Yafunzwe ashaka kongera gusambanya umwana we banabyaranye

Umugabo witwa Mukundiyukuri Vedaste wo mu Karere ka Nyamasheke, afunzwe nyuma yo gushaka gusambanya ku ngufu umukobwa we babyaranye.

Kuri uyu wa kabiri tariki 8 Ukuboza 2015, nibwo Mukundiyukuri utuye mu kirwa cy’umudugudu wa Murwa akagari ka Ninzi mu murenge wa kagano yashatse gusambanya umwana yibyariye ku ngufu. Abaturage nabo bakemeza ko iyi ngeso yari ayisanganywe.

Uyu mukobwa uteye ibitugu, amaze kubyarana na se umubyara umwana umwe.
Uyu mukobwa uteye ibitugu, amaze kubyarana na se umubyara umwana umwe.

Abaturanyi bavuga ko aho uyu mukobwa amenyeye ko se yanduye visuri itera Sida ariko asanga we ari muzima, yiyemeje kutazongera kuryamana na we. Bavuga ko ibyo byatumye ahora ateza umutekano muke mu mudugudu arwana n’umukobwa we.

Umwe yagize ati “Turambiwe induru y’uyu mugabo ashaka gusambanya umukobwa we, buri gihe nitwe tujya kumufasha tugatabara tukamucumbikira ngo se atamwica.”

Undi ati “Uriya mugabo duhora tumushyikiriza ubuyobozi agakingirwa ikibaba na mukuru we uyobora akagari yahoze ayobora aka dutuyemo.

Baramutwara bugacya yagarutse yarushijeho kuba mubi, ndetse bashatse ko umwana yamugereka ku wundi ariko biranga biba iby’ubusa, bose bemeza ko umwana ari uwe.”

Uyu mukobwa wabyaranye na se, avuga ko se ahora amutoteza akamukubita ashaka ko baryamana kandi akumva ko kuba barabyaranye umwana umwe bihagije.

Ati “Papa ampoza ku nkeke akancunaguza, akankubita ndetse akanamenesha, yanteye inda mfite imyaka 21 ubu mfite 24, yankuye mu ishuri ngeze mu wa gatatu y’ayisumbuye, ashaka ko twakomeza tukajya turyamana ariko narabyanze, agashaka kumfata ku ngufu ariko naranze rwose.”

Nyina w’uyu mukobwa n’ubuyobozi ntibabashije kubonekera igihe ngo bagire icyo bavuga kuri aya makuru. Hagati aho Mukundiyukuri afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

Uyumugabo ahanwe byumwihariko nuwomuyobozi ntibamwibagirwe ashyigikira amafuti

joseph yanditse ku itariki ya: 11-12-2015  →  Musubize

Uwo mugabo icyaba cyiza n’uko yakanirwa urumukwiye kuko arakabije nabo bayobozi bamukingira ikibaba bakurikiranwe

MALACHIE yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

Bamubambe Uwo Mugabo Rwose

Alias yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

Isi ko idushiranye turabigira gute?

Saidi yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

isi irashaje

angela yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka