Nubwo igikorwa cyo gutora abadepite cyatangiye saa moya za mu gitondo wasangaga abaturage batari bake bo mu karere ka Rusizi bageze ku biro by’itora mbere yaho.
Mu ma saa mbiri abaturage batari bake bari bamaze gutora aho iki gikorwa cyakorwaga mu mutekano nta muvundo, buri mudugudu wari ufite icyapa kiwuranga kuri buri cyumba cy’itora kugirango biyobore abaturage bitabiriye amatora.
Aho twabashije kugera ni mu murenge wa Kamembe mu kagari ka Kamashangi no mu kagari ka kamurera ho mu murenge wa Gihundwe , twaganiriye n’abaturage bamwe na bamwe badutangariza ko batoye neza mu mudendezo kuko hinjiragamo umuntu umwe agatora yarangiza agasohoka undi akabona kwinjira.
Ubwo twateguraga iyi nkuru abaturage bari bagikomeje kwitabiri iki gikorwa cy’amatora.