Kuki indaya basigaye bazita “Ibiryabarezi”?
Abaturage bo muri Huye bavuga ko indaya basigaye bazita “Ibiryabarezi” kubera ko zirya amafaranga ya bamwe mu bagabo bagataha imbokoboko.
Hakizimana, wo mu Murenge wa Kinazi, avuga ko impamvu indaya bazita “Ibiryabarezi” ari uko ntaho zitaniye na bya byuma byahagaritswe byari byariswe “Ibiryabarezi”. Byakinirwagaho umukino w’amahirwe, uwukina agashyiramo 100FRw, akunguka cyangwa agahomba.
Agira ati “Kimwe na cya cyuma washyiragamo amafaranga ukaba wamariramo n’ibihumbi 10 ugataha nta na rimwe ugaruje urira. N’indaya zirya amafaranga y’abagabo mu buryo butateguwe. Burya n’ahawe indaya aba apfuye ubusa.”
Mugenzi we witwa Egide Hitimana agira ati “Ikiryabarezi washyiragamo igiceri kijyana kijyana. Indaya na yo bayihereza ijyana ijyana. Ntaho bitandukaniye, ahubwo indaya ni ibiryabarezi bikuru.”
Aba banyehuye bavuga ko umurezi ari umuntu udafite gahunda, udashoboye, utekereza nabi.
Mu karere ka Huye hagaragara indaya nyinshi kuburyo n’ubuyobozi bw’ako Karere buvuga ko bitoroshye kumenya umubare nyawo wazo.
Ubu buyobozi buvuga ko izina “Ikiryabarezi” bazise rigayitse, ryagakwiye gutera isoni abakora uburaya, bakabureka kuko bubagayisha; nkuko umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza, Madamu Christine Niwemugeni, abivuga.
Agira ati “Abanyarwanda duharanira ishema. Sinzi niba hari uzaharanira kwitwa atyo. Iryo zina rizatubere imwe mu nkingi yo kudufasha kugabanya cyangwa gukuraho burundu abumva ko babaho bakoresheje inzira yo kwicuruza.”
Akomeza avuga ko bagiye bagerageza kuganiriza no gufasha abakora uburaya kugira ngo babucikeho ariko ngo ntibabigezeho uko babyifuzaga.
Ibitekerezo ( 27 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabontiwabarenganya Bayajya uwizanye kandi ntibaba bamuhamagaye.
Ahhhh! Natwe Ibyobyuma Ikagitumba Biratumaze Hari Nabirukanye Abagore Babo Kbc!!
Abampenye reye.
uwomwugabumvantacyobibatwayegusa
birababajepee?.
umurezi ni uyabashyira!! ndahamyanezako ntawebazagutora murugo
Indaya zabakobwa cg gore = nibiryabarezi koko !! naho indaya zabasore cg abagabo = Abareezi kbsa!!
BAYAJYENYE C ATARIWOWE WAYABASHYIRIYE? NTA MUREZI UKURENZE KBS
bAYAMAZE C ATARI WOWE WAYASHYIRIYE IBYO BIRYABAREZI? NTA MUREZI UKURENZE AHUBWO
Mbereyuko Ujya Kugura Indaya Banza Wumve Iryozina Ubwose Hatabayeho Umurezi Ikiryabarezi Cyabaho Aha Nihatari Bavandi!!
Nibyokoko.Iryozina Nikiryabarezi Bararikwiye.Buriwese Ukora,uwomwuga Wokwicuruza.Awucyikeho
Urebye usanga abakobwa bafitanye relation n’ikiryabarez kuk byose birambura akumuntu.
Naba Nicyuma Biratinda Kikaguha Namake Cg Menshi, Naho Izo Nnyo Se Zozaguha Iki Uretze Umwaku? Haruwavuze Ngo Zitarîho Yakurahe Service, Sha Ubu Ntawushaka Atarigeze Ajya Mwizonnyo? Wategereje Uwawe Koko. Ahubwo Nimusenge Benedata Murapfuye!
Nukuri ndabyemeye koko indaya zirya abarez. nawe tekereza umuntu utanga amafaranga ye, kugirango aryamane nikiryabareze, ahakure Sida nizindindwara, indwara zibyare urupfu , utibagiwe urupfurwiteka tubona muri bibiriya. Yesu yiteguye kubakira nimumugarukire.
Yohana 3:16