rwanda elections 2013
kigalitoday

Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

Yanditswe ku itariki ya: 16-09-2013 - Saa: 15:48'
Ibitekerezo ( )

Nubwo igikorwa cyo gutora abadepite cyatangiye saa moya za mu gitondo wasangaga abaturage batari bake bo mu karere ka Rusizi bageze ku biro by’itora mbere yaho.

Mu ma saa mbiri abaturage batari bake bari bamaze gutora aho iki gikorwa cyakorwaga mu mutekano nta muvundo, buri mudugudu wari ufite icyapa kiwuranga kuri buri cyumba cy’itora kugirango biyobore abaturage bitabiriye amatora.

Abaturage batoraga mu mutuzo bagasubira mu mirimo yabo.
Abaturage batoraga mu mutuzo bagasubira mu mirimo yabo.

Aho twabashije kugera ni mu murenge wa Kamembe mu kagari ka Kamashangi no mu kagari ka kamurera ho mu murenge wa Gihundwe , twaganiriye n’abaturage bamwe na bamwe badutangariza ko batoye neza mu mudendezo kuko hinjiragamo umuntu umwe agatora yarangiza agasohoka undi akabona kwinjira.

Umuturage ashyira urupapuro rw'itora mu isanduku yabugenewe.
Umuturage ashyira urupapuro rw’itora mu isanduku yabugenewe.

Ubwo twateguraga iyi nkuru abaturage bari bagikomeje kwitabiri iki gikorwa cy’amatora.

Musabwa Euphrem



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Bugesera: Basabwe gutora PSD kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza

- Sinzagura ijwi kuko ni nko kugambanira igihugu – Kandida-depite Mwenedata

- Nyanza: Abanyamukingo bakoze umwihariko mu kwamamaza FPR

- PSD isanga abagore batagikwiriye kugenerwa 30% kuko bashoboye guhatana n’abagabo

- Rulindo: Umurenge wa Buyoga bijeje FPR kuzayitora 100 %

- Abatuye Kinigi ngo bafitanye igihango na FPR-Inkotanyi

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.