Umwana w’imyaka 10 yapfuye arokora ubuzima bw’impinja ebyiri

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yagonzwe n’imodoka yitaba Imana, agerageza gukiza impinja ebyiri zari zigiye kugongwa n’imodoka yacitse feri ikisubiza inyuma.

Uwo mwana witwaga Kiera Larsen yari atuye mu gace ka Los Coches Road muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Uwo wambaye umwenda utukura (ibumoso) niwe watabaye izo mpinja ebyiri zari zigiye kugongwa n'imodoka yabuze feri.
Uwo wambaye umwenda utukura (ibumoso) niwe watabaye izo mpinja ebyiri zari zigiye kugongwa n’imodoka yabuze feri.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo yagonzwe na Mercedes-Benz yasubiye inyuma nta muntu urimo, ikagenda igana ahantu hari impinja ebyiri ziva inda imwe zakambakambiraga hafi y’umuhanda.

Kiera yarabibonye, aza yiruka avana mu nzira umwana wa mbere witwa Adison Jenkins, agaruka guterura uwa kabiri witwa Emma Jenkins amunaga hirya, ariko we ntiyabasha kurenga umutaru kuko imodoka yahise imukandagira.

Kiera yahise ajyanwa ku bitaro byitwa Sharp Grossmont Hospital ari naho baje gutangaza ko yashiriyemo umwuka. Ababyeyi b’izo mpinja Kiera yarokoye bavuze ko bamufataga nka mukuru wabo n’ubwo bari abaturanyi.

Alissa Jenkins nyina w’izo mpinja, yabwiye abanyamakuru ko uwo mwana ari intwari kandi ko azahora ari malayika murinzi w’abana be, kuko ngo n’ubusanzwe yarangwaga no kwita kubo akunda.

Se w’abana Jonathan Gusich nawe yabuze amagambo asobanura ubutwari bwa nyakwigendera Kiera Larsen, avuga ko n’ubusanzwe yakundaga guhora hafi y’abo bana none birangiye atanze ubuzima bwe mu mwanya wabo.

Police yo muri ako gace yatangiye gukora iperereza ngo imenye icyateye iyo modoka kwisubiza inyuma.

Inshuti n’abavandimwe b’umuryango wa nyakwigendera bashyizeho ikigega cyo gutera inkunga umuhango wo kumushyingura, ikigega bise Go Fund Me Page, kugeza ubu cyamaze kugeramo hafi $60,000

Ababyeyi ba Kiera Larsen banditse ku rubuga rw’icyo kigega ko bashimira abantu bose bakomeje kubaba hafi mu bikorwa no mu masengesho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 41 )

twese tumwigireho urugerorwiza matayo5hahirwa abagira imbabazi kuko aribo bazazigirirwa thx

evelyne yanditse ku itariki ya: 9-04-2016  →  Musubize

yo Imana imwakire mubayo

ishimwe naom peace yanditse ku itariki ya: 8-04-2016  →  Musubize

yooo?bira babaje pee?

niyonsenga phocas yanditse ku itariki ya: 8-04-2016  →  Musubize

uyu mwana aranshimishije cyane. atubere twese urugero rwo kwitangira abandi. nyagasani namwakire mu bwami bwe.

murenzi laurent alias bonanza yanditse ku itariki ya: 28-03-2016  →  Musubize

imana izamufash

arin yanditse ku itariki ya: 26-03-2016  →  Musubize

Uwo mwana nintwari pe! imana imwakire mubayo

claudeMWEMERASHYAKA yanditse ku itariki ya: 25-03-2016  →  Musubize

Yoooo Uwo Mwana Yarakoze I Vyo Abakuz Benshi Badashobora!Imana Imuh Uburuhuko Bwiza Pe!

NKENGURUKAYESU Philbert yanditse ku itariki ya: 12-03-2016  →  Musubize

Mbega umwana w’intwari! atandukanye n’uwavutse muri iki kinyejana cy’ubusazi.

Nshimiyimana Fabrice yanditse ku itariki ya: 12-03-2016  →  Musubize

yooooo!!???? ndababaye PE.

rurangwa vincent yanditse ku itariki ya: 12-03-2016  →  Musubize

Mana yanjye emotions zanyishe gusa ndababaye cyane kuba uyu Mwana abuze ubuzima gusa Imana imwakire mu bayo gusa uwampa kugira umutima nkuwuyu Mwana Mana bimfashemo uwumpe

petite yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

imana imwakire mubayo

ndayambaje jean pierre yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

yoooo? disi uwomwana imana izamuhe ibihwanye nibyo yakoze kuko ibyo yakoze aho igihe kigeze sha byakora bake gusa imana imwakire mubayo?

Nsabimana Jeande dieu yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka