Kuki indaya basigaye bazita “Ibiryabarezi”?

Abaturage bo muri Huye bavuga ko indaya basigaye bazita “Ibiryabarezi” kubera ko zirya amafaranga ya bamwe mu bagabo bagataha imbokoboko.

Indaya bazigereranya n'iki cyuma kitwaga Ikiryabarezi kubera umukino w'amahirwe wagikinirwagaho mbere yuko uhagarikwa mu Rwanda
Indaya bazigereranya n’iki cyuma kitwaga Ikiryabarezi kubera umukino w’amahirwe wagikinirwagaho mbere yuko uhagarikwa mu Rwanda

Hakizimana, wo mu Murenge wa Kinazi, avuga ko impamvu indaya bazita “Ibiryabarezi” ari uko ntaho zitaniye na bya byuma byahagaritswe byari byariswe “Ibiryabarezi”. Byakinirwagaho umukino w’amahirwe, uwukina agashyiramo 100FRw, akunguka cyangwa agahomba.

Agira ati “Kimwe na cya cyuma washyiragamo amafaranga ukaba wamariramo n’ibihumbi 10 ugataha nta na rimwe ugaruje urira. N’indaya zirya amafaranga y’abagabo mu buryo butateguwe. Burya n’ahawe indaya aba apfuye ubusa.”

Mugenzi we witwa Egide Hitimana agira ati “Ikiryabarezi washyiragamo igiceri kijyana kijyana. Indaya na yo bayihereza ijyana ijyana. Ntaho bitandukaniye, ahubwo indaya ni ibiryabarezi bikuru.”

Aba banyehuye bavuga ko umurezi ari umuntu udafite gahunda, udashoboye, utekereza nabi.

Mu karere ka Huye hagaragara indaya nyinshi kuburyo n’ubuyobozi bw’ako Karere buvuga ko bitoroshye kumenya umubare nyawo wazo.

Ubu buyobozi buvuga ko izina “Ikiryabarezi” bazise rigayitse, ryagakwiye gutera isoni abakora uburaya, bakabureka kuko bubagayisha; nkuko umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza, Madamu Christine Niwemugeni, abivuga.

Agira ati “Abanyarwanda duharanira ishema. Sinzi niba hari uzaharanira kwitwa atyo. Iryo zina rizatubere imwe mu nkingi yo kudufasha kugabanya cyangwa gukuraho burundu abumva ko babaho bakoresheje inzira yo kwicuruza.”

Akomeza avuga ko bagiye bagerageza kuganiriza no gufasha abakora uburaya kugira ngo babucikeho ariko ngo ntibabigezeho uko babyifuzaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Amazina aragwira!Ndamutse nkora uriya mwuga bakanyita iryo zina,nahita nywureka!

allinone yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Mbega !! Ni ibiryabarezi koko kuko akenshi iyo wabaga ugikinnye ntiwabaga ugitashye kuko wakomezaga gukina nibura ugira ngo wenda wakirya, n ’indaya nayo ni uko iyo wamaze kuyirongora ihita igutwara umutima utwawe twose ukayitumarira.

Manirakiza Jean Claude yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ese mugira ngo hari aho bitaniye koko?uwo kiriya cyuma kirya ni uwabuze ubwenge nuwo indaya icucura nuwabuze ubwenge urumva ko ari ibiryabarezi bose.

Juliet yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka