Kuki indaya basigaye bazita “Ibiryabarezi”?

Abaturage bo muri Huye bavuga ko indaya basigaye bazita “Ibiryabarezi” kubera ko zirya amafaranga ya bamwe mu bagabo bagataha imbokoboko.

Indaya bazigereranya n'iki cyuma kitwaga Ikiryabarezi kubera umukino w'amahirwe wagikinirwagaho mbere yuko uhagarikwa mu Rwanda
Indaya bazigereranya n’iki cyuma kitwaga Ikiryabarezi kubera umukino w’amahirwe wagikinirwagaho mbere yuko uhagarikwa mu Rwanda

Hakizimana, wo mu Murenge wa Kinazi, avuga ko impamvu indaya bazita “Ibiryabarezi” ari uko ntaho zitaniye na bya byuma byahagaritswe byari byariswe “Ibiryabarezi”. Byakinirwagaho umukino w’amahirwe, uwukina agashyiramo 100FRw, akunguka cyangwa agahomba.

Agira ati “Kimwe na cya cyuma washyiragamo amafaranga ukaba wamariramo n’ibihumbi 10 ugataha nta na rimwe ugaruje urira. N’indaya zirya amafaranga y’abagabo mu buryo butateguwe. Burya n’ahawe indaya aba apfuye ubusa.”

Mugenzi we witwa Egide Hitimana agira ati “Ikiryabarezi washyiragamo igiceri kijyana kijyana. Indaya na yo bayihereza ijyana ijyana. Ntaho bitandukaniye, ahubwo indaya ni ibiryabarezi bikuru.”

Aba banyehuye bavuga ko umurezi ari umuntu udafite gahunda, udashoboye, utekereza nabi.

Mu karere ka Huye hagaragara indaya nyinshi kuburyo n’ubuyobozi bw’ako Karere buvuga ko bitoroshye kumenya umubare nyawo wazo.

Ubu buyobozi buvuga ko izina “Ikiryabarezi” bazise rigayitse, ryagakwiye gutera isoni abakora uburaya, bakabureka kuko bubagayisha; nkuko umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza, Madamu Christine Niwemugeni, abivuga.

Agira ati “Abanyarwanda duharanira ishema. Sinzi niba hari uzaharanira kwitwa atyo. Iryo zina rizatubere imwe mu nkingi yo kudufasha kugabanya cyangwa gukuraho burundu abumva ko babaho bakoresheje inzira yo kwicuruza.”

Akomeza avuga ko bagiye bagerageza kuganiriza no gufasha abakora uburaya kugira ngo babucikeho ariko ngo ntibabigezeho uko babyifuzaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Nabontiwabarenganya Bayajya uwizanye kandi ntibaba bamuhamagaye.

Elias yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Ahhhh! Natwe Ibyobyuma Ikagitumba Biratumaze Hari Nabirukanye Abagore Babo Kbc!!

Cloude yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

Abampenye reye.

uwomwugabumvantacyobibatwayegusa

birababajepee?.

enock yanditse ku itariki ya: 18-12-2016  →  Musubize

umurezi ni uyabashyira!! ndahamyanezako ntawebazagutora murugo

ni emmy yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Indaya zabakobwa cg gore = nibiryabarezi koko !! naho indaya zabasore cg abagabo = Abareezi kbsa!!

Nvugishukuri yanditse ku itariki ya: 2-12-2016  →  Musubize

BAYAJYENYE C ATARIWOWE WAYABASHYIRIYE? NTA MUREZI UKURENZE KBS

Rozy yanditse ku itariki ya: 28-11-2016  →  Musubize

bAYAMAZE C ATARI WOWE WAYASHYIRIYE IBYO BIRYABAREZI? NTA MUREZI UKURENZE AHUBWO

Rozy yanditse ku itariki ya: 28-11-2016  →  Musubize

Mbereyuko Ujya Kugura Indaya Banza Wumve Iryozina Ubwose Hatabayeho Umurezi Ikiryabarezi Cyabaho Aha Nihatari Bavandi!!

Alias yanditse ku itariki ya: 28-11-2016  →  Musubize

Nibyokoko.Iryozina Nikiryabarezi Bararikwiye.Buriwese Ukora,uwomwuga Wokwicuruza.Awucyikeho

Ndayishimiye Nestor yanditse ku itariki ya: 27-11-2016  →  Musubize

Urebye usanga abakobwa bafitanye relation n’ikiryabarez kuk byose birambura akumuntu.

Emile NSABIMANA yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

Naba Nicyuma Biratinda Kikaguha Namake Cg Menshi, Naho Izo Nnyo Se Zozaguha Iki Uretze Umwaku? Haruwavuze Ngo Zitarîho Yakurahe Service, Sha Ubu Ntawushaka Atarigeze Ajya Mwizonnyo? Wategereje Uwawe Koko. Ahubwo Nimusenge Benedata Murapfuye!

Jados yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Nukuri ndabyemeye koko indaya zirya abarez. nawe tekereza umuntu utanga amafaranga ye, kugirango aryamane nikiryabareze, ahakure Sida nizindindwara, indwara zibyare urupfu , utibagiwe urupfurwiteka tubona muri bibiriya. Yesu yiteguye kubakira nimumugarukire.
Yohana 3:16

Pastor Runyange Benoit yanditse ku itariki ya: 2-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka