Yafunzwe ashaka kongera gusambanya umwana we banabyaranye
Umugabo witwa Mukundiyukuri Vedaste wo mu Karere ka Nyamasheke, afunzwe nyuma yo gushaka gusambanya ku ngufu umukobwa we babyaranye.
Kuri uyu wa kabiri tariki 8 Ukuboza 2015, nibwo Mukundiyukuri utuye mu kirwa cy’umudugudu wa Murwa akagari ka Ninzi mu murenge wa kagano yashatse gusambanya umwana yibyariye ku ngufu. Abaturage nabo bakemeza ko iyi ngeso yari ayisanganywe.
Abaturanyi bavuga ko aho uyu mukobwa amenyeye ko se yanduye visuri itera Sida ariko asanga we ari muzima, yiyemeje kutazongera kuryamana na we. Bavuga ko ibyo byatumye ahora ateza umutekano muke mu mudugudu arwana n’umukobwa we.
Umwe yagize ati “Turambiwe induru y’uyu mugabo ashaka gusambanya umukobwa we, buri gihe nitwe tujya kumufasha tugatabara tukamucumbikira ngo se atamwica.”
Undi ati “Uriya mugabo duhora tumushyikiriza ubuyobozi agakingirwa ikibaba na mukuru we uyobora akagari yahoze ayobora aka dutuyemo.
Baramutwara bugacya yagarutse yarushijeho kuba mubi, ndetse bashatse ko umwana yamugereka ku wundi ariko biranga biba iby’ubusa, bose bemeza ko umwana ari uwe.”
Uyu mukobwa wabyaranye na se, avuga ko se ahora amutoteza akamukubita ashaka ko baryamana kandi akumva ko kuba barabyaranye umwana umwe bihagije.
Ati “Papa ampoza ku nkeke akancunaguza, akankubita ndetse akanamenesha, yanteye inda mfite imyaka 21 ubu mfite 24, yankuye mu ishuri ngeze mu wa gatatu y’ayisumbuye, ashaka ko twakomeza tukajya turyamana ariko narabyanze, agashaka kumfata ku ngufu ariko naranze rwose.”
Nyina w’uyu mukobwa n’ubuyobozi ntibabashije kubonekera igihe ngo bagire icyo bavuga kuri aya makuru. Hagati aho Mukundiyukuri afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo.
Ibitekerezo ( 29 )
Ohereza igitekerezo
|
hmmm ahubwo uyu mwana wumukobwa azamwanduza iyi virus nibarangara birasaba inzego zo hejuru ya mukuru we gukurikirana kare. byaba ngombwa akavanwa mumuryango.
Uwo Mugabo Akwiye Urumukwiye Kuko Ibyo Bidahura N’umuco Nyarwanda Ubuyobozi Nibukore Akazikabwo Murakoze.
Uwo mugabo azaburanishirizwe mu nama y’umudugudu bamuseke
Rwose Imana nitabare! uwo mugabo leta yacu ninziza niba mujyeze imbere y’umucamanza ba muhane!
Nakumirope,ndinkumucamanza namuburanishiriza munama y,umurenge abaturage bakamuseka nashaka nkamureka abyongeye navugako aruburwayi
uziko ntasoni agira!!!
nimperuka koko !! umwanawe?mana dutabare,birenze isodomu n’igomora.
ohhh!! aha birababajepe!kwena uwowibyariye.nonehokungufu byosenamafuti ntamahirwembiha
gusa uwosi umugabo wokujyamubandi ubwose yakwivugaiyihemyato?
Tugeze Muminsi Yanyuma aaahhhh Nugusenga.
njye birambaje cyane sinz’icyo nakora? ariko njye namwica
Uwo mubyeyi gito ushaka kwanduza uwo yibyariye, nafungwe rwose
ubundi uwo mugabombwa bali bamubitsemo iki?