rwanda elections 2013
kigalitoday

Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

Yanditswe ku itariki ya: 16-09-2013 - Saa: 15:48'
Ibitekerezo ( )

Nubwo igikorwa cyo gutora abadepite cyatangiye saa moya za mu gitondo wasangaga abaturage batari bake bo mu karere ka Rusizi bageze ku biro by’itora mbere yaho.

Mu ma saa mbiri abaturage batari bake bari bamaze gutora aho iki gikorwa cyakorwaga mu mutekano nta muvundo, buri mudugudu wari ufite icyapa kiwuranga kuri buri cyumba cy’itora kugirango biyobore abaturage bitabiriye amatora.

Abaturage batoraga mu mutuzo bagasubira mu mirimo yabo.
Abaturage batoraga mu mutuzo bagasubira mu mirimo yabo.

Aho twabashije kugera ni mu murenge wa Kamembe mu kagari ka Kamashangi no mu kagari ka kamurera ho mu murenge wa Gihundwe , twaganiriye n’abaturage bamwe na bamwe badutangariza ko batoye neza mu mudendezo kuko hinjiragamo umuntu umwe agatora yarangiza agasohoka undi akabona kwinjira.

Umuturage ashyira urupapuro rw'itora mu isanduku yabugenewe.
Umuturage ashyira urupapuro rw’itora mu isanduku yabugenewe.

Ubwo twateguraga iyi nkuru abaturage bari bagikomeje kwitabiri iki gikorwa cy’amatora.

Musabwa Euphrem



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Rusizi: Abo mu murenge wa Bweyeye ngo bazatora FPR kuko yabakuye mu bwigunge

- Ruhango: Ngo natorerwa kuba umudepite ntazagoreka ijosi aho agomba kuvugira abaturage

- Nyanza: Ngo gutora FPR bibaha icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza

- Igihe kirageze ngo PL ihagararire Abanyarwanda ku bwinshi kandi ibafashe kwishyira bakizana byuzuye-Protais Mitali

- Ngororero: PSD yizeye kwegukana amajwi y’abaturage mu matora y’abadepite

- Gisagara: Abatuye Save batanze ubuhamya banashima ibyo bagejejweho na FPR

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.