azakoreshwa mu gukora imihanda ya kaburimbo itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuye isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi ntiyanyurwa n’imikorere yaryo.
Abanyamahirwe batandatu bamaze gutombora miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda ya ‘Ikof’ Banki ya Kigali (BK) yashyiriyeho abahinzi, mu rwego rwo kubafasha gukemura ibibazo bahuraga na byo mu kazi kabo.
Ikigo giteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane (Capital Market Authority, CMA) kiravuga ko abarema iri soko atari abaherwe gusa, kuko n’uwazigamye amafaranga 500 buri munsi, asoza umwaka yinjije arenga ibihumbi 180.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) kiratangaza ko uyu mwaka wa 2019 uzarangira kimenye niba peteroli iri mu Rwanda ihagije ku buryo ishobora gutangira gucukurwa.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yashyize ahagaragara ingamba zafashwe zigamije kunoza ibyerekeranye n’imikino y’amahirwe, ari na yo ibamo ibyitwa ibiryabarezi byakunze kwinubirwa n’abantu batandukanye, bagaragaza ko nta nyungu babibonamo ahubwo ko bigamije kubakenesha.
Mu ngengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020 irenga miliyari 2, 876.9, Leta iteganya kugura amateme(ibiraro) yimukanwa afite agaciro ka miliyari enye na miliyoni 300 mu mafaranga y’u Rwanda (4,300,000,000frw).
Abakora ubucuruzi bubasaba gupfunyikira abakiriya barinubira ubuke bwa ambaraje za kaki zisanzwe zemewe gupfunyikwamo, butuma bakoresha ibipfunyika bitujuje ubuziranenge.
Umujyi wa Kigali watangiye ubukangurambaga bukangurira abaturage gushyira amatara ku bipangu byabo biri ku mihanda igendwa cyane kugira ngo ubwiza bw’indabo n’ibiti bihakikije bikomeze no kugaragara na ninjoro atari ku manywa gusa.
Antoine Mugesera, umusaza w’imyaka 77 y’amavuko wahoze uri umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yibuka ko yatunze konti ya banki bwa mbere mu 1970 muri Banki yitwaga Caisse d’Epargne kugira ngo abone aho azajya acisha umushahara we.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzindiko rw’iminsi ibiri i Abuja muri Nigeria aho aza gutanga ikiganiro mu nama yo kurwanya ruswa iribufungurwe kuri uyu wa 11 Kamena 2019 na Perezida w’icyo gihugu, Muhammadu Buhari.
Umuryango uharanira amahoro witwa Alert international uravuga ko ugiye gushora Miliyoni zirenga eshanu z’Amadorali ya Amerika mu gufasha abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu karere k’ibiyaga bigari binyuze mu mushinga witwa Mupaka Shamba letu mu gihe cy’imyaka ine.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko amakamyo aremereye yemerewe guca mu buryo bw’agateganyo ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya igaragaza ko hakiri imbogamizi ijyanye n’imyumvire ya bamwe mu banyarwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’ubukungu budahererekanya amafaranga mu ntoki (Cashless Economy).
Mu Karere ka Nyaruguru, imiryango hafi ibihumbi 25 ituye mu mirenge umunani kuri 14 igize aka karere yahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba.
Ikigo cyubaka ‘inzu ziciriritse’ mu Rugarama (Nyamirambo) kirararikira abahembwa umushahara ubarirwa hagati y’ibihumbi 200-900 ku kwezi, kwifatira inzu zo kubamo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase arizeza ko imigenderanire no guhahirana kw’abaturage hagati y’u Rwanda, Congo-Kinshasa n’u Burundi irimo kunozwa.
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira avuga ko ubufatanye bwa Minisiteri ayobora hamwe n’Ikigo Jali Holdings buzavugurura imibereho y’Abashoferi.
Ifaranga ry’u Rwanda kuri ubu rimaze imyaka 55 ribayeho, nyuma yo gusimbura irya Kongo mbiligi mu mwaka w’1964, ryagiye rigira impinduka mu bihe bitandukanye, bamwe bakabibona nk’ikibazo impugukuke zikaga ko ari ikimenyetso cy’iterambere.
Abafatanya bikorwa b’Akarere ka Ngororero barasaba ko iminsi y’imurikabikorwa yakongerwa kugira ngo abaturage babone umwanya uhagije wo kugura no guhabwa amakuru.
Uruganda rumwe rukumbi rwa Sima mu Rwanda (CIMERWA) rugiye kubona umukeba mu gihe rwari rumaze imyaka irenga 30 rwihariye isoko ryo gukorera sima ku butaka bw’u Rwanda.
Mu myaka 10 yakurikiye ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uwabaga ufite imodoka yagize ikibazo ashaka gukoresha, aho wagana hose mu magaraji yo mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, wakirwaga n’Ikigande cyangwa Igiswahili kuko mu Rwanda hari abakanishi benshi b’abanyamahanga ndetse ugasanga ari na bo (…)
Impuguke mu bijyanye n’imisatsi irahamya ko injwiri nazo zabasha gutunganywa zikavamo imisatsi myiza y’amameshi (meches), aho kugira ngo u Rwanda ruhore ruhendwa no gutumiza imisatsi hanze.
Abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru baremeye bagenzi babo 19, tariki 26 Gicurasi 2019.
Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwo mu Karere ka Huye ubu ruri ku rugerero ruciye ingando mu Murenge wa Gishamvu, ruzuzuza amazu 36.
Mu gihe amazi ari kimwe mu by’ibanze umuntu akenera kugira ngo abeho ndetse akaba ari no mu burenganzira bw’ibanze bwa muntu, hamwe na hamwe mu Mujyi wa Kigali usanga kujya kuhatura ugomba kubanza kwitegura ko ushobora kujya uyabona gake gashoboka. Ibi bikajyana no kwitegura kongera amazi ku kiguzi cy’ubukode kuko ibura (…)
Ku muhanda Nyabugogo-Giticyinyoni, uhasanga amajerekani atondetse kuri kaburimbo abakarani - ngufu bacuruza amazi, abandi basunika ibigorofani binini by’ibyuma byuzuye amajerekani y’amazi bagenda bayagurisha abatuye muri ako gace.