Kuki indaya basigaye bazita “Ibiryabarezi”?

Abaturage bo muri Huye bavuga ko indaya basigaye bazita “Ibiryabarezi” kubera ko zirya amafaranga ya bamwe mu bagabo bagataha imbokoboko.

Indaya bazigereranya n'iki cyuma kitwaga Ikiryabarezi kubera umukino w'amahirwe wagikinirwagaho mbere yuko uhagarikwa mu Rwanda
Indaya bazigereranya n’iki cyuma kitwaga Ikiryabarezi kubera umukino w’amahirwe wagikinirwagaho mbere yuko uhagarikwa mu Rwanda

Hakizimana, wo mu Murenge wa Kinazi, avuga ko impamvu indaya bazita “Ibiryabarezi” ari uko ntaho zitaniye na bya byuma byahagaritswe byari byariswe “Ibiryabarezi”. Byakinirwagaho umukino w’amahirwe, uwukina agashyiramo 100FRw, akunguka cyangwa agahomba.

Agira ati “Kimwe na cya cyuma washyiragamo amafaranga ukaba wamariramo n’ibihumbi 10 ugataha nta na rimwe ugaruje urira. N’indaya zirya amafaranga y’abagabo mu buryo butateguwe. Burya n’ahawe indaya aba apfuye ubusa.”

Mugenzi we witwa Egide Hitimana agira ati “Ikiryabarezi washyiragamo igiceri kijyana kijyana. Indaya na yo bayihereza ijyana ijyana. Ntaho bitandukaniye, ahubwo indaya ni ibiryabarezi bikuru.”

Aba banyehuye bavuga ko umurezi ari umuntu udafite gahunda, udashoboye, utekereza nabi.

Mu karere ka Huye hagaragara indaya nyinshi kuburyo n’ubuyobozi bw’ako Karere buvuga ko bitoroshye kumenya umubare nyawo wazo.

Ubu buyobozi buvuga ko izina “Ikiryabarezi” bazise rigayitse, ryagakwiye gutera isoni abakora uburaya, bakabureka kuko bubagayisha; nkuko umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza, Madamu Christine Niwemugeni, abivuga.

Agira ati “Abanyarwanda duharanira ishema. Sinzi niba hari uzaharanira kwitwa atyo. Iryo zina rizatubere imwe mu nkingi yo kudufasha kugabanya cyangwa gukuraho burundu abumva ko babaho bakoresheje inzira yo kwicuruza.”

Akomeza avuga ko bagiye bagerageza kuganiriza no gufasha abakora uburaya kugira ngo babucikeho ariko ngo ntibabigezeho uko babyifuzaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

IBYO BAVUGA NUKURI BASIGAYE ARIBIRYABAREZI KUKO BARYA AMAFARANGA BATAKOREYE AHO BICURUJE JYEWE NABAGIRA INAMA ABAKORA UWO MWUGA BAKEREKERA INZIRA Y IMANA

HARERIMANA ERISA yanditse ku itariki ya: 2-11-2016  →  Musubize

Ni Dange Pe Abantu Basigaye Bitwa Ikiryabarezi

Nshizirungu Moses yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

indaya nibiryabarezi bibi kuruta kiriya cyuma,ariko se mwebwe bagabo basore mwemera mu,karibwa nikiryabarezi kindaya mwumva mwebwe! mwitwa iki? ubwo mwebwe ntimuri,abarezi ibiryabarezi byindaya utabishatse,ntibyagushaka,inama bagabo basore mwabanwe nibiryabareze byindaya nimusange yesu,arabikuraho byose.

Hakizimfura jean Bosco yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

Ntabwobyoroshye!!ese ubundi,uzarekeku kuguriyondaya,urebekoikury,ayawe urebeko ikuzanir,ariko nuryakuyireba uzaba ubayumurezi,nahubundi abadandazamagara,nidanje.

Niyibizi Cyiprien yanditse ku itariki ya: 11-10-2016  →  Musubize

nidanger bavandi aho indaya zigereranywa nikiryabarezi kbs!!!

alias yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

afazali ikiryabarezi kiruta indaya

mpayimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

bizi ayange bamaze

man yanditse ku itariki ya: 2-10-2016  →  Musubize

Ubwo ari ikiryabarezi n’umurezi ugayitse cyane ninde? Njye mbona abishyira ibiryabarezi aribo basebye kurusha ikiryabarezi.

Alias yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

ntago waba umuntu utekereza ngo witwe gutya ukomeze gukoea umwuga w’uburaya abarundi babivuga nez à bâti „ibaze nawe koko?

eva yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

Icyo udafite uragisaba wakibura ukakigura. Indaya zivuyeho ukeneye service zitanga yayikurahe. Ababombi bagomba kubaho mu buzima.

kiki yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

Naba n’ikiryabarezi kuko cyo nibura bitinda ukaba watsinda kikaguha cash cg nibura n’ubwo bamwe batsindwa ariko hari n’abatsinda. ni nde se uteze kugurwa n’indaya??

Nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

Amazina aragwira!Ndamutse nkora uriya mwuga bakanyita iryo zina,nahita nywureka!

allinone yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka