Abashoramari 41 baturutse muri Turkiya bari mu Rwanda, aho baje kureba uko bashora imari mu bice bitandukanye bijyanye n’inganda.
Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe yagaragaje icyizere afitiye urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi avuga ko abona rufite ishyaka nk’iry’urubyiruko rwabohoye igihugu ariko bakaba batandukaniye ku rugamba barwana.
Uwizeye Josue agura ibati ry’ibihumbi 10Frw mu munsi umwe akaba yarangije kurikoramo imbabura icana vidanje, akayigurisha amafaranga ibihumbi 15frw.
Urugaga rw’abakorera mu Rwanda (PSF) rutangaza ko rugiye gukemura ikibazo cy’uburinganire mu bikorera kuko kuri ubu abagabo ari bo bihariye imyanya myiza mu bigo by’abikorera.
Urwego rw’igihugu rushinzwe igenzuramikorere (RURA), ruvuga ko ibiciro by’ingendo bigomba kuzamuka kugira ngo abatwara abagenzi badahomba.
Mu rwego rwo gukangurira abantu kureka kunywa itabi, umujyi wa Kigali wagaragaje ko mu gihe kiri imbere ahagenewe kunywera itabi ku nyubako n’ahandi mu bigo, hazakurwaho.
Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yakanguriye urubyiruko kutarindira kubura akazi cyangwa kurangiza amashuri kugira ngo batangire imishinga yo kwihangira imirimo.
Urugaga nyarwanda rw’abikorera (PSF) rutangaza ko imurikagurisha (Expo) ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) rigiye kuba rizaba ririmo moto n’ibindi byinshi.
Uruganda rwitwa Strawtech rutangaza ko rugiye gukemura ikibazo cy’abantu baburaga inzu zo kubamo kuko rwatangiye kubaka inzu nto ziciriritse zimukanwa.
Lambert Nkundumukiza yatangiye korora ingurube no guhinga urutoki muri 2015 ahereye ku bihumbi 200RWf ariko ubu amaze kugera ku gishoro cya Miliyoni 14RWf.
Umujyi wa Kigali utangaza ko mu kwezi kwa Mutarama 2018, uzasubizaho ibyapa biranga nimero z’imihanda byibwe, hakazakoreshwa amafaranga miliyoni 30.
Abanyarwanda barahamagarirwa kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kugira ngo bamenye uko bahagaze bityo bahabwe imiti igabanya ubukana bw’ako gakoko.
Ministeri y’Urubyiruko itangaza ko igiye gukoresha urubyiruko kugira ngo ruhore rujya gukora umuganda no gususurutsa abatishoboye batujwe mu midugudu y’icyitegererezo.
Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) yatangaje ko basabye imbabazi kandi ikirimo kuzisaba kubera abakirisitu b’Abaporotesitanti bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) itangaza ko nkongwa idasanzwe yibasiye ibigori yatumye umusaruro wabyo ugabanuka hakurikijwe umusaruro wari usanzwe uboneka.
Amahoteli atatu yonyine mu Rwanda niyo yashyizwe ku rwego rw’inyenyeri eshanu bigaragaza ko ayo mahoteli ari ku rwego mpuzamahanga ruhanitse mu by’amahoteli.
Abarwayi b’impyiko bajya kwivuriza ku bitaro bya bigisirikare bya Kanombe barizezwa ko batazajya boherezwa kuvurirwa ahandi kuko ibyo bitaro bigiye kujya nabyo bibavura.
Ubuyobozi bwa Koperative itanga serivisi zirimo iy’umutekano w’ibinyabiziga muri parikingi (KVSS), busaba abafite ibirarane by’amahoro ya parikingi kubyishyura badategereje ibihano.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yagaragaje ibinyoma biri muri Raporo y’Umuryango Human Rights Watch ishinja inzego z’umutekano z’u Rwanda kwica abashinjwa ubujura.
Nk’uko bigaragara kuri iyi foto iheruka gushyirwa ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga witwa "Human Right Watch (HRW)" uharanira uburenganzira bwa muntu, ngo abo bantu bishwe n’inzego z’umutekano w’igihugu abandi baburirwa irengero.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyahaye ibihembo abantu 10 bo mu nzego zitandukanye kubera ubudashyikirwa bagaragaje mu gutanga serivisi.
Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude bashinjwa kwica Ntivuguruzwa Aime Yvan, bafungwa burundu.
Itsinda ry’abanyeshuri 20 b’Abanyamerika, ryaje mu Rwanda gusobanuza imfungwa zikora imirimo nsimburagifungo(TIG), uko zageze ku butabera bwunga mu gihugu cyazo.
Minisiteri y’ikoranabuhanga yatangije ikoranabuhanga mu midugudu itanu y’igerageza, hagamijwe gufasha buri muturarwanda kuzaba akoresha ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2020.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no kugarura amahoro mu Banyarwanda, ingabo z’u Rwanda zatangiye ibikorwa byo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko ibiciro cyane cyane iby’ibiribwa bitazazamuka cyane nko mu gihembwe cyambere cy’uyu mwaka wa 2017 aho byageze ku rugero rwa 8.1%.
Imbaga y’abakirisitu basaga ibihumbi makumyabiri yizihije yubile y’imyaka 100 y’Ubusaseridoti mu Rwanda na yubile y’imyaka 75 y’amavuko ya Musenyeri Thadée Ntihinyurwa.
Abaminisitiri b’ubuhinzi b’ibihugu 144 bitandukanye bazateranira i Kigali mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo 2017, aho bazasuzumira amasezerano yo guhanahana imbuto z’ibimera.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ivuga ko igiye gusubira mu masezerano Afurika ifitanye n’Amerika (AGOA), kugira ngo habeho guca imyenda ya caguwa nta bihano bifatiwe u Rwanda.
Bamwe mu bari biteguye kurya ku bitambo bitangwa n’Abayisilamu kuri uyu munsi wa ’Eid El Adhuha’, bavuga ko nta nyama bahawe.