Umwana w’imyaka 10 yapfuye arokora ubuzima bw’impinja ebyiri

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yagonzwe n’imodoka yitaba Imana, agerageza gukiza impinja ebyiri zari zigiye kugongwa n’imodoka yacitse feri ikisubiza inyuma.

Uwo mwana witwaga Kiera Larsen yari atuye mu gace ka Los Coches Road muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Uwo wambaye umwenda utukura (ibumoso) niwe watabaye izo mpinja ebyiri zari zigiye kugongwa n'imodoka yabuze feri.
Uwo wambaye umwenda utukura (ibumoso) niwe watabaye izo mpinja ebyiri zari zigiye kugongwa n’imodoka yabuze feri.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo yagonzwe na Mercedes-Benz yasubiye inyuma nta muntu urimo, ikagenda igana ahantu hari impinja ebyiri ziva inda imwe zakambakambiraga hafi y’umuhanda.

Kiera yarabibonye, aza yiruka avana mu nzira umwana wa mbere witwa Adison Jenkins, agaruka guterura uwa kabiri witwa Emma Jenkins amunaga hirya, ariko we ntiyabasha kurenga umutaru kuko imodoka yahise imukandagira.

Kiera yahise ajyanwa ku bitaro byitwa Sharp Grossmont Hospital ari naho baje gutangaza ko yashiriyemo umwuka. Ababyeyi b’izo mpinja Kiera yarokoye bavuze ko bamufataga nka mukuru wabo n’ubwo bari abaturanyi.

Alissa Jenkins nyina w’izo mpinja, yabwiye abanyamakuru ko uwo mwana ari intwari kandi ko azahora ari malayika murinzi w’abana be, kuko ngo n’ubusanzwe yarangwaga no kwita kubo akunda.

Se w’abana Jonathan Gusich nawe yabuze amagambo asobanura ubutwari bwa nyakwigendera Kiera Larsen, avuga ko n’ubusanzwe yakundaga guhora hafi y’abo bana none birangiye atanze ubuzima bwe mu mwanya wabo.

Police yo muri ako gace yatangiye gukora iperereza ngo imenye icyateye iyo modoka kwisubiza inyuma.

Inshuti n’abavandimwe b’umuryango wa nyakwigendera bashyizeho ikigega cyo gutera inkunga umuhango wo kumushyingura, ikigega bise Go Fund Me Page, kugeza ubu cyamaze kugeramo hafi $60,000

Ababyeyi ba Kiera Larsen banditse ku rubuga rw’icyo kigega ko bashimira abantu bose bakomeje kubaba hafi mu bikorwa no mu masengesho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 41 )

yoooo?disi imana imuhe iruhuko ridashira kandi imana izamwiture ibyo yakoze kuko nawe yitajyiye abandi nka yesu.

Nsabimana Jeande dieu yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Uyu mwana abaye intwari kuko bishobora bacye yewe na Nyina iyo ahaba ntiyari kubokora .Yari kuvuga ko bazabyara abandi @ariko intwari yu mwana. Yitangira ziriya mpsngs. Yesu yitangiye wowe najye tekereza ese wowe

kubwimana yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

uwo mwana Imana imwakire mu bayo

kigesi yanditse ku itariki ya: 8-03-2016  →  Musubize

ntibisanzwe pe!

menga yanditse ku itariki ya: 5-03-2016  →  Musubize

please njye mbuze icyo mvuga pe gusa iyi si ikeneye abafite imitima nkiyuw’ uyu mwana nukuli Imana imwakire ndahamya ko atacumuye icyo mpamya nuko Imana yamuhisemo kubw’urukundo yamubonanye.

Rugira ibla chalres yanditse ku itariki ya: 2-03-2016  →  Musubize

Gusa nge nta kundi nabivuga, arko ugiye mukiciro cya mandera kd Imana iguhe umutuzo kuko urabikwiye pe

elysee yanditse ku itariki ya: 1-03-2016  →  Musubize

Uwo mutabazi yakoze ibintu bidasanzwe urukundo nk’urwo ni ingume gusa ababyeyi ba abo bana bazababwire amateka yabo nibakura kdi ababyeyi bombi nibitwara neza bazahura na mutabazi Imana ibahe umugisha

MAHESHI JANVIER yanditse ku itariki ya: 1-03-2016  →  Musubize

yooo! uyu mwana uwiteka amwakire mubayo, maze iza muhuze nizo mpinja yatabaye mubwami bwo mwijuru. ku bwimana nizera ntashidikanya ko uyumwana ar,intwari pe! abahanga ba kwiye kumwigaho bakareba ko bamushira munwtari zaranze iyisi!
Nyuma yimibabaro ,urupfu ,agahinda, Isi izahinduka nshya , habeho kongera kubonana naba cu twabuze bapfuye tucyibakunze ! mwe mwabuze umwana muhumure kuko yakoze icyo uwiteka ya musabye gukora kd aho ari ubu ndizera ko ameze neza hamwe naba marayika bo mwijuru ,amena!!

Habanabakize homas yanditse ku itariki ya: 29-02-2016  →  Musubize

IYO NIRWARI IKOMEYE
IMANA izamuhe iruhuko ridashira.
nzine ko yamwakiriye mubayo

Aaron yanditse ku itariki ya: 29-02-2016  →  Musubize

Imana Imwakire mubayo kandi Ihumurize umuryango wagize ibyago.

Deno yanditse ku itariki ya: 29-02-2016  →  Musubize

ahwiiii imana imwakiremubayoshenge kdi ubwizazaguhemba nawe izamuhembe kukoyakoze igikorwacyubutwari.

theophil yanditse ku itariki ya: 28-02-2016  →  Musubize

Imana imuhe umugisha yaritanze bituma atanga nubuzima bwe turizera tudashidikanya ko Rugira yamaze kumushyira iburyo bwe cyane ko yari umuziranenge.

Saimon yanditse ku itariki ya: 28-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka